Topic outline
Umutwe wa mbere Imyuga gakondo
5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
1. Huza igihekane n’ishusho irimo ijwi bijyanye.
2. Soma imigemo ikurikira kandi uyandike mu mukono.
3. Soma amagambo akurikira kandi uyandike mu mukono.
4. Soma interuro zikurikira kandi uzandike mu mukono.
a) Inyombya ihagaze ku mugwegwe uri mu nsina za Nshuti.b) Mugwiza agira ishyaka akita ku mbyeyi ze buri munsi.
5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Iterambere ry’umuryango
Kera Nsabimana na Mbyeyi bari abakene bikabije. Baje kwigira inama yo
guhinga insina n’imigwegwe. Mu mikorere yabo bagiraga ishyaka kandi
ntibashyamirane.
Bazindukaga kare bakorera insina n’imigwegwe byabo. Insina bazisasiraga
ishinge bakazifumbiza imborera. Bazishakiraga kandi inkingi bakazitega
ngo zitagwa. Uwo mushinga wabo watumye babona amafaranga menshi.
Ubu biteje imbere, bafite ishyo ry’inka z’imbyeyi n’imfizi. Abana baboMbyayingabo na Uwishyaka biga neza
a) Ni iki cyavanye Nsabimana na Mbyeyi mu bukene bukabije?6. Uhereye ku mashusho hitamo igihekane maze wuzuze ijambo.
b) Nsabimana na Mbyeyi bazindukaga bakora iki?c) Byagenze bite umushinga wabo umaze kumenyera?
ns, mby, shy, nsh, gw.
1. Huza igihekane n’ishusho irimo ijwi bijyanye.
2. Soma imigemo ikurikira kandi uyandike mu mukono.
3. Soma amagambo akurikira kandi uyandike mu mukono.
4. Soma interuro zikurikira kandi uzandike mu mukono.
a) Ku munsi wo kurya ubunnyano navuze mu ijwi riranguruye.b) Munywanyi yikanze ingwe asitara ku njyo.
5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Tubungabunge amashyamba
Mukannyi na Nyirangwije bagiye kwiga mu gitondo.
Bageze mu nzira babona ishyamba rya Njyanabo ryatwitswe.
Iryo shyamba ryabagamo ingwe n’ibijwangajwanga.
Mukannyi yatabaje mu ijwi riranguruye.
Haza abaturage bararizimya ku manywa y’ihangu.
Barangije, Semanywa yihanangiriza abangiza ibidukikije.
Yamaganye abatwika amashyamba bitwaje umuriro ku njyo.
Yibukije ko amashyamba atanga umwuka mwiza akanarwanya isuri.
Mukannyi na Nyirangwije bakomeje urugendo bajya kwiga bishimye.a) Mukannyi amaze kubona ko ishyamba ryatwitswe yakoze iki?6. Uhereye ku mashusho hitamo igihekane maze wuzuze ijambo:
b) Ni izihe nyamaswa zabaga mu ishyamba rya Njyanabo?c) Ni akahe kamaro k’amashyamba kavuzwe mu mwandiko?
jw, nny, nyw, njy, ngw
1. Huza igihekane n’ishusho irimo ijwi bijyanye.
2. Soma imigemo ikurikira kandi uyandike mu mukono.
3. Soma amagambo akurikira kandi uyandike mu mukono.
4. Soma interuro zikurikira kandi uzandike mu mukono.
a) Ntaganzwa ntaha imfizi ze amazi arimo imisundwe.b) Ntirushwa afite imbwa y’inkazi.
5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.Twirinde gushotorana
Rudasumbwa, Ndwaniye na Mfuranzima biga i Muyunzwe. Basoza
igihembwe umwarimu Mutarushwa yabasabye gukubura ishuri.
Anabasobanurira ko kugira isuku birinda indwara.
Aho gukubura, Ndwaniye yatangiye gushwana na Mfuranzima.
Yamubwiraga ko adakubura neza maze amwambura umweyo.
Rudasumbwa abibonye arabakiza, ababwira ko gushotorana atari byiza.Yungamo ko bagomba kugira umuco uranga imfura.
Ndwaniye asaba imbabazi Mfuranzima, yiyemeza kutazabisubira ukundi.
a) Ndwaniye, Rudasumbwa na Mfuranzima biga he?
b) Umwarimu yabwiye abanyeshuri ko isuku imaze iki?
c) Byagenze bite Ndwaniye amaze kubwirwa ko gushotoranaatari umuco uranga imfura ?
6. Uhereye ku mashusho, hitamo igihekane maze wuzuze ijambo:shw, mbw, mf, ndw, nzw
1. Huza igihekane n’ishusho irimo ijwi bijyanye.
2. Soma imigemo ikurikira kandi uyandike mu mukono.
3. Soma amagambo akurikira kandi uyandike mu mukono.
4. Soma interuro zikurikira kandi wandike mu mukono.
a) Inswa n’imiswa biri mu bihwagari bya Semiswa.b) Kutajya mu birori, Ntwazabagabo abivutswa n’ihwa ryamuhanze.
5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Ntwari n’imiswa
Umunsi umwe, Ntwari yakinaga agapira. Muri uwo mwanya
havumbuka imbwa yirukanswaga n’abana. Nuko Ntwari asetswa no
kubona imbwa yiruka amasigamana.
Yarasetse cyane agapira karamucika kagwa mu miswa. Ahita
ahagurutswa no kukavanamo. Yifashishije igiti k’igihwagari ngo
akavanemo. Yaribeshye ahagarara mu miswa imurumye aratabaza.
Nyiramiswa wihanduraga amubera intwari areka kwihandura
ihwa aramutabara. Yafashe umuswari amuhanaguraho imiswaanamuhereza agapira ke.
a) Agapira ka Ntwari kamucitse ari gukora iki?
b) Kubera iki Nyiramiswa yaje gutabara Ntwari?c) Nyiramiswa yatabaye ate Ntwari?
6. Hitamo igihekane maze wuzuze ijambo. sw, hw, nsw, tsw, ntw
1. Huza igihekane n’ishusho irimo ijwi bijyanye.
2. Soma imigemo ikurikira kandi uyandike mu mukono.
3. Soma amagambo akurikira kandi uyandike mu mukono.
4. Soma interuro zikurikira kandi uzandike mu mukono.
a) Gapyisi wo mu Matyazo afite injwiri.b) Inzuki zadwinze Matayo agiye kwahirira inkwavu.
5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Ubushotoranyi bwa Nyanjwenge
Nyanjwenge yakundaga gushotora inzuki za sekuru Nkwakuzi.
Nimugoroba yasokozaga injwiri ze akigira hafi y’umuzinga.
Ntiyakundaga gupyipyinyurwa nka Gapyisi murumuna we.
Umunsi umwe, Nyanjwenge bamutumye inkwi, yigira guhakura.
Ageze ku muzinga w’inzuki yahise awegera atadagadwa. Mu muzinga
havuyemo inzuki ziramudwinga avuza induru.
Sekuru yasize isuka yatyazaga ku ityazo, aza kumutabara. Ahageze
arazimukiza amujyana mu rugo. Kuva ubwo Nyanjwenge arahirakuzongera gukubaganira inzuki.
a) Ni nde wakundaga gupyipyinyurwa?
b) Kuki Nyanjwenge yavugije induru?
c) Nyuma yo gutabarwa Nyanjwenge yafashe ikihe kemezo?6. Uhereye ku mashusho hitamo igihekane maze wuzuze ijambo. ty, nkw, py, njw, dw
1. Huza igihekane n’ishusho irimo ijwi bijyanye.
2. Soma imigemo ikurikira kandi uyandike mu mukono.
3. Soma amagambo akurikira kandi uyandike mu mukono.
4. Soma interuro zikurikira kandi uzandike mu mukono.
a) Ndyanabo ntarwara ibifwana kuko akunda inshyushyu n’intyabire.b) Busyete yahirira imbyeyi ye imicwira.
5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.Indyo yuzuye
Ababyeyi ba Semacwa bamenye ko afite amagufwa adakomeye.
Banga kuba inshyanutsi ariko ntibanacweza. Bukeye, bagiye
kugisha inama umuturanyi wabo.
Yabagiriye inama yo kumugaburira indyo yuzuye. Yababwiye
ko batazirengagiza kumuha inshyushyu, intyabire n’imbuto.
Igikoma bagitekeshaga ifu baseye ku rusyo. Nyina yabaye intyoza,
anamushakira indyoshyandyo zikwiye.
Bagaburiye Semacwa, bidatinze amagufwa ye arakomera. Ubu
Semacwa yatangiye ishuri aca ukubiri n’indwara
a) Ni nde ababyeyi ba Semacwa bagishije inama?
b) Ni iki cyatumaga amagufwa ya Semacwa adakomera?
b) Semacwa amaze kugaburirwa neza byagenze bite?
6. Uhereye ku mashusho hitamo igihekane maze wuzuze ijambo.sy, fw, ndy, cw, nshy, nty
Igihekane mpy/Mpy
1. Erekana amashusho arimo ijwi mpy.
2. Erekana igihekane mpy/Mpy.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Sempyisi yarwaye impyiko.b) Mpyorero yabonye impyisi mu ishyamba.
6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Mubyeyi kwa sekuru
Mubyeyi yagiye i Kayonza kwa Sekuru Sempyisi. Yifuzaga
kumenya imyambaro yambarwaga n’Abanyarwanda bo hambere.
Agezeyo nyirakuru Nyirampyorero amwakirana urugwiro.
Nimugoroba bataramye, abaza Sempyisi uko hambere
bambaraga. Amusubiza ko bambaraga imyambaro ikoze mu
mpu. Abandi bakambara impuzu bakomaga mu bishishwa
by’imivumu.
Sempyisi yongeraho ko ikoze mu mpu yakorwaga n’abakannyi.
Anamubwira ko sekuruza Serupyipyinyurimpyisi na we yari
umukannyi.
Mubyeyi arishima ndetse abashimira inyigisho nziza bamuhaye.
a) Abanyarwanda bo hambere bambaraga imyambaro ikoze mu ki?
b) Ni uwuhe mwuga Serupyipyinyurimpyisi yakoraga?c) Vuga indi myuga gakondo waba uzi.
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Soma ijambo uryandike mu mukono, unace akarongo ku gihekane mpy.
a) impyisi
b) Mpyorerob) Sempyisi
Igihekane pw/Pw
1. Erekana amashusho arimo ijwi pw.
2. Erekana igihekane pw/Pw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Ibitabo byagombaga gucapwa byaracapwe.b) Sempyisi akopwa n’abacuruzi baturanye.
6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Yamenye kuboha
Umunsi umwe, Mukamatsiko yari iwabo asoma igitabo. Icyo
gitabo nyina yari yaragikopwe na Mpyisi. Cyari igitabo
cyacapwe n’umuhanga witwa Nyirampyorero.
Urubyiruko rwose rwavugaga ko cyacapwe neza. Mukamatsiko
agisoma, yitegereje ishusho y’umugore wabohaga agaseke.
Bukeye yegera nyina amusaba kumwigisha kuboha. Nuko
bicaye mu nzu, nyina arabimwigisha.
Kuva ubwo Mukamatsiko atangira gukunda imyuga gakondo.
Iyo bamutumaga guhaha yitwazaga agaseke yaboshye.
a) Ni iki cyateye Mukamatsiko gukunda imyuga gakondo?
b) Mu gitabo Mukamatsiko yasomaga, yabonye umugore wakoraga iki?c) Uretse agaseke, ni ibihe bikoresho bindi bibohwa?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka imigemo wahawe ukore ijambo, unaryandike unoza umukono.
a) za - pwa - ca- ki
b) ra- ko- ba - pwec) a - pwa - ra - ko
Imyitozo
1. Erekana amashusho arimo amajwi mpy/pw.
2. Soma imigemo ikurikira.
3. Soma amagambo akurikira.
4. Soma interuro zikurikira.
a) Nyirampyorero arasoma igitabo cyacapwe neza.b) Sempyisi yakopwe umuti uvura impyiko.
5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Ubukannyi bwabateje imbere
Umukannyi Sempyisi yuzuraga na Mpyorero bagatura mu
Bwanacyambwe. Uko Sempyisi yakungaharaga, Mpyorero we
yaburaga amajyo.
Igihe cyarageze, Sempyisi yigisha Mpyorero umwuga
w’ubukannyi. Yagiraga ngo inshuti ye itazasaza igikopwa
ibiribwa. Mpyorero yize ubukannyi atangira gukora imikandara
n’amasakoshi. Yanabyigishije mushiki we Nyirampyorero
bafatanya uwo mwuga. Biteza imbere, basezerera ibyo gukopwa n’abandi.
Sempyisi yishimira urwego Mpyorero na Nyirampyorero bagezeho.
Mpyorero anezezwa n’umwuga yamenye ukaba ubatunze.
a) Ni izihe mpungenge Sempyisi yari afitiye Mpyorero?
b) Nyuma yo kwitabira umwuga w’ubukannyi, byagendekeye
bite Mpyorero?c) Vuga akamaro k’umwuga w’ubukannyi.
6. Soma kandi wandike mu mukono wigana ibihekane bikurikira.
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
9. Uzurisha kimwe muri ibi bihekane mpy na pw ukore ijambo unaryandike unoza umukono.
a) i___iko c) Serupyipyinyuri___isib) yarabiko___e d) hazakoro__a
10. Hitamo amagambo wuzuze interuro, maze uzandike unoza
umukono: impyiko, Mpyipyinyura, zicapwe , Mpyorero, azakopwa, Sempyisia) ______nigire mu birori.
b) Habayeho umwana witwaga _______wari inshuti ya ______.
c) Jyana izo nyandiko___neza.d) Kaneza _______umuti uvura _______.
Igihekane mpw/Mpw
1. Erekana amashusho arimo ijwi mpw.
2. Erekana igihekane mpw/Mpw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Mpwerazikamwa afite impwempwe nyinshi.
b) Impwerume ya Sempwempwe iraryana.6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Kera habayeho umugabo w’umukene akitwa Sempwempwe.
Nta suka yagiraga, yibazaga aho azayikura bikamuyobera.
Bukeye ajya kwa Mpwerazikamwa wazicuraga ngo
ayikopwe. Ku nzira abona impyisi yirukankanye impwerume
ya Mpwerazikamwa. Sempwempwe ahita akoma akamo
akiza iyo mpwerume. Arangije ayambika ishumi ayishyira
Mpwerazikamwa. Amubwira ko ayikijije ariko yashakaga no
gukopwa isuka. Mpwerazikamwa amuha isuka amubwira ko
ayimuhembye atayimukopye.
Sempwempwe agira ibyishimo byinshi, atunga isuka atyo.
a) Sempwempwe yari agiye gukora iki kwa Mpwerazikamwa?
b) Sempwempwe yakijije impwerume ate?c) Uretse isuka, ni ibihe bikoresho bindi bashobora gucura?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Shakisha byibura amagambo atatu yakoreshejwe mu
mwandiko “Uko yatunze isuka” arimo igihekane mpw, uyandike unoza umukono.a) __________________
b) __________________
c) __________________
Igihekane nsy/Nsy
1. Erekana amashusho arimo ijwi nsy.
2. Erekana igihekane nsy/Nsy.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Twereke ahari izo nsyo dusye aya masaka.
b) Tambuka neza utansyonyora ngiye kuri Satinsyi.
6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Nsyori yarampwituye
Umunsi umwe mu museso, nahuye n’umubaji Nsyori. Nari
mpwereye narembye arampwitura nerekeza kwa muganga. Nsyori
yari yikoreye imbehe, imyuko n’imidaho yabaje. Yari abijyanye mu
isoko rya Satinsyi kubigurisha.
Twageze imbere duhura n’imbwebwe iratumokera. Duhita
duhungira mu rugo rwa Mpwituzi. Nsitara ku nsyo zari aho mu
mbuga ingasire iragwa. Mpita nyiterura maze iranshika insyonyora
ikirenge iransyigingiza.
Nsindagira njya kwa muganga umubaji Nsyori yikomereza ku isoko.a) Ni uwuhe mwuga Nsyori yakoraga?
b) Ni ibihe bikoresho Nsyori yari ajyanye ku isoko?c) Ni akahe kamaro k’ibikoresho Nsyori yari ajyanye ku isoko?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira
10. Tondeka imigemo ukore amagambo, kandi uyandike mu mukono.
a) ra-wi- nyo-nsyo
b) wi-gi-nsyi-za-ngic) ye - nyo - nsyo - ya
Imyitozo
1. Erekana amashusho arimo amajwi mpw/nsy.
2. Soma imigemo ikurikira.
3. Soma amagambo akurikira.
4. Soma interuro zikurikira.
a) Sempwempwe anyegereje urusyo nsya amasaka.b) Inyana yansyonyoreye kwa Mpwerazikamwa.
5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Ibikoresho byo kwa nyogokuru
Nitwa Mpwerazikamwa, niga mu mwaka wa gatatu. Mu kiruhuko
nagiye kwa nyogokuru Nyiransyori. Nifuzaga kumenya ibikoresho
gakondo nyogokuru yifashisha.
Nahahuriye na marume Sempwempwe utuye muri Satinsyi.
Yansobanuriye ibikoresho bitandukanye nyogokuru yifashisha.
Yanyeretse insyo, ingasire, inkoko, imbehe, intorezo, isekuru
n’ibindi. Nyogokuru iyo yabintumaga nkabiyoberwa yarampwituraga.
Ubu narabisobanukiwe. Nange nsigaye nsobanurira abandi.
Nashimishijwe cyane n’ibikoresho bitandukanye nyogokuru
yifashisha.
a) Ni iki Mpwerazikamwa yifuzaga kumenya?
b) Nyiransyori yakoraga iki igihe Mpwerazikamwa yabaga yayobewe
icyo yamutumye?c) Ni ibihe bikoresho gakondo bindi bitavuzwe mu mwandiko?
6. Soma interuro zikurikira maze uhuze buri nteruro n’ishusho bijyanye uhuza umubare n’inyuguti.7. Soma kandi wandike mu mukono wigana ibihekane bikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro zikurikira.
10. Uzurisha igihekane kimwe muri ibi bihekane mpy, mpw, nsyukore ijambo, unaryandike unoza umukono.
a) i____erume
b) yara___atuyec) i___o
Igihekane mvw/Mvw
1. Erekana amashusho arimo ijwi mvw.
2. Erekana igihekane mvw/Mvw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Yumvwanayo yumvwa n’abaturanyi.
b) Ibyo urabivuga ngo bizumvwe na nde?6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Ibiryo byo kwa nyirakuru
Yumvwanayo yahoranaga ikifuzo cyo kugaburirwa na
nyirakuru. Nuko ajya kumusura iwe hakurya ya Satinsyi.
Agezeyo aravunyisha ariko ntiyumvwa.
Kwa nyirakuru bari bahuze basya amasaka ku nsyo.
Yumvwanayo abonye ko atumvwa yinjira mu gikari.
Nyirakuru amubonye amwicaza ku musambi mwiza
yiboheye. Yamuzaniye imyumbati n’inkongoro yuzuye
amata. Imyumbati yari yatetswe mu nkono yabumbwe na
Mpwituzi.
Yumvwanayo ashimishwa n’ibiryo byo kwa nyirakuru.
a) Nyirakuru wa Yumvwanayo yari atuye he?
b) Kuki Yumwanayo yavunyishije ntiyumvwe?c) Ni ibihe bikoresho banyweramo cyangwa bashyiramo amata?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Soma ijambo uryandike mu mukono, maze uce akarongo ku gihekane mvw.
a) arumvwa
b) azumvwe1. Erekana amashusho arimo ijwi byw.c) Yumvwanayo
Igihekane byw/Byw
1. Erekana amashusho arimo ijwi byw.
2. Erekana igihekane byw/Byw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Nyiratebywa yishimira gukarabywa na nyina.
b) Abagenzi bamwe bayobywa bakanatebywa no kutamenya gusoma.6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Si byiza gukwiza ibihuha
Byarahwihwiswaga mu baturanyi ko Nsyori atazi gukana.
Nimugoroba Nsyori atumira abaturanyi ngo atazakomeza
gusebywa.
Nsyori wari umukannyi aterura ikiganiro. Atangira avuga ko
atacyumvwa kubera gusebywa na bo. Umugore we Nyiratebywa
aramwunganira avuga ibyo basebywa. Abasaba kutazayobywa
n’abahomvomva ko Nsyori atazi gukana. Nyiratebywa abereka
inkanda Nsyori yakannye basanga ari nziza.
Bishimira ubwiza bwazo bavuga ko ibyo basebywa bitazongera
kumvwa. Kuva ubwo Nyiratebywa na Nsyori ntibongera
gusebywa ukundi.a) Kubera iki Nsyori yatumiye abaturanyi?
b) Ni gute Nsyori n’umugore we bemeje abaturanyi ko
ibyahwihwiswaga atari ukuri?c) Vuga imyambaro gakondo Abanyarwanda bikoreraga.
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka neza imigemo wahawe, ukore amagambo uyandike unoza umukono.
a) gu - bywa- se
b) bywa - ra - ba- ka - rac) ba- te-bywa- za
Imyitozo
1. Erekana amashusho arimo amajwi mvw/byw.
2. Soma imigemo ikurikira.
3. Soma amagambo akurikira.
4. Soma interuro zikurikira.
a) Ntibasebywa yumvwa na bose.b) Abana benshi bayobywa n’uburangare.
5. Soma umuvugo ukurikira.
Ubuvumvu ni bwiza
a) Kuki ubuvumvu ari bwiza?
b) Amafaranga Sempyoko yabonye yayakoresheje iki?c) Ubuki bumara iki?
6. Soma kandi wandike mu mukono wigana ibihekane bikurikira.
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
8. Tondeka neza imigemo wahawe ukore amagambo yumvikana uyandike unoza umukono.
a) zu - mvwe - u
b) ka - ba - bywe - rac) bywa-ka-a-ra-ra
9. Shaka mu kinyatuzu amagambo arimo ibihekane mvw na byw, maze uyandike mu mukono.Isuzuma risoza umutwe wa mbere
1. Huza igihekane n’ishusho irimo ijwi bijyanye.
2. Soma imigemo ikurikira kandi uyandike mu mukono.
3. Soma amagambo akurikira.
4. Soma interuro zikurikira.
a) Impwerume ya Sempyisi iramoka ntiyumvwe.b) Kangabo wakopwe igare yansyonyoye.
5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Impwerume yaramuvudukanye
Umunsi umwe, Mpyorero bamutumye kuri Satinsyi guhaha.
Ahura n’abahigi bafite imyambi, imiheto n’amacumu. Bari
bashoreye imbwa z’impwerume, iy’inkazi iramuvudukana.
Mpyorero yahise ahunga ahura n’imodoka akwepwa na yo.
Yarimo ibitabo byacapwe kugira ngo bizakopwe abasomyi.
Mpyorero yakomeje gutabaza yumvwa na Basebywanabo
amukiza impwerume.
Kubera ubwoba, Mpyorero yatinye gukomeza urugendo.
Basebywanabo aramuhumuriza amusaba kudasibywa isoko
n’ubwoba afite. Mpyorero yumva inama nziza agiriwe ajya
guhaha.
a) Ni ibihe bikoresho abahigi bari bafite?
b) Ni nde wakijije Mpyorero impwerume?c) Uramutse uhuye n’imbwa mu nzira wabigenza ute?
6. Huza ukoresheje akambi ibikoresho n’ababikoreshaga mu myuga gakondo.
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro zikurikira.
9. Uzurisha ibihekane mpy, pw, mpw, nsy, mvw, byw ukore ijambo uryandike unoza umukono.
a) i____iko
b) bizaca____a
c) i____erume
d) i___o
e) bu___ef) Kuyo___a
10. Tondeka amagambo neza ukore interuro yumvikana, maze uyandike mu mukono.
a) buhoro - ntiyumvwe - Mpwerazikamwa - aravugab) gusya - insyo - zo - Ntibasebywa - amasaka - yakopwe
URLs: 31Files: 3Umutwe wa kabiri :Kubungabunga ubuzima
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira. ncy/Ncy
1. Erekana amashusho arimo ijwi ncy.
2. Erekana igihekane ncy/Ncy.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Ncyuyimihigo yancyuriye ncyuye intama.
b) Uncyamurire Ncyuyishyo antize incyamuro.
6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Twirinde marariya
Ncyuyinyana yahoraga asibywa ishuri n’uburwayi bwa marariya.
Naho Nyina yiberaga mu ncyuro n’intonganya mu baturanyi.
Ntiyafataga isuka n’umuhoro ngo akureho ibihuru bikikije urugo.
Ibyo bihuru byari byarabaye indiri y’imibu itera marariya.
Umunsi umwe, Ncyuyinyana yaramukanye umuriro mwinshi
anatengurwa. Nyina ahamagara umujyanama w’ubuzima, ahageze
aha Ncyuyinyana umuti. Yabigishije kurara mu nzitiramibu
anabibutsa gukora isuku y’urugo.
Uwo mujyanama w’ubuzima yumvwaga na benshi mu mudugudu.
Hashize igihe gito, Ncyuyinyana arakira yongera kujya kwiga.
a) Ni iki cyatumaga Ncyuyinyana asiba ishuri?
b) Ni akahe kamaro ko kurara mu nzitiramibu?
c) Urumva byaragenze bite Ncyuyinyana asubiye ku ishuri?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka aya magambo ukore interuro ziboneye, uzandike mu mukono.
a) Ndababara - yancyuriye - Ncyuyishyo
b) gitondo - mu - yancyamuye - Ncyuyinyana
c) yaguze - Ncyuyimihigo - isoko - mu - incyamuro
Igihekane shyw/Shyw
1. Erekana amashusho arimo ijwi shyw.
2. Erekana igihekane shyw/Shyw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Semashywa ararushywa no gukura imyishywa ku rugo.
b) Ibi bishyimbo bishyushywe bitaragaga.
6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Turyame mu nzitiramibu
Mu gihe k’ibiruhuko Semashywa yasuye kwa sekuru
Ncyuyimihigo. Nijoro agiye kuryama abura inzitiramibu atangira
incyuro atyo. Yacyuriraga mwishywa we Ncyuyishyo kuko
atayiryamagamo. Kwari ukugira ngo atazoshywa cyangwa
akabeshywa ko idafite akamaro.
Mwishywa we amubwira ko sekuru nta cyo abiziho. Bukeye
Semashywa yihutira kubwira sekuru akamaro k’inzitiramibu.
Amusobanurira ko imibu itera marariya ihashywa n’inzitiramibu.
Sekuru yumvise impanuro z’umwuzukuru, ajya kubashakira
inzitiramibu. Uwo munsi bose baryamye banezerewe cyane,
by’akarusho Semashywa.
a) Kubera iki Semashywa aho kuryama yatangiye incyuro?
b) Ni iki Semashywa yihutiye kubwira sekuru?
c) Ni izihe nama wagira abakoresha nabi inzitiramibu?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka imigemo wahawe ukore amagambo yumvikana,
uyandike mu mukono, unace akarongo ku gihekane shyw.
a) ra - shywa - ru - ba
b) ma - Se - shywa
c) shywe - bi - za - ryo
Imyitozo
1. Erekana amashusho arimo amajwi ncy/shyw.
2. Soma kandi wandike imigemo ikurikira.
3. Soma amagambo akurikira kandi uyandike.
4. Soma interuro zikurikira kandi uzandike.
a) Ncyuyimihigo areshywa na mwishywa we.
b) Twirinde koshywa no guhora mu ncyuro.
5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Duhashye marariya
Igishanga cyo kwa Ncyuyinyana cyatashywe n’imibu ijujubya
abagituriye. Imibu yabyibushywaga no kuruma abantu bakarwara
marariya.
Umunsi umwe, Ncyuyimihigo yahamagaye abaturage ngo abungure
inama. Yashakaga gucyaha aboshywaga bakanabeshywa ko imibu
idatera marariya.
Yabashishikarije gufata incyamuro bagasiba ibidendezi. Yanabasabye
gutema ibihuru byarimo imyishywa no gukinga amadirishya
nimugoroba. Biyemeje kujya barara mu nzitiramibu buri gihe.
Ncyuyimihigo yabasabye gukebura abataje nta gukoresha incyuro.
Abaturage bakurikije izo nama maze marariya irahashywa.
a) Imibu yabyibushywaga n’iki?
b) Kubera iki Ncyuyimihigo yahamagaye abaturage?
c) Ni ibiki bishobora kuba indiri y’imibu itera marariya?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira
9. Uzurisha kimwe mu bihekane ncy / shyw ukore ijambo ryumvikana, maze uryandike mu mukono.
a) barabyibu_____a
b) ntuka____urire
c) i____amuro
d) ntibazaru____e
Igihekane nshw/Nshw
1. Erekana amashusho arimo ijwi nshw.
2. Erekana igihekane nshw/Nshw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Nabujije injangwe kurya inshwegegeri iranshwaratura.
b) Namubujije kunshwanira no kunshwiragiza aranshwishuriza.
6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.Umubu witwaga Ruhashywa wari warigabije igishanga cyange. Wari
waranshwiragije ugahora wigamba kubyibushywa no kuruma abantu.
Nababazwaga no kubona igishanga cyange cyaratashywe na wo.
Umunsi umwe, nshwekurana na mwishywa wange tuwugabaho
igitero. Arankundira ntiyanshwanira tujyana kuwuhiga aho
wabanaga n’abana bawo. Tuwugezeho, nywubaza impamvu uhora
wigamba kubyibushywa no kuturuma.
Uranshwishuriza maze ndarakara nshwekura inyuma yawo uransiga.
Mwishywa wange amfasha gutema ikigunda wari waragize indiri.
Kuva ubwo, uwo mubu Ruhashywa ntiwongeye kunshwiragizaukundi.
a) Ni iki cyatumye abantu bajya guhiga umubu?
b) Umubu wahashyijwe ute?
c) Ni ubuhe buryo bwakoreshwa mu guhashya imibu itera marariya?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tahura mu gakuru “Umubu Ruhashywa” amagambo
nibura atatu afite igihekane nshw, maze uyandike mu mukono.a)_______________
b) _______________
c) _______________
Igihekane myw/Myw
2. Erekana igihekane myw/Myw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira
5. Soma interuro zikurikira.
a) Marita asomywa umuti ngo adahumywa n’indwara.
b) Ibyo biseke birumywe n’umuntu ubizi.
6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.Bakize icyorezo
Mu Murenge wa Cyumywa abana bambaraga inshwabari
ntibanisukure. Kubera iyo mpamvu, abana bokamwe n’icyorezo
k’indwara.
Bumywaga amazi mu mubiri, bakanahumywa n’icyo cyorezo.
Buri mubyeyi yihutiraga kujyana umwana kwa muganga. Abafite
ubwisungane mu kwivuza basomywaga ku muti bagakira.
Abatabufite bivuzaga bibagoye kandi bibahenze cyane. Muganga
yagiraga ababyeyi inama ababuza kwambika abana inshwabari.
I Cyumywa ababyeyi bakurikije inama bagiriwe na muganga. Ubu
bihamywa ko icyorezo kitakiharangwa, abana babayeho neza.
a) Ni bande bokamwe n’icyorezo k’indwara?
b) Abadafite ubwisungane mu kwivuza bivuzaga bate?c) Ni akahe kamaro k’ubwisungane mu kwivuza?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka imigemo wahawe ukore ijambo uryandike mu mukono, unace akarongo
ku gihekane myw.
a) ba - hu - mywa - za
b) ra - za- mywa- Ic) mywa- ra - so - a
Imyitozo
1. Erekana amashusho arimo amajwi nshw/myw.
2. Soma imigemo ikurikira.
3. Soma amagambo akurikira.
4. Soma interuro zikurikira.
a) Nshwekuye ngiye kureba iriba rikamywa n’izuba.b) Namubwiye ko yahumywa n’indwara aranshwanira.
6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Twitabire ubwishingizi mu kwivuza
Nitwa Nshwima, niga mu mwaka wa gatatu. Umunsi umwe
navaga kwiga, mpura n’inturo iranshwaratura bikabije. Iyo nturo
yananshwanyagurije ibitabo, iranshwiragiza mpita nshwekura
ndayihunga. Mpura na Ncyuramihigo musaba ibyatsi byo
kwiyomora aranshwishuriza.
Yanyohereje kwa muganga kuko igisebe cyumywa n’umuti waho.
Banshyiriye umuti mu gacupa baragafunga kararumywa neza.
Ngeze mu rugo nsomywa kuri wa muti nahawe ndoroherwa.
Ababyeyi bange bababajwe no kubatangisha amafaranga menshi.
Mbabwira ko bihamywa ko ubwisungane mu kwivuza bukwiye.
Kuva ubwo bahita babwitabira ntibongera guhombywa nokutabugira.
a) Kwa muganga bafashije bate Nshwima?
b) Ni iyihe mpamvu yatumye ababyeyi batanga
amafaranga menshi?
c) Wakwitwara ute kugira ngo udakomeretswa
n’inyamaswa?7. Soma kandi wandike mu mukono wigana ibihekane bikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha kimwe mu bihekane nshw/myw ukore ijamboryumvikana, maze uryandike mu mukono.
a) arara_____a
b) ara_____iragiza
c) Ntibizu____ed) ____ekure
Igihekane nshyw/Nshyw
1. Erekana amashusho arimo ijwi nshyw.
2. Erekana igihekane nshyw/Nshyw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Mukanshywa akunda gukura inshywa mu bicuma.b) Kanyenshywa yitiranya inshywa n’inzuzi z’ibihaza.
6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Yahawe imiti
Senshywa yari yararembeye mu rugo kubera marariya. Nyina
yahugiraga mu kuvana inshywa mu ducuma, ntamwiteho. Akenshi
iminwa ye yumywaga no kubura icyo anywa.
Umunsi umwe, Senshywa yifuje kurya inshwegegeri abura
uzimuzanira. Nimugoroba umujyanama w’ubuzima anyuze iwabo
asanga Senshywa yararembye. Amukozeho yumva arahinda
umuriro yihutira kumuzanira imiti. Amaze kuyimuha, anamusabira
ku Mana iramywa ngo imukize.
Hanyuma ahamagara nyina amusaba kwita kuri Senshywa. Nuko
atangira kumwitaho, akira bidatinze.
a) Ni iyihe ndwara yari yararembeje Senshywa?
b) Ni gute umujyanama w’ubuzima yamenye ko Senshywa ari guhinda umuriro?c) Kuki ari ngombwa kujya kwa muganga ugifatwa n’indwara?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tahura mu gakuru amagambo byibura atatu yakoreshejwe arimo igihekane nshyw,
uyandike mu mukono.a) ___________________
b) ____________________
c) ____________________
Igihekane mbyw/Mbyw
1. Erekana amashusho arimo ijwi mbyw.
2. Erekana igihekane mbyw/Mbyw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Yararwaye ahombywa no kurembywa n’uburwayi.b) Ntituzangane tutazahombywa na byo.
6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Senshywa na Nyiranshywa
Umugabo witwaga Senshywa yari yarashakanye na Nyiranshywa.
Bahoraga barembywa na marariya bigatuma bahombywa no
kwivuza.
Ibyo byatumaga imyaka yabo irumbywa no kudafumbirirwa igihe.
Bityo bakababazwa no gusumbywa umusaruro n’abaturanyi babo.
Bagiye kugisha inama umujyanama w’ubuzima uko bakwirinda
uburwayi. Bageze iwe basanga arakura inshywa mu bicuma bye.
Bamutekerereje ibyabo byose abasaba kwirinda kurembywa na
marariya. Yabasabye kurara mu nzitiramibu no kwikiza ibigunda
n’ibidendezi.
Barabyubahirije ntibongera kurembywa no guhombywa
n’uburwayi bwa marariya.
a) Ni iki cyatumaga Senshywa na Nyiranshywa bahora barembye?
b) Ni gute inama z’umujyanama w’ubuzima zabagiriye akamaro?c) Ni akahe kamaro k’umujyanama w’ubuzima?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka imigemo wahawe ukore ijambo ryumvikana,uryandike mu mukono, unace akarongo ku gihekane mbyw.
a) da - mbywa - ho - ku
b) mbywa - ho - guc) nti - mbywe - za - re - mu
Imyitozo
1. Erekana amashusho arimo ijwi nshyw/mbyw.
2. Soma imigemo ikurikira.
3. Soma amagambo akurikira.
4. Soma interuro zikurikira.
a) Inshywa zaguye mu jisho rya Mutumwashywa arembywa na zo.
b) Senshywa ahombywa no gukopa abatamwishyura.5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Yariye ibitaribwa
Nyiranshywa yakundaga gufasha nyina kuvomerera inzuzi z’ibicuma.
Nyina yamubwiraga ko iyo zitavomerewe zishobora kumywa n’izuba.
Ibyo bigatuma bazitaho cyane ngo zitarumbywa no kubura amazi.
Nyiranshywa yanafashaga nyina gukura inshywa mu bicuma. Hari
igihe yiranguje igicuma, inshywa zimuhagama mu muhogo. Nyina
agerageje kuzimukuramo biramunanira maze arembywa na zo.
Bukeye amujyana kwa muganga, amugejejeyo abaganga bamwitaho.
Bakoze uko bashoboye inshywa zamuhagamye mu muhogo
bazikuramo. Nyina arabashimira, bamusaba gutoza abana ko
batagomba kurya ibitaribwa.
a) Ni iki cyahagamye Nyiranshywa mu muhogo?
b) Ni iyihe nama abaganga bagiriye nyina wa Nyiranshywa?
c) Ni ibiki abana bakunze gutamira bishobora kubahagamabikangiza ubuzima bwabo?
6. Soma kandi wandike mu mukono wigana ibihekane bikurikira.
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
9. Shaka muri iki kinyatuzu amagambo arimo ibihekane nshyw na mbyw, uyandike mu mukono,
uce n’akarongo kuri ibyo bihekane.Isuzuma risoza umutwe wa kabiri
1. Huza igihekane n’ishusho irimo ijwi bijyanye.
2. Soma imigemo ikurikira.
3. Soma amagambo akurikira.
4. Soma interuro zikurikira.
a) Ncyuyimihigo arembywa n’indwara ya marariya.
b) Senshywa yanshwekuje anyereka imyishywa yumywa n’izuba.
5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.Namugiriye inama
Habayeho umugore witwaga Nyiranshywa wahoraga arembywa
na marariya. Umunsi umwe, nagiye kumusura mugira inama,
arankundira ntiyanshwanira. Yanteze amatwi musobanurira
uburyo yakwirinda guhora arembywa n’uburwayi.
Namubwiye ko nimugoroba ari ngombwa gufunga amadirishya
akarumywa. Namusabye kandi gufata incyamuro agasiba ibizenga
mu rugo. Bityo akirinda kurumwa n’imibu itera marariya.
Namusabye kujya yiyambaza kenshi mwishywa wange
w’umujyanama w’ubuzima. Nanamubwiye kuncyamurira bagenzi
be babeshywa byinshi kuri marariya. Yarankundiye arabyubahiriza
ubu mu mudugudu wabo ntawukirembywa n’uburwayi.
a) Ni nde wahoraga arembywa na marariya?
b) Ni iki kigaragaza ko inama Nyiranshywa yagiriwe
yazubahirije?c) Ni akahe kamaro ko kubaho mu buzima buzira indwara?
6. Soma interuro zikurikira maze uhuze buri nteruro n’ishusho bijyanye,
uhuza umubare n’inyuguti.
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
8. Soma wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
9. Uzurisha kimwe muri ibi bihekane wahawe, ukore ijambo
ryumvikana, uryandike mu mukono. ncy, shyw, nshw, myw, nshyw, mbyw.
a) kure_____a
b) umwi_____a
c) guso____a
d) ya____aniye
e) i____af) i____amuro
Umutwe wa gatatu: Uburenganzira n’inshingano by’umwana
a) bahomvomvywaga b) ntuzahomvomvywe c) yarahomvomvywaga mfw/Mfw
1. Erekana amashusho arimo ijwi mfw.
2. Erekana igihekane mfw/Mfw.
3. Soma umugemo ukurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Semfwati yatiye imfwati ku muturanyi.b) Nyiramfwati abika neza imfwati ye.
6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Ntazongera gusuzugura
Semfwati mukuru wa Mfwati yakundaga gusuzugura ababyeyi. Mu
gihe k’ibiruhuko ababyeyi bababuzaga kuzererera mu mihana. Umunsi
umwe, Semfwati na Mfwati babirengaho.
Bageze munsi y’urugo rwa Senshywa babona igiti cy’umwembe.
Semfwati abwira Mfwati ngo bacyurire maze aramwangira. Semfwati
yuriye igiti ishami riravunika yitura hejuru y’imfwati.
Iyo mfwati yamuciye igisebe arembywa na cyo. Mfwati yihutiye
kubibwira se na nyina Nyiramfwati baza bashwekura. Nuko bajyana
Semfwati kwa muganga bahombywa n’amakosa ye.
Semfwati abonye igihombo ateje ababyeyi yiyemeza kutazongerakubasuzugura.
a) Ni gihe ki Mfwati na Semfwati babuzwaga kuzerera?
b) Semfwati yahombeje ababyeyi be ate?c) Ni ibihe bintu biranga umwana wumvira?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Shaka amagambo nibura abiri mu mwandiko arimo igihekane mfw, uyandike
mu ikaye yawe.Igihekane mvy/Mvy
1. Erekana amashusho arimo ijwi mvy.
2. Erekana igihekane mvy/Mvy.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma kandi wandike amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Semfwati arahomvomvya murumuna we.b) Ntibazabahomvomvye kuko muhomvomvye byambabaza
6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Akarima k’igikoni
Umunsi umwe, nge na Semfwati twari twicaranye tuganira. Mama
yadusabye kubagara akarima k’igikoni kugira ngo katazarumba.
Semfwati yarahomvomvye nuko atangira kwijujutira ibyo
badusabye gukora. Mama yabajije Semfwati impamvu ahomvomva
biramuyobera maze aramucyaha.
Semfwati yaratakambye avuga ko nubwo yahomvomvye turi
bukabagare. Twahise dufata imfwati maze twerekeza ku karima
k’igikoni. Twakabagaye neza maze nshimishwa n’uko Semfwati
atahomvomvye nanone. Turangije mama yaradushimiye atubwira
ko twubahirije inshingano yaduhaye.
Semfwati anezezwa n’uko twakoreye hamwe yihana kuzongera
guhomvomva. Kuva ubwo sinongeye kumwumva yahomvomvye igihe
baduhaye inshingano.
a) Kuki semfwati yahomvomvye?
b) Ni uwuhe murimo abana bavugwa mu gakuru bafashije ababyeyi?c) Ni iyihe mirimo abana bashobora gukora?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Tondeka imigemo ukore ijambo ryumvikana, uryandike mumukono, uce akarongo ku gihekane mvy.
a) mvya - ho - mvo - gu
b) ra - mvye- ho - ya- mvo
c) mvye - nda - mvo - hod) za - mu - mvo - ntu- ho - mvye
Igihekane mvyw/Mvyw
1. Erekana amashusho arimo ijwi mvyw.
2. Erekana igihekane mvyw/Mvyw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Ntugahomvomvywe n’amafuti ya bagenzi bawe.b) Mpomvomvywa no kubona yiyandarika.
6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Ibiyobyabwenge
Hari abanyeshuri ku kigo cya Mutuzo banywaga ibiyobyabwenge.
Abo banyeshuri bagahora bahomvomvywa na byo. Umugoroba umwe
Nyiramfwati ajya kubareba bahomvomva.
Ababwira ko bahomvomvye cyane bakabuza amahoro abahisi
n’abagenzi. Ababaza ikibahomvomvya bakomeza kuvuga amagambo
aterekeranye kubera ubusinzi. Uwari ugifite agatege avuga ko
bahomvomvywaga n’itabi banyoye. Ababwira ko bidakwiye guhora
bahomvomvywa n’ibiyobyabwenge banywa.
Abasobanurira ko ibiyobyabwenge bituma bata umutwe
ntibatekereze neza. Anababwira ko ibyo biyobyabwenge
bibahomvomvya bituma batiga neza. Bumvise inama ze barabireka,
ubu ntibagihomvomvywa na byo.a) Abanyeshuri bavugwa bigaga ku kihe kigo?
b) Ni iki cyatumye abo banyeshuri bareka ibiyobyabwenge?
d) Ni izihe ngaruka zo kunywa ibiyobyabwenge kubanyeshuri?7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Garagaraza imigemo igize amagambo akurikira, uyandikemu mukono, unace akarongo ku gihekane mvyw.
a) bahomvomvywaga
b) ntuzahomvomvywec) yarahomvomvywaga
Imyitozo
1. Huza igihekane n’ishusho irimo ijwi bijyanye
2. Soma imigemo ikurikira.
3. Soma amagambo akurikira.
4. Soma interuro zikurikira.
a) Semfwati yahomvomvye kandi ntahomvomvywa n’ubusa.b) Nyiramfwati yahomvomvejwe no kwibwa imfwati.
5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Yisubiyeho
Nyiraneza yari yarigize indakoreka agahora asuzugura se Semfwati.
Semfwati yamubuzaga kugira urugomo ariko akanga kumwumvira. Umunsi
umwe, yanasuzuguye umuturanyi wabo Bumvwanase wabatizaga imfwati.
Bumvwanase amucyashye, Nyiraneza atangira guhomvomvywa n’amafuti ye.
Bumvwanase amubwira ko kutubaha ababyeyi ari ikizira kikaziririzwa.
Nyiraneza yumva ko Bumvwanase ababajwe cyane n’ihomvomva rye.
Semfwati na we arumirwa kuko Nyiraneza ashyogoranya n’umuturanyi.
Agira agahinda kenshi kubera imico idahwitse y’umwana we.
Nyiraneza abonye ko se ababaye yiyemeza kutazongera gusuzugura.
a) Ni iki Nyiraneza yahoraga abuzwa na se?
b) Ni ikihe kemezo Nyiraneza yafashe abonye se ababaye?
c) Nyuma yo gusoma uyu mwandiko, uratekereza ko Nyiranezaazitwara ate?
6. Uzurisha ibihekane mfw, mvy na mvyw, ukore interuroyumvikana, uyandike mu mukono.
a) Yahomvo_____e kubera amakosa ye.
b) Se_____ati yaje iwacu gutira i_____ati.
c) Beyata arahomvo_____a no kubura amahoro.d) Guhomvo_____a bagenzi bawe si byiza.
Igihekane pfw/Pfw
1. Erekana amashusho arimo ijwi pfw.
2. Erekana igihekane pfw/Pfw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Muneza yakapfakapfwe n’indwara.b) Ubwatsi bukapfakapfwa n’inka.
6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Yumvira umubyeyi we
Gahongayire yavuye ku ishuri ahomvomvywa n’imikino yabaye.
Nuko asanga se ababajwe n’imbyeyi yari yakapfakapfwe n’indwara.
Se yahise amutuma ku muvuzi w’amatungo.
Nk’uko byari bisanzwe, Gahongayire yumviye se ajya
kumuhamagara. Se asigara anejejwe n’uko Gahongayire
amwumvira buri gihe. Yageze ku muvuzi w’amatungo amubwira ko
imbyeyi yabo yakapfakapfwe. Umuvuzi w’amatungo araza asanga
indwara yarayizonze cyane. Yashimiye Gahongayire umwete yagizentatenguhe se akamugeraho adatinze.
Umuvuzi w’amatungo yaberetse ibyo bamufasha bayiha umuti
vuba. Imbyeyi ntiyongeye gukapfakapfwa ukundi yahise ikira.
a) Gahongayire yahomvomvywaga n’iki?
b) Kubera iki umuvuzi w’amatungo yashimiye Gahongayire?c) Ni iki wakwigira kuri Gahongayire?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Shaka mu mwandiko amagambo nibura abiri arimo igihekane pfw, uyandike mu mukono.Igihekane pfy/Pfy
1. Erekana amashusho arimo ijwi pfy.
2. Erekana igihekane pfy/Pfy.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Inka zakapfakapfye icyarire.
b) Ingurube yakapfakapfye ibyatsi.6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Inka ya Kamari
Kamari yari afite abana yakanguriraga kwita ku matungo.
Yakundaga kubona inka yabo yakapfakapfye ubwatsi igahaga.
Yavuye ku isoko asanga inka ye yakapfakapfwe n’inzara. Abaza
abana impamvu inka yakapfakapfwe n’inzara kandi bahari.
Bamusabye imbabazi bamubwira ko batubahirije inshingano zabo.
Se yabasobanuriye ko atari byiza guteshuka ku nshingano. Bafata
ubwatsi babuha inka, kubera gusonza, inka yabukapfakapfye
bwangu. Bayizaniye n’amazi iranywa irahembuka.
Kuva ubwo abo bana bakangukiye kuzuza inshingano zabo. Inkayabo na yo ntiyongeye gukapfakapfwa n’inzara ukundi.
a) Igihe Kamari yasangaga inka ye yakapfakapfwen’inzara yari avuye he?b) Kuki abana basabye se imbabazi?c) Ni izihe nshingano z’umwana mu rugo?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Garagaraza imigemo igize amagambo akurikira, uyandike mu mukono,
unace akarongo ku gihekane pfy.
a) yakapfakapfye
b) ikapfakapfyec) ntibukapfakapfye
Igihekane vw/Vw
1. Erekana amashusho arimo ijwi vw.
2. Erekana igihekane vw/Vw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Indabo zikunda guhovwamo n’inzuki.b) Indabo z’ibitumbwe ntizihovwamo.
6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Nyirampovwa n’umuhungu we
Nyirampovwa yasanze umuhungu we Mpovwe anywa ibiyobyabwenge.
Mpovwe amubonye ahita abihisha mu byatsi hafi y’urugo. Nyina
amubwira ko ibiyobyabwenge byangiza umubiri w’umuntu ubinywa.
Mpovwe ntiyumvise ibyo nyina yamubwiraga atangira kuvuga
amahomvu. Ubwo Mpovwe yari yicaye ku byatsi inka zakapfakapfye.
Mpovwe abonye nyina agiye, yongera kunywa bya biyobyabwenge.
Yataye ubwenge ajya kuryama mu ndabo zahovwagaho n’inzuki.
Yakubaganiye inzuki ziramudwinga maze ataha yabyimbye mu maso.
Nyina amubonye amukandisha amazi ashyushye Mpovwe ahita
abyimbuka. Mpovwe yashimiye nyina amubwira ko atazongerakwiyahuza ibiyobyabwenge.
a) Ni hehe Mpovwe yahishe ibiyobyabwenge?
b) Kuki nyina yamukandishije amazi ashyushye?
c) Iyo Mpovwe nyina atamubona, uratekereza kobyari kumugendekera bite?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha iyi migemo: za, ma, zi, mo ukore amagambo arimo igihekane vw, maze
uyandike mu mukono.Imyitozo
1. Huza igihekane n’ishusho irimo ijwi bijyanye.
2. Soma imigemo ikurikira.
3. Soma amagambo akurikira.
4. Soma interuro zikurikira.
a) Inka yakapfakapfye ubwatsi.b) Ubuki ntibuhovwa mu mabuye.
5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Nayihaye amazi
Nimugoroba nageze imuhira nsanga inka yakapfakapfye ubwatsi.
Yananiwe kubumara kubera ko twayimenyereje kubanza kuyiha amazi.
Nge naketse ko ahari ishobora kuba yakapfakapfwe n’indwara.
Nihutiye kubwira data ko inka yakapfakapfwe ntiyarya ubwatsi. Data
ansaba kuyiha urubingo mbanje kuyuhira. Inka si ukurya urubingo
irasizora. Byanyeretse ko itari yakapfakapfwe n’indwara nk’uko
natekerezaga mbere. Data yahise anshimira ampa ubuki buhovwa mu
ndabo.
Bwarandyoheye niyemeza kujya mbungabunga indabo kukozihovwamo ubuki.
a) Baketse iki babonye inka yananiwe kurya ubwatsi?6. Uzurisha ibihekane pfw, pfy na vw ukore interuro yumvikana, uyandike
b) Ubuki bwavuzwe mu mwandiko buhovwa hehe?
c) Ni iki kerekana ko umwana uvugwa mu mwandikoyafashaga ababyeyi imirimo?
mu mukono.
a) Nyogokuruza yakapfaka_____e n’uburwayi.
b) Indabo ziho_____amo ubuki buryoshye.c) Imfizi yakapfaka____e ubwatsi ntiyaburya.
Igihekane vy/Vy
1. Erekana amashusho arimo ijwi vy.
2. Erekana igihekane vy/Vy.
3. Soma umugemo ukurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Inzuki zahovye zikora ubuki.b) Uruyuki rwahovye rutaha mu muzinga.
6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Yaramutwaje
Mariza yasanze nyirasenge ku nzira yananiwe kugera iwe.
Yiyemeza kumutwaza umuba w’inkwi wari wamuteye umunaniro.
Mu nzira bagenda, banyura ku nzuki zahovye mu ndabo.
Nyirasenge amusaba kujya yita ku ndabo zihovwamo n’inzuki.
Bidatinze bahuye n’umuvumvu aririmbira inzuki ze amavumvu.
Abaganiriza ko iyo inzuki ze zahovye neza aziririmbira. Mariza
na nyirasenge bamenya ko inzuki zahovye neza baziririmbira.
Umuvumvu abasezeraho bakomeza kugenda bitegereza indabo
zihovwamo n’inzuki.
Bakomeza urugendo Mariza amugereza inkwi mu rugo. Nuko
nyirasenge amushimira uburere yatojwe bwo gufasha ababyeyi.a) Kuki Mariza yatwaje nyirasenge inkwi?7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
b) Ni iki umuvumvu bahuye yaririmbiraga inzuki?c) Ni iki wakwigira kuri Mariza?
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Uzurisha mu kinyatuzu imigemo ikurikira: ra, za, ho, mo,
maze ukore ijambo ririmo igihekane vy, uryandike mu mukono.Igihekane ryw/Ryw
1. Erekana amashusho arimo ijwi ryw.
2. Erekana igihekane ryw/Ryw.
3. Soma imigemo ikurikira.
4. Soma amagambo akurikira.
5. Soma interuro zikurikira.
a) Ntukaryarywe n’abajura.b) Ntitugatume abandi baryarywa.
6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Twararyarywe baratwiba
Umunsi umwe twasigaye ku rugo mama yagiye guhaha. Twaryarywe
n’abajura duta urugo twigira kureba indabo zahovwagamo.
Twatinze tureba indabo zahovywemo n’inzuki tugarutse dusanga
twaryarywe. Abajura baraducucuye batwiba byinshi, twicuza impamvu
twaryarywe tukemera. Nimugoroba mama avuye guhaha atubaza
impamvu twaryarywe bakatwiba. Tumusobanurira ko twabeshywe
ko kureba inzuki zahovye bishimisha. Mama adusobanurira ko atari
byiza kuryarywa tugata urugo. Yanatubwiye ko inzuki zahovye ubuki
zashoboraga kutudwinga.
Abajura twaryarywe na bo barafashwe bagarura ibyo batwibye. Kuva
ubwo ntitwongeye kuryarywa ukundi ngo dute urugo.a) Abana baryarywe na ba nde?
b) Nyina yabasobanuriye ko inzuki zabagira gute?c) Wakwirinda ute abagushuka?
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
10. Garagaraza imigemo igize amagambo akurikira, uyandike mu mukono, unace akarongo
ku gihekane ryw.a) yaryarywe
b) bararyarywac) ntimuzaryarywe
Isuzuma risoza umutwe wa gatatu
1. Huza igihekane n’ishusho irimo ijwi bijyanye.
2. Soma imigemo ikurikira.
3. Soma amagambo akurikira.
4. Soma interuro zikurikira.
a) Yasitaye ku mfwati arakapfakapfwa.
b) Arahomvomvywa no kureba inka yakapfakapfye indabo zihovwamo.5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
Mfwati yikozeho
Mfwati yakundaga kuryarywa bigatuma arya ibiribwa bidafite
ubuziranenge. Nyina yamutozaga kujya yitondera ibiribwa
byakwangiza ubuzima bwe.
Yaje kuryarywa arya avoka yatoraguye mu byatsi. Yatangiye
guhomvomvywa n’ububabare, nyina ajya kureba ikimuhomvomvya.
Yasanze yakapfakapfwe n’indwara yatewe no kurya ibidafite
ubuziranenge. Amubaza impamvu, amusubiza ko yaryarywe
akarya avoka mbi. Nyina yahise amushakira umuti uvanze n’ubuki
bwahovywe n’inzuki.
Bidatinze Mfwati yarazanzamutse atangazwa n’inzuki zihova
ubuki bumukijije. Ntiyongeye kuryarywa ngo yongere arye ibiribwa
byamwangiriza ubuzima.a) Ni iki nyina wa Mfwati yamutozaga?
b) Kubera iki ibyo Mfwati yariye byamuteye indwara?
c) Kuki tugomba kurya ibiribwa byujuje ubuziranenge?
6. Itegereze amashusho wahawe ukore inkuru wandika interuro imwe kuri buri shusho.
7. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
8. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
9. Uzurisha ibihekane mfw, mvy, mvyw, pfw, pfy, vw ukore
interuro yumvikana, uyandike unoza mu ikaye yawe.
a) I____ati itera ingemwe z'ibiti neza.
b) Yahomvo____e cyane sinamwumva.
c) Yakoze amakosa ahomvo____a na yo.
d) Inka yakapfaka_____e ubwatsi.
e) Indabo zikunda guho_____amo ubuki.
f) Yakapfaka____e n’uburwayi.Umutwe wa kane: Inyamaswa zo ku gasozi
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.Tuzibungabungire ubuzima
U Rwanda ni igihugu giherereye muri Afurika yo hagati. Rufite imigezi,
inzuzi, ibiyaga, amashyamba ndetse n’imisozi myinshi. Ubwinshi
bw’imisozi y’u Rwanda, butuma barwita Igihugu k’Imisozi Igihumbi.
Mu mashyamba yarwo habamo inyamaswa zitandukanye
z’indyanyama n’indyabyatsi. By’umwihariko kandi, hari inyamaswa
ziba mu byanya byabugenewe. Kubera ubwiza bwazo, inyamaswa
ni ibyiza bitatse u Rwanda. Abanyarwanda n’abanyamahanga
bakunda kuzisura baturutse imihanda yose. Izikunda gusurwa
cyane ni nk’ingagi, inkende, inzovu, imparage, imbogo n’izindi. Ba
mukerarugendo basura inyamaswa bishyura amadovize atari make.
Igihugu kikayifashisha cyubaka ibikorwa remezo nk’imihanda,
amashuri, amavuriro, amashanyarazi n’ibindi.
Inyamaswa zidufitiye akamaro, kirazira kuzishimuta cyangwa
kuzihungabanya. Twese dufite inshingano yo kuzirinda nokuzibungabungira ubuzima.
2. Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Kubera iki u Rwanda barwita Igihugu k’Imisozi Igihumbi?
b) Ni ibihe byiciro bashyizemo inyamaswa zo mu gasozi hakurikijwe ibyo zirya?
c) Tanga ingero nibura eshatu z’inyamaswa zavuzwe zikunda gusurwa cyane.
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Wumva inyamaswa zo mu gasozi zimariye iki Igihugu cyacu?
b) Ubonye umuntu uhungabanya ubuzima bw’inyamaswa wamugira iyihe nama ?
c) Urumva abasura inyamaswa bagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu bate ?
UTWATUZO
Akabago .
1. Itegereze interuro zikurikira maze werekane akamenyetso katari inyuguti kakoreshejwe.
a) Hari inyamaswa ziba mu byanya byabugenewe.b) Inyamaswa ni ibyiza bitatse u Rwanda.
Menye ko:Utwatuzo ari ibimenyetso bikoreshwa hagati munteruro cyangwa bikayisoza.
Aka kamenyetso kitwa akabago. Ni akatuzo
gakoreshwa gasoza interuro ifite icyo ivuga.
Ijambo rigakurikira rigomba gutangizwa inyuguti
nkuru.
Urugero: Ni ngombwa gukurikira neza mu ishuri.2. Imyitozo
a) Koresha utubago muri aka gakuru ushyira inyuguti nkuru
aho bikwiye.
Intare ni umwami w’ishyamba ni yo iyobora izindi nyamaswa
ni indyanyama kuko itunzwe no kurya izindi nyamaswab) Andika interuro ebyiri ukoreshemo akabago.
KWANDIKA
Huza buri shusho n’interuro igaragaza ibitekerezobiyikubiyemo, uhuza inyuguti n’umubare bijyanye.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.Gugu n’inkende
Umunsi umwe, Gugu yari yicaye munsi y’igiti acuranga gitari.
Hashize akanya gato havumbuka inkende, abadukana ibuye atangira
kuyirukankana. Yakomeje kuyisagarira ayitera amabuye inkende na
yo ikomeza guhunga.
Akiyirukankana yumva ijwi rya se amubuza kuyitera amabuye. Nuko
aramwumva arahagarara, maze inkende ihita isimbukira mu giti. Se
yaramwegereye maze amubwira ko kizira gusagarira inyamaswa.
Gugu yaratangaye amubaza impamvu akijije inyamaswa yo mu
gasozi. Amusobanurira ko bazitaho kuko zifitiye igihugu akamaro.
Yanamubwiye ko abazisura bishyura amafaranga ateza igihugu
imbere. Se yamwibukije ko akoreshwa mu kugeza ku baturage
ibikorwa by’amajyambere.
Gugu ashimira cyane se umusobanuriye akamaro k’inyamaswa.
Arahirira kutazongera gusagarira inkende ndetse n’izindinyamaswa.
2. Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’igisobanuro cyayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Gugu yakoraga iki munsi y’igiti?
b) Gugu yabigenje ate abonye inkende?
c) Gugu yirukankana inkende yumvise ijwi rya nde?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Amafaranga abasura pariki bishyura wumva amarira iki abaturage?
b) Uratekereza ko Gugu yari atangajwe n’iki?c) Ni kuki tugomba kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa?
UTWATUZO
Akabazo ?
1. Itegereze interuro zikurikira, maze werekane utwatuzotwakoreshejwemo, ugerageze kudutandukanya.
a) Gugu yari yicaye munsi y’igiti acuranga gitari.
b) Gugu yabigenje ate abonye inkende?c) Kuki tugomba kwita ku nyamaswa?
Menye ko:
2. Imyitozo:? Aka kamenyetso kitwa akabazo. Ni akatuzogakoreshwa iyo babaza ikibazo. Ijamborigakurikira rigomba gutangizwa inyuguti nkuru.
A) Shyira utwatuzo dukwiye ku nteruro zikurikiraB) Kora interuro ebyiri ukoreshemo akabazo “?”a) Ukunda izihe nyamaswa zo muri parikib) Imvubu ziba mu mazi no ku butakac) Amafi n’ingona biba hed) Kuki tugomba kwamagana ba rushimusi
KWANDIKAAndika interuro eshatu zijyanye n’ayo mashusho.
Imyitozo
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.Amatsiko ya Kanyana
Kanyana yagiraga amatsiko cyane akanibaza ibibazo byinshi.
Yibazaga niba inyamaswa zo mu gasozi zifite akamaro. Umunsi
umwe, yegereye se Kamanzi atangira kumubaza akamaro
k’inyamaswa.
Yamusobanuriye ko inyamanswa zo mu gasozi zifitiye igihugu
akamaro. Amubwira ko ba mukerarugendo bazisura binjiriza igihugu
amadovize. Kiyifashisha mu kubaka ibikorwa remezo nk’imiyoboro
y’amazi, ibiraro, amavuriro n’ibindi. Yanamusobanuriye ko
inyamaswa zishobora kuribwa n’abantu. Muri zo harimo imbogo,
isha, impongo, ingeragere n’izindi. Anamubwira ko impu zazo
zikorwamo inkweto n’imitako inyuranye. Yamusobanuriye ko inzovu
zigira amahembe akorwamo imitako ihenze.
Yamusobanuriye ko nubwo zimwe ziribwa, mu Rwanda ntibyemewe
kuzihiga. Kanyana amaze kubyumva aramushimira, yiyemezagushishikariza abandi kuzibungabunga.
2. Inyunguramagambo
Uzuza izi nteruro ukoresheje aya magambo:amadovize, imitako, mukerarugendo, amatsiko.
a) _______ yasuye Pariki y’Ibirunga.
b) Amahembe y’inzovu bayakoramo ________ .
c) Inyamaswa zinjiriza igihugu ________ menshi.d) Abanyamahanga baba bafite _______ yo kubona ingagi.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni iki Kanyana yibazaga?
b) Ni nde wamaze Kanyana amatsiko?c) Inyamaswa zo mu gasozi zifite akahe kamaro?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ni iki kigaragaza ko Kanyana yagiraga amatsiko cyane?
b) Vuga nibura izindi nyamaswa ebyiri zo mu gasozi zitavuzwe mu mwandiko.
c) Ni ubuhe buryo wakoresha ngo ubungabunge inyamaswa zo mu gasozi?
UTWATUZO
Shyira utwatuzo dukwiye mu nteruro zikurikira.
a) Kuki twiga idakenera kwisumbukuruza iyo irisha hejuru mu biti
b) Ingwe ni indyanyama kuko irya izindi nyamaswa
c) Ese wowe wari wabona intare Nge narayibonyec) Ni gute twabungabunga inyamaswa zo mu gasozi
KWANDIKA
1. Uzurisha kimwe muri ibi bihekane: mpy, pw, mpw, nsy,maze ukore ijambo uryandike.
a) i___iko2. Huza buri shusho n’interuro igaragaza ibitekerezo
b) byaca___e
c) i___e___ed) i____o
biyikubiyemo uhuza inyuguti n’umubare bijyanye.
UMWANDIKO
1. GusomaSoma umwandiko ukurikira
Urusaku rw’inyamaswa
Imana yaremye ibiremwa bitandukanye, ibiha ubushobozi bunyuranye.
Umuntu yamuhaye ubushobozi bwo kugaragaza ibitekerezo bye
avuga. Ese inyamaswa zo zaba zigaragaza zite imbamutima zazo? Iyo
zihunga zihohotewe zigashaka gutabaza zaba zisakuza zite?
Uko inyamaswa zitandukanye ni na ko zidahuza urusaku. Intare iyo
zarakaye cyangwa zishaka guhamagara ibyana byazo ziratontoma.
Impyisi zirahuma, inturo zikanyawuza naho ingwe zo zigahara.
Imbwebwe n’imbwa iyo zitaka zirabwejagura cyangwa zikamoka.
Impongo zirakorora, imbogo zikabira ariko zaba zifite umujinya
zigapfuna. Inyoni iyo zitabaza cyangwa zihamagara ibyana byazo
ziraririmba. Inzoka zaba inini n’into ziravugiriza naho imisambi yo
igahiga.
Muri make inyamaswa ntizivuga ahubwo zigira urusaku rwazorwihariye.
2. Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’igisobanuro cyayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni iki umuntu atandukaniyeho n’inyamaswa?
b) Ni izihe nyamaswa nibura eshatu zivugwa mu mwandiko?c) Ni uruhe rusaku rw’inyamaswa zikurikira: ingwe, intare, imbwa.
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Vuga nibura izindi nyamaswa eshatu zo mu gasozi zitavuzwe mu
mwandiko.
b) Utekereza ko inyamaswa zisakuza iyo byazigendekeye bite?c) Vuga nibura urusaku rw’amatungo atatu yo mu rugo waba uzi.
UTWATUZO
Akitso ,
1. Itegereze interuro zikurikira, werekane utwatuzotwakoreshejwemo maze utugereranye.
a) Impyisi zirahuma, inturo zikanyawuza, inyoni ziraririmba, ingwe zigahara.
b) Izikunda gusurwa ni nk’ingagi, inkende, inzovu, imparage, imbogo n’izindi.Menye ko:
2. Imyitozo, Aka kamenyetso kitwa akitso. Ni akatuzo gakoreshwahagati mu nteruro. Gakoreshwa iyo interuro yabayendende bagira ngo baruhuke gato mbere yo gukomeza.Gakoreshwa kandi iyo barondora ibivugwa.
Shyira utwatuzo mu nteruro zikurikira.
a) Mu nyamaswa zo mu gasozi habamo intare inzovu ingwe n’izindi
b) Impyisi ntivuga irahuma
c) Ingwe intare isha n’impongo na zo ni indyabyatsi
d) Ingagi zinjiza amadovize ziteKWANDIKA
Huza buri shusho n’interuro igaragaza ibitekerezobiyikubiyemo, uhuza inyuguti n’umubare bijyanye.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikiraZafatanyije gufata umujura
Impyisi yakundaga kwiba ibiryo imbwa yabaga yasigiye ibibwana
byayo. Imbwa ibonye ibibwana byayo bikomeje kunanuka yibaza
ikibitera. Ibibwana biyibwira ko hari igisimba kiza kurya ibiryo
byabyo. Imbwa yigira inama yo kujya kuregera intare.
Nuko itangira gushaka abazayiherekeza gutanga ikirego. Irabanza
ihamagara imbeba irajwigira yemera kuyiherekeza. Hanyuma
ihamagara imbwebwe na yo irabwejagura yemera ko bijyana.
Zaragiye zigezeyo imbwa iramoka isobanura akababaro kayo.
Intare yumvise akababaro k’imbwa iratontoma inyamaswa ziza
ziruka. Iziha inshingano yo gufata umujura. Imbogo yarabiye,
impongo irakorora, ingwe irahara, zose ziyemeza gufatanya.
Iryo joro zirarira urugo rw’imbwa zifata impyisi igarutse kwiba.
Isaba imbabazi ivuga ko itazongera, zose ziyemeza kuyibabarira.
2. Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’igisobanuro cyayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Impyisi yakundaga kwiba iki?
b) Imbwa imaze kumenya ko hari igisimba kirya ibiryo
by’ibibwana byayo yakoze iki?
c) Ni izihe nyamaswa imbwa yahamagaje ngo ziyiherekeze?4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ko imbwa yagiye kuregera intare, wowe ubuze igikoresho
cyawe ku ishuri wabigenza ute?
b) Mugenzi wawe agize ikibazo akagutabaza wabigenza ute?
c) Ni irihe somo twakura muri uyu mwandiko?
UTWATUZO
Agatangaro !
1. Itegereze interuro zikurikira maze werekane utwatuzo
tuzisoza, uvuge uko izo nteruro zivugitse.
a) Yooo! Iyi ni impyisi pe!b) Mbega umwana mwiza weee!
Menye ko: ! Aka kamenyetso kitwa agatangaro. Ni akatuzo
gasoza interuro ivuga ibitangaje. Gashyirwa
n’inyuma y’amagambo agaragaza imbamutima.
Ijambo rigakurikiye rigomba gutangizwa inyugutinkuru.
2. ImyitozoA) Shyira utwatuzo mu nteruro zikurikira.
a) Akanyamasyo karasodoka pe
b) Yooo Mbega inyamaswa iteye ubwuzu
c) Ese waba warigeze kubona inkende
d) Inkende n’ibitera na byo ni inguge
B) Himba interuro ebyiri ukoreshemo agatangaro ku buryo bukwiye.
KWANDIKA
Andika interuro eshatu uhereye ku byo ubona ku mashusho wahawe.
Imyitozo
UMWANDIKO
1. GusomaSoma umwandiko ukurikira.
Twese tubigire intego
Mu Rwanda hagaragaramo inyamaswa zitandukanye ziba mu gasozi.
Waba waribajije aho ziba, icyo zirya n’uko zisakuza?
Inyamaswa ziba mu mashyamba cyangwa mu byanya byabugenewe.
Icyanya cy’Akagera giherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Habamo inyamaswa zibereye ijisho ku buryo uzireba yiriza umunsi.
Harimo izitunzwe no kurya izindi, izindi zigatungwa no kurisha.
Ku bijyanye n’urusaku rwazo, buri nyamaswa igira umwihariko wayo.
Twavuga nk’intare itontoma cyane ukagira ngo ijuru riraguye pe!
Ingwe irahara, impyisi igahuma naho imbwebwe ikamoka nk’imbwa
nezaneza! Abantu benshi banatangarira impongo ishobora gukorora
nk’umuntu!
Ntitwabura kwibutsa ko inyamaswa zo mu gasozi zidufitiye akamaro.
Kuzirinda no kuzibungabunga, twese tugomba kubigira intego.2. Inyunguramagambo
Uzuza izi nteruro ukoresheje amagambo akurikira:zibereye, intego, icyanya, yiriza umunsi, urusaku.
a) _______ cya Nyungwe kibamo inguge.
b) Dufite______yo gutsinda amasomo yose.
c) Yagiye gusura ingagi______ azireba.
d) Twiga ni inyamaswa________ ijisho.
e) Intare igira________rukaze.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Mu gakuru bavuze ko ari ibihe bibazo umuntu ashobora
kwibaza ku nyamaswa?
b) Icyanya cy’Akagera giherereye hehe mu Rwanda?
c) Vuga urusaku rw’inyamaswa zikurikira: intare, impyisi n’impongo.
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Uretse inyamaswa zavuzwe mu mwandiko, tanga izindi ngero
eshatu z’inyamaswa zo mu gasozi wishakiye.
b) Inyamaswa zo mu gasozi zimariye iki Igihugu cyacu?
c) Washishikariza ute bagenzi bawe kurinda inyamaswa zo mu gasozi?UTWATUZO
Shyira utwatuzo dukwiye mu nteruro zikurikira.
a) Mbega inyamaswa zizi kwiruka
b) Impara imparage isha n’inzovu ni inyamaswa zishimishije pe
c) Yooo Mbese burya imbwa imbwebwe n’umuhari biramoka
d) Intare ingwe n’urusamagwe birya inyamaKWANDIKA
1. Tondeka imigemo ikurikira ukore ijambo maze uryandike.
2. Andika interuro eshatu uhereye ku byo ubona ku mashusho akurikira.a) mpwe - i - me - rub) si - mpyi - ic) ko - ha - pwe - rod) nyo - nsyo - ba - ye
UMWANDIKO
1. GusomaSoma umwandiko ukurikira
Yashize amatsiko
Namahoro yari yarishwe n’amatsiko yibaza intaho z’inyamaswa.
Ibyo byiyumviro yabiterwaga n’uko abantu bataha mu mazu.
Umunsi umwe, yigira inama yo kubibaza umubyeyi we Migambi.
Nuko se amusezeranya kuzajya kumwereka zimwe mu ntaho
z’inyamaswa. Ntibyatinze amujyana gusura Pariki y’Akagera
ibamo ikiyaga karemano kitwa Ihema. Ushinzwe kuyobora abantu
muri pariki yarabafashije agenda abasobanurira. Yababwiye
ko inyamaswa zitaha mu mashyamba no mu bihuru. Yaberetse
amasenga n’imikoki miremire bitahwamo n’impyisi n’imbwebwe.
Yanabasobanuriye ko imbeba n’inzoka byo byibera mu myobo.
Ntiyibagiwe kubabwira ko inyoni muri rusange zitaha mu byari.
Bakomeje gutembera bageze ku kiyaga kitwa Ihema, ababwira
ko habamo imvubu, ingona n’amafi menshi. Batashye Namahoro
yishimye cyane n’amatsiko yari amaranye igihe yashize.
2. Inyunguramagambo
Simbuza amagambo aciyeho akarongo mu nteruro aya akurikira:amasenga, ibyiyumviro, karemano, imikoki
a) Buri muntu agira ibyo atekereza bye.
b) Umwarimu wacu yatubwiye ko Muhazi ari ikiyaga
kitakozwe n’abantu.
c) Abaturage bakoze umuganda basiba ahantu hacukutse
kubera isuri.
d) Mu mashyamba habamo imyobo impyisi zitahamo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Namahoro yari afite amatsiko yo kumenya iki?
b) Migambi yajyanye Namahoro hehe?c) Bageze muri pariki ni nde wabafashije?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Ko agakuru karangiye batubwira ko Namahoro yishimye
urumva yarashimishijwe n’iki?
b) Urugendo Namahoro na Migambi bakoze ruhuriye he
n’urwo ba mukerarugendo bakora?
c) Ujyanye na mugenzi wawe muri Pariki agashaka gushyiraukuboko mu mwobo wamugira iyihe nama?
INGINGO Z’INGENZI Z’UMWANDIKO
1. Soma agakuru gakurikira maze uhitemo ingingo y’ingenzi igakubiyemo.
Inyoni ni inshuti z’abahinzi. Inyoni zirya udusimba. Zifasha
abahinzi zirya udusimba twangiza imyaka yabo. Inyoni
zinafasha gukwirakwiza imbuto z’ibiti. Inyoni zifasha mukugira amashyamba menshi.
a) Akamaro k’abahinzi
b) Akamaro k’inyoni
Menye ko:Ingingo z’ingenzi ari ibitekerezobikuru umwandiko wubakiyeho.
2. Umwitozo
Soma aka gakuru usubize ikibazo kiri hasi yako.
Umwana Karisa yahoraga yigunze. Ababyeyi be bari
baranze kumujyana ku ishuri. Bamusigaga mu rugo wenyine,
batamusigiye ibiryo inzara ikamwica. Iyo abandi bana bavaga
ku ishuri, banyuraga iwabo bikamutera agahinda.
Ikibazo: Hitamo ingingo y’ingenzi ikubiye muri aka gakurumuri izi ebyiri, hanyuma uyandike.
a) Karisa ntiyakinaga n’abandi bana.b) Impamvu zateraga Karisa kwigunga.
KWANDIKA
Soma uyu mwandiko, wandike iherezo ryawo uhereye
ku mashusho ari munsi yawo.
Inkende yari itwaye igare ihura n’akanyamasyo.
Akanyamasyo kayisaba ko bijyana irakemerera.
Byigiye imbere bihura n’inzovu na yo isaba inkende ko iyitwara.Kubera ubunini bwayo inkende iyemerera yijujuta. Hanyuma…
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira
Menya ibyazo
Kumenya intaho, urusaku n’ibyana by’inyamaswa ni byiza cyane.
Bifasha abantu gusobanukirwa imibereho yazo bityo bakazirindira
ubuzima.
Mu Rwanda, inyamaswa zibera muri za pariki zitandukanye.
Impyisi n’imbwebwe zitaha mu masenga zikabwaguriramo ibibwana.
Iyo zumvikanisha amajwi yazo imbwebwe zirabwejagura cyangwa
zikamoka, impyisi zigahuma. Imbogo zibera mu ishyamba, zirabira,
zikima, zikabyara inyana. Impongo zo zirakorora, zikaba mu bihuru,
zikanabyara utwana.
Inzoka ziba mu myobo, ziravugiriza, zigatera amagi avamo ibyana.
Inyoni n’ibisiga byibera mu byari akenshi ntibisiga imishwi yabyo.
Amajwi yabyo aratandukanye. Inuma ziraguguza, imisambi igahiga,
inyombya ikayomba. Imbeba na zo zirajwigira, zikagira ibyana byinshi
mu miheno.
Ntibikwiye kwangiza intaho z’inyamaswa cyangwa kugirira nabi
ibyana byazo.
2. Inyunguramagambo
Simbuza amagambo aciyeho akarongo mu nteruro aya akurikira:pariki, imishwi, mu byari, mu miheno
a) Kamanzi yambwiye ko akunda kujya gusura ahantu
inyamaswa ziba.
b) Imbeba zikunda kwiba ibijumba zikabijyana aho ziba.
c) Inkoko yahamagaye abana bayo.d) Ejo nabonye inyoni zisohoka aho zitaha.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Kumenya intaho, urusaku n’ibyana by’inyamaswa bidufasha iki?
b) Ni izihe nyamaswa nibura eshatu zavuzwe mu mwandiko?c) Vuga urusaku rw’inyamaswa zikurikira: imbwebwe n’imbeba.
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Ubonye umwobo mu gihuru watekereza ko hatahamo izihe nyamaswa?
b) Vuga andi moko atatu y’inyoni atavuzwe mu mwandiko.
c) Vuga ibintu bitatu by’ingenzi uyu mwandiko wibanzeho
UTWATUZO
Andika interuro ukoreshemo uko bikwiye utwatuzo dukurikira.
1) Akabago .
2) Akabazo ?
3) Akitso ,
4) Agatangaro !
KWANDIKA
Andika unoza umukono ingingo y’ingenzi ivugwa mu mwandiko “Menya ibyazo”.
Imyitozo
UMWANDIKO
1. GusomaSoma umwandiko ukurikira
Inyamaswa mu rubanza
Kera inyamaswa zo mu gasozi zarikoze zijya ku Mana.
Ziyitekerereza ko zimwe zibura ubuzima kubera guhigwa
n’inyamaswa z’inkazi. Imana yumvise akababaro kazo iziha
ububasha bwo kwirwanaho.
Iha impongo ubushobozi bwo kwiruka no gukorora itabaza.
Iha imbogo ubushobozi bwo kwabira n’ubwo kumva impyisi
ihuma. Imisambi yayihaye guhiga naho imbeba iziha
ubushobozi bwo kujwigira. Intare yayihaye gutontoma,
ingwe iyiha guhara, inyamaswa zazumva zigahunga. Imana
kandi yahaye inyamaswa zo mu gasozi intaho zitandukanye.
Itegeka impyisi kwitarura izindi ikibera mu isenga n’ibibwana
byazo.
Imbogo izitegeka kuba mu mukenke hamwe n’inyana zazo.
Imbeba n’ibyana byazo ibitegeka kuba mu miheno. Nguko uko
inyamaswa zimwe zaretse kubana n’inyamaswa z’inkazi.
2. Inyunguramagambo
Simbuza amagambo aciyeho akarongo mu nteruro aya akurikira.zarikoze, inkazi, kwirwanaho, mu muheno
a) Impyisi zikunda kwitabara iyo zitewe.
b) Nabonye imbeba yiruka igana aho iba.
c) Inka za Murenzi zishyize hamwe zijya kona imyaka y’abaturage.
d) Intare ni inyamaswa y’inyamahane.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Ni izihe nyamaswa eshatu zavuzwe mu mwandiko?
b) Inyamaswa zaregwaga ni izihe?
c) Izo nyamaswa zaregwaga iki?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Amatungo yo mu rugo atandukaniye he n’inyamaswa zo mu
gasozi mu kubona ibizitunga?
b) Vuga nibura amatungo atatu yo mu rugo n’aho aba.
c) Vuga ingingo ebyiri z’ingenzi zivugwa mu mwandiko.
1. Shyira utwatuzo mu gakuru gakurikira maze
ukandike unoza umukono.
Kamari ari kumwe n’ababyeyi be muri Pariki Yooo
Arashimishije pe Ari kwitegereza isha impara imparage
n’inzovu agahita abyina Ese buriya ashimishijwe n’iki Buriyaashimishijwe n’ubwiza bwazo
2. Uzuza agakuru ugeze ku mirongo itanu, uhereye kuishusho kandi ukomereje ku nteruro ya mbere wahawe.
Inkende ku ishuri
Umunsi umwe, abana babonye inkende iri mu giti ku ishuri.……..
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira
Tumenye inyamaswa zo mu gasozi
Inyamaswa zo mu gasozi ni nyinshi kandi ziratandukanye. Muri
zo twavuga intare, ingwe, impyisi, imbogo, impongo n’izindi.
Zimwe ni indyanyama zitunzwe no guhiga, izindi ni indyabyatsi.
Mu ndyanyama twavugamo intare, ingwe, imbwebwe, impyisi
n’izindi. Izo nyamaswa n’ibyana byazo zitungwa no kurya
izindi. Impongo n’utwana twazo ni indyabyatsi ntizirya inyama.
Imbogo n’inyana zazo kimwe n’imparage n’ibyana byazo
zirisha ibyatsi. Imisambi n’inyoni byo byibera mu byari hamwe
n’udushwi twabyo. Ibyana by’imbeba biba mu miheno iby’inzoka
bikaba mu myobo. Impyisi n’ibibwana byazo bitungwa akenshi
n’ibyasigajwe n’intare n’ ingwe. Isatura ni indyabyatsi
zishobora kubwagura ibibwana birenze bitanu.Muri make, inyamaswa zo mu gasozi zitandukanira kuri byinshi.
2. Inyunguramagambo
Uzuza izi nteruro ukoresheje aya magambo: Isatura,kubwagura, indyabyatsi, indyanyama
a) Kabatesi yamenye ko imparage ari inyamaswa y’……………
b) Muri Pariki y’Akagera habamo………………
c) Umwarimu yatwigishije ko impyisi ari inyamaswa y’………d) Ingurube nyinshi zikunda …………………..ibibwana byinshi.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni izihe nyamaswa z’indyanyama zavuzwe mu mwandiko?
b) Ni izihe nyamaswa z’indyabyatsi zavuzwe mu mwandiko?
c) Ibyana by’inyamaswa zikurikira byitwa bite?
- Imparage
- Imbwa- Imisambi
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ku bwawe wumva ari ukubera iki inyamaswa z’indyanyama
zitabana n’indyabyatsi?
b) Vuga izindi nyamaswa zo mu gasozi z’indyabyatsi zitavuzwe
mu mwandiko.c) Vuga ibintu bibiri by’ingenzi uyu mwandiko wibanzeho.
Interuro mbonezamvugo n’interuro nyobyamvugo (A)
1. Itegereze interuro zikurikira maze utahure aho zitandukaniye.
a) Ejo hashize ndabona impara n’imparage muri Pariki y’Akagera.b) Ejo hashize nabonye impara n’imparage muri Pariki y’Akagera.
Menye ko:
Interuro ya mbere ari interuro nyobyamvugo kubera ko
ivuga ibyabaye nk’ibirimo kuba ubu. Naho iya kabiri yoikaba interuro mbonezamvugo.
2. Mu nteruro zikurikira tandukanya interuro mbonezamvugon’interuro nyobyamvugo.
a) Uyu munsi mu gitondo Kamari abonye intare mu ishyamba.
b) Uyu munsi mu gitondo Kamari yabonye intare mu ishyamba.
c) Kera nakundaga gukina umupira w’amaguru.d) Kera nkunda gukina umupira w’amaguru.
KWANDIKA
Soma agakuru gato maze usubize ikibazo kigakurikira
Inzovu, imbogo, impara, ingagi n’imparage zari zifite inyota.
Zabonaga akariba k’amazi kure, ziruka zijya kuyanywa.
Impara yarirutse izitangayo, ibonye ari make ntiyayanywa itegereza izindi.
Zakomeje kuza ariko zitegereza inzovu kuko yazaga buhoro.
Inzovu yahageze irushye cyane, zirayibwira ngo ibanze inywe.
Inzovu ishyira umutonzi muri ka kariba. Hanyuma……
Mu nteruro zikurikira, hitamo interuro igaragaza iherezory’agakuru, kandi uyandike unoza umukono.
1) Izindi nyamaswa zabonye amazi ahagije yo kunywa.
2) Inzovu yanyweye amazi yose, izindi zibura ayo kunywa.3) Nyuma y’uko inzovu inywa amazi, izindi zabonye amazi zogamo.
UMWANDIKO
1. GusomaSoma umwandiko ukurikira
Isha n’umuhari
Kera habayeho isha n’umuhari bigasangira akabisi n’agahiye.
Umunsi umwe, byicarana n’ibyana byabyo mu mukenke biraganira.
Nuko umuhari ubwira isha ko ihora yambaye ubusa. Isha na yo
iwubwira ko ifite ikirizo kibi. Umuhari wararakaye wirukankana
isha umoka ariko isha irawusiga. Wihutiye kubwira imbwebwe
yonsaga ibibwana byayo ko isha yawuhemukiye. Imbwebwe
iwugira inama yo kwiyunga n’isha bikabana mu mahoro. Umuhari
warakomeje uganyira impongo yarishaga n’akana kayo mu gihuru.
Impongo irakorora na yo iwubwira nk’ibyo imbwebwe yawubwiye.
Umuhari watekereje ku magambo wabwiwe, wiyemeza kuziyunga
n’isha. Bwarakeye umuhari ujya gushaka isha, bisabana imbabazi
biriyunga.Kuva uwo munsi byabaye inshuti bibera urugero izindi nyamaswa.
2. Inyunguramagambo
Hitamo ijambo riboneye maze wuzuze interuro:akabisi n’agahiye, kwiyunga, bihuru, umukenke.
a) Abantu bafitanye ibibazo bagomba................
b) Imbwa yo mu gasozi yibera mu……………..
c) Indyabyatsi zikunda kurisha………
d) Abantu bakundana basangira …….....….
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Umuhari n’isha byaganiriraga hehe?
b) Ni iki cyatumye umuhari wirukankana isha?c) Ni izihe nyamaswa zagiriye inama umuhari?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Ni iki washima imbwebwe?
b) Ni iki wanenga umuhari?
c) Uramutse urimo kuganira na mugenzi wawe akakubwiraamagambo ntuyishimire wabigenza ute?
Interuro mbonezamvugo n’interuro nyobyamvugo (B)
1. Itegereze interuro zikurikira maze utahure aho zitandukaniye.
a) Mu cyumweru gitaha nagiye kureba Pariki y’Ibirunga.
b) Mu cyumweru gitaha nzajya kureba Pariki y’Ibirunga.
Menye ko: Interuro ya mbere ari interuro nyobyamvugo kuko ibizaba
kera irabivuga nk’aho byarangije kuba.
Iya kabiri ni interuro mbonezamvugo, kuko ivuga ibintu mugihe cyabyo.
2. Imyitozo
Kosora izi nteruro aho ari ngombwa.
a) Umwaka utaha ndasura ibyanya bibamo inyamaswa.
b) Umwaka utaha nzasura ibyanya bibamo inyamaswa.
c) Umwaka utaha nzacirira imbwa nyite Bobi.d) Umwaka utaha naciririye imbwa nyite Bobi.
KWANDIKA
Mu nteruro imwe, andika irindi herezo ry’aka gakuru.
Impyisi yashakaga kwiba ibibwana by’imbwebwe.
Yinjira mu isenga aho biri irabyitegereza.
Imbwebwe iyisangamo iramoka.Impyisi yiruka ihuma.
Imyitozo
UMWANDIKO1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira
Na zo zigira ibyana
Ku isi dutuye, ibinyabuzima muri rusange bigira uko byororoka.
Ku bantu n’inyamaswa habaho kuvuka, gukura no gusaza. Nk’uko
bimenyerewe, umuntu abyara umwana umwe cyangwa impanga.
Inyamaswa na zo zishobora kubyara icyana kimwe cyangwa
byinshi. Mu nyamaswa harimo izibyara, izibwagura n’izitera
amagi. Inyamaswa z’inyamabere zororoka zibyaye, izindi
zikabwagura. Izibyara nk’intare, inzovu, imbogo, isha, imparage,
imvubu, zigira ibyana. Naho izibwagura nk’imbwebwe, impyisi,
inturo, isatura n’imihari, zigira ibibwana. Hari n’izororoka zibanje
gutera amagi nk’inzoka, utunyamasyo, ingona n’izindi. Ibiguruka
na byo bitera amagi ibyana byabyo bikitwa imishwi.
Muri rusange inyamaswa nyinshi zigaragariza urukundo ibyanabyazo.
2. Inyunguramagambo
Simbuza amagambo aciyeho akarongo mu nteruro aya akurikira:
a) Inkoko yacu yaturaze utwana.
b) Kureba abana bavukiye umunsi umwe biranshimisha.
c) Inyamaswa zifite amabere zidufitiye akamaro.
d) Nkunda kureba ibintu byose bigira ubuzima.
e) Umuhari wagiye guhigira ibyana byawo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni ibiki byavuzwe mu mwandiko biranga ibinyabuzima?
b) Vuga uburyo butatu bwavuzwe inyamaswa zororokamo.
c) Vuga uko bita ibyana by’inyamaswa zikurikira: inzovu,umuhari, inkware.
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Inyamaswa zitera amagi zitandukaniye he n’inyamaswa zonsa.
b) Muri rusange uyu mwandiko ugusigiye ubuhe bumenyi?c) Vuga ibintu bitatu by’ingenzi uyu mwandiko wibanzeho.
Interuro nyobyamvugo n’interuro mbonezamvugo
1. Subiza ukoresheje yego cyangwa oya.
a) Uyu munsi nimugoroba nagiye kureba ingagi. Iyi ni
interuro mbonezamvugo.
b) Ejo hashize nzabona impara n’imparage muri Pariki
y’Akagera. Iyi ni interuro nyobyamvugo.
c) Kera iwacu tuzasura Pariki ya Nyungwe turebe inguge. Iyini interuro mbonezamvugo.
2) Mu nteruro zikurikira shakamo interuro nyobyamvugo uzikosore.
a) Ejo hashize inkoko yacu izaturaga mishwi.
b) Umwaka utaha nzajya gusura urwibutso rwa Gisozi.
c) Mvuka nzaba mfite ibiro bitatu.d) Mvuka nari mfite ibiro bitatu
KWANDIKA
1. Huza ibice by’amagambo maze ukore ijambo uryandike.
2. Mu nteruro imwe, andika irindi herezo ry’aka gakuru.
Agakwavu kari gashonje.
Mu nzira kahuye n’umwana urimo kurya umuneke.
Agakwavu gasaba uwo mwana umuneke.
Umwana aha ako gakwavu umuneke.
Agakwavu karawakira kawurya kishimye cyane.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Yakijije ibyana byayo
Kera intare, inturo n’impyisi byabanaga mu ishyamba kimeza. Izo
nyamaswa zasangiraga byose. Inturo ikarera ibyana by’intare
hamwe n’ibibwana byayo. Intare yajya guhiga, ibyana byayo
bigasigara bikina n’ibibwana by’inturo.
Bukeye amapfa aratera, intare yazana umuhigo igasangira n’inturo
ariko bikima impyisi. Ibyo byarakaje impyisi icura umugambi wo
gushimuta ibyana by’intare. Yaraje ikanga inturo, inturo iriruka
maze itwara ibyana by’intare. Intare icyuye umuhigo, ibura ibyana
byayo iratontoma. Inturo iranyawuza, ibwira intare ko byashimuswe
n’impyisi. Intare yahise izura umugara ijya kubohoza ibyana byayo.
Igeze mu isenga ry’impyisi, ihasanga ibyana byayo. Irayitontomera,
impyisi iradagadwa, ica bugufi isaba imbabazi. Intare irayibabarirainayemerera ko bizajya bisangira umuhigo.
2. Inyunguramagambo
Uzuza izi nteruro ukoresheje aya magambo:
a) Nabonye mu gitabo ishusho y’intare ifite………………….
b) Izuba ryinshi ritera…………………….
c) Amashyamba …………… ni intaho y’inyamaswa.d) Imparage iyo ibonye intare..............
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni izihe nyamaswa zavuzwe mu mwandiko?
b) Kubera iki impyisi yagiye gushimuta ibyana by’intare?c) Impyisi imaze gutwara ibyana by’intare yabijyanye hehe?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ni ubuhe butwari intare yagaragaje?
b) Ni kuki inyamaswa z’indyabatsi zitinya indyanyama?
c) Kurikiranya ibikorwa bitanu by’ingenzi bivugwa muri uyu mwandiko.Interuro mbonezamvugo n’interuro nyobyamvugo (C)
1. Itegereze interuro zikurikira, maze utahure aho interuroebyiri za mbere zitandukaniye n’ebyiri za nyuma.
a) Intare n’ingwe irahiga izindi nyamaswa.
b) Abantu umwe bakunda gusura pariki.
c) Intare n’ingwe zihiga izindi nyamaswa.d) Abantu bamwe bakunda gusura pariki.
Menye ko: Interuro ebyiri za mbere ari nyobyamvugo kuko imwe
iravuga ibintu byinshi nk’aho ari kimwe. Indi ikavuga
ikintu kimwe nk’aho ari byinshi. Ebyiri za nyuma nimbonezamvugo, kuko zivuga ibintu neza.
2. Mu nteruro zikurikira shakamo interuro mbonezamvugo uzandike.
a) Abahigi umwe bashimuta inyamaswa.
b) Inzovu zirya ibyatsi.
c) Intare n’ingwe ihiga impara n’imparage.d) Abahigi bamwe bashimuta inkende mu ishyamba
KWANDIKA
Soma aka gakuru gato maze usubize ikibazo kigakurikira.
Bakame yari irimo kurya umwembe.
Inzovu iyibonye irayisaba.
Bakame iyiha ku mwembe. Hanyuma…
Hitamo interuro igaragaza iherezo ry’aka gakuru maze uyandike.
a) Bakame irawuyimab) Inzovu irawakira.
UMWANDIKO
1. GusomaSoma umwandiko ukurikira
Zidufitiye akamaro
Inyamaswa zo mu gasozi zifitiye Igihugu cyacu akamaro.
Ba mukerarugendo bazisura bishyura amadovize akoreshwa mu
iterambere ry’Igihugu. Izo nyamaswa bazisanga muri za pariki
zitandukanye z’u Rwanda.
Pariki y’Ibirunga ibamo ingagi, ni inyamaswa zisurwa cyane.
Abazisura babanza kwishyura amafaranga kugira ngo bazirebe.
Buri munsi abantu batandukanye, Abanyarwanda n’abanyamahanga
baza kuzisura. Pariki y’Akagera na yo ibamo inyamaswa nyinshi
zisurwa na ba mukerarugendo. Pariki ya Nyungwe yo ibamo amoko
menshi y’inguge n’inyoni. Muri izo nguge twavuga mo nk’ibyondi,
inkomo, impundu, inkende n’ibishabaga. Abazisura bashimishwa n’izo
nguge n’amajwi atandukanye y’inyoni.
Abasura izo nyamaswa zose bifuza guhora bagaruka kuzisura.
Ni byiza kuzitaho, tukazibungabungira ubuzima kubera akamaro
zidufitiye.
2. Inyunguramagambo
Uzuza izi nteruro ukoresheje aya magambo:
a) Nagiye gusura Pariki ya Nyungwe mbona …………………..
b) Kugira ngo ugere ku …………….ugomba gukora cyane.
c) ……………………..ni imisozi miremire cyane.d) …………..ni inyamaswa zenda gusa n’abantu.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni bande basura inyamaswa zo muri pariki ?
b) Abasura inyamaswa bishyura iki?c) Ni izihe nyamaswa ziba muri Pariki ya Nyungwe?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ni ibihe bikorwa by’iterambere ubona aho utuye?
b) Kubera iki abaturage bagomba kubungabunga ibikorwa
by’iterambere?
c) Kuki tugomba gusura pariki zacu?
KWANDIKA
1) Tondeka neza aya magambo ukore interuro maze uyandike.
a) na - cyacapwe - iki - Sempyisi - gitabo.b) Mpwerazikamwa - ni - za - insyo - nziza.
2) Soma inkuru ikurikira maze uvuge ingingo y’ingenzi ivugwamo uyandike.
Ingagi ni inyamaswa ziri gukendera ku isi.
Ingagi nke zisigaye zimwe ziboneka mu Rwanda.
U Rwanda ruzirinda abahigi na ba rushimusi.
Baba bashaka kuzigirira nabi ngo bazirye banagurishe impu zazo.
Kwica ingagi ni icyaha gihanirwa.
Imyitozo
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikiraIsega n’imbwa
Kera habayeho isega inanutse cyane yiberaga mu ishyamba.
Umunsi umwe, yagerageje kwinjira mu rugo rw’imbwa. Imbwa
iyibonye irayimokera cyane iyibuza kwegera urugo rwayo.
Isega irahuma maze iyibaza impamvu ibyibushye yo ikaba
inanutse. Imbwa iyisubiza ko ibyibushye kubera ko irya neza.
Iyisaba kutijujutira kunanuka kuko hari n’izindi nyamaswa
zinanutse. Yayihaye urugero rw’isha, utuyongwe, inkende
n’imihari uko bingana. Isega iyisubiza ko itarazibona kuko aho ziba
haba ingwe. Iyibwira ko iyo ingwe ihara biyitera ubwoba igahinda
umushyitsi. Imbwa ikomeza kuyitegereza ibonye ko yahorose,
yumva impuhwe ziraje.
Nuko iyisaba ko yaguma aho, bikibanira, bikajya bisangira. Isega
irayemerera iguma aho, nyuma y’igihe gito itangira kubyibuha.
2. Inyunguramagambo
Simbuza amagambo aciyeho akarongo mu nteruro aya akurikira:
a) Isega iratitira iyo ifite ubwoba.
b) Ni byiza kutinubira ibyo abarimu badusaba gukora.
c) Nahuye n’imbwa yo mu ishyamba ndayihisha.d) Imbwa yabonye isega yarananutse cyane iyigirira impuhwe.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Isega yari ifite ikihe kibazo?
b) Isega yabaga he?c) Kubera iki imbwa yari ibyibushye?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ese koko inyamaswa zose zinanutse zibonye ibyo kurya byiza
zabyibuha?
b) Uyu mwandiko ukwigishije iki?c) Ubona ari ba nde bakwiriye gufashwa?
INTERURO
Kosora interuro zikurikira uzigire interuro mbonezamvugo.
a) Inkende n’inguge iba mu biti.
b) Ba mukerarugendo agiye gusura ingagi.c) Inyamaswa enye yononnye ibihingwa.
KWANDIKA
Soma inkuru wahawe maze uhitemo ingingo y’ingenziikubiyemo uyandike.
Mu Rwanda hari pariki zibungabungwa. Izo ni Pariki y’Akagera,
Pariki ya Nyungwe na Pariki y’Ibirunga. Nyungwe ni pariki ibamoamoko menshi y’inguge. Ingagi ziba muri Pariki y’Ibirunga.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.Dusobanukirwe n’inyamaswa
Uko inyamaswa zidahuje amazina ni na ko zidahuje intaho. Hari
inyamaswa ziba mu myobo no mu masenga. Hari iziba mu bihuru,
ibyari n’imiheno. Amazi na yo ni intaho y’inyamaswa zimwe na
zimwe.
Inguge, ingagi, inkende n’impundu zitaha mu biti. Ingona, imvubu,
inzibyi n’utunyamasyo tumwe biba mu mazi. Impyisi, imihari
n’imbwebwe byo byibera mu masenga. Impara, imparage n’isha
biba mu mashyamba cyangwa mu mukenke. Ibiguruka bitaha mu
byari, mu biti cyangwa mu bishanga. Indyanyama nk’intare, ingwe
n’impyisi zitungwa n’indyabyatsi nk’imbogo, impara n’amasatura.
Iyo ingwe ihiga iromboka, ntihare ngo zitayumva zigakwira
imishwaro. Intare na yo ni uko, iyo ihiga ntitontoma.
Indyabyatsi zose zihorana amakenga kubera indyanyama zizihiga.
2. Inyunguramagambo
Uzuza izi nteruro ukoresheje aya magambo:
a) Impara iyo zikanze intare………….
b) Imyitwarire mibi ya Karire iteye ababyeyi be..............
c) Umujura…………..kugira ngo batamwumva.d) ………….zibera mu mazi.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni izihe nyamaswa ziba mu mazi zavuzwe mu mwandiko?
b) Inguge zitaha hehe?c) Kuki ingwe n’intare iyo zihiga zigenda zomboka?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Kuki impara, imparage n’isha bibana?
b) Vuga izindi nyamaswa ebyiri waba uzi z’indyabyatsi zitavuzwe
mu mwandiko.
c) Ni gute twabungabunga inyamaswa?Interuro mbonezamvugo n’interuro nyobyamvugo (D)
1. Itegereze interuro zikurikira maze utahure aho interuro
ebyiri za mbere zitandukaniye n’ebyiri za nyuma.
a) Intare arya inyama.
b) Isatura ni ingurube wo mu ishyamba.
c) Intare zirya inyama.d) Isatura ni ingurube yo mu ishyamba.
Menye ko:Interuro ebyiri za mbere ni interuro nyobyamvugo
2. Mu nteruro zikurikira shakamo interuro nyobyamvugo
kubera ko inyamaswa ziri kuvugwa nk’aho ari abantu.
Interuro ebyiri za nyuma ni interuro mbonezamvugo.unazikosore.
a) Inyamanza ari mu giti.b) Umuntu arabungabunga ibidukikije.c) Ikigori areze neza.d) Ibishyimbo bireze neza.KWANDIKA
Soma aka gakuru usubize ikibazo kiri hasi yako, wandikeigisubizo.
Umurobyi yagiye kuroba mu kiyaga.
Nta fi yigeze abona kugeza nyuma ya saa sita.
Butangiye kwira aroba ifi imwe arishima.
Mu gihe yashakaga kuroba indi, injangwe iraza.Yamutwaye ya fi iriruka, asigara yumiwe
Ikibazo: Iyo umurobyi aza kuba yazanye imbwa ye byari kugenda gute?
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.Impyisi mu rwina rwa Bakame
Kera impyisi yakundaga kwiba imineke mu nsina z’abaturanyi. Umunsi
umwe, Bakame iyisanga ibundaraye ku rwina rwayo iratabaza. Impyisi
aho guhunga igahuma inarya imineke.
Bakame ikomeza gukoma akamo, inyamaswa zose zirahurura.
Impongo isiga akana kayo mu gihuru yiruka ijya gutabara. Imbwebwe
isiga ibibwana mu isenga isohoka ibwejagura iratabara. Umusambi
wari ubundikiye udushwi twawo udusiga mu cyari uratabara. Inyoni
zari mu biti ziguruka zijwigira zerekeza kwa Bakame. Intare aho
yari iri iratontoma ibwira inyamaswa kuyizanira umujura. Zihageze
zisanga impyisi iri ku rwina rw’imineke ihuma.
Nuko zirayifata ziyishyira intare ariko igenda itakamba isaba
imbabazi. Ikomeje kubogoza, zirayibabarira ariko ziyica ikiru, ziyisabakutazongera ukundi.
2. Inyunguramagambo
a) Nabonye imbwa............ku nkoko.
b) Yarakosheje bamuca………….
c) Imineke itaze mu.............iraryoha.d) Inzuki zamudwinze none ari.....……..
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Kera impyisi yakundaga kwiba iki?
b) Kuki Bakame yakomye akamo?c) Bakame imaze gukoma akamo inyamaswa zabigenje zite?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Gusaba imbabazi uwo wakoshereje bimaze iki?
b) Guca ikiru umuntu wakosheje bimariye iki nyiri ukugitanga?c) Gusabana imbabazi bihuriye he no kwimakaza umuco w’amahoro?
Interuro mbonezamvugo n’interuro nyobyamvugo
Mu nteruro zikurikira shakamo interuro mbonezamvugo.
a) Igiti aragaragara kiraboneka.
b) Ukwezi kuragaragara ndakubona.
c) Intare aragaragara ndamubona.
d) Inyamaswa ziragaragara ndazibona.e) Icyuma kiragaragara ndakibona.
KWANDIKA
Soma aka gakuru usubize ikibazo kiri hasi yako.
Umurisa yagiye ku ishuri anyura hafi y’umugezi.
Arebye muri uwo mugezi abonamo ururabo rureremba ku mazi.
Yunamye agira ngo arukuremo, aranyerera ikanzu ye ijyaho ibyondo.Yishimiye ko arukuyemo ariko ntiyajya kwiga kubera kwandura.
Ikibazo:Andika uko byari kugenda iyo Umurisa aza gukuramo ururabo akoresheje igiti.
ImyitozoUMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.Ibikururanda
Ku isi haba inyamaswa zitandukanye. Hari izigendesha amaguru ane,
ibiguruka n’ibikururanda. Izo nyamaswa, ziba mu byari, mu myobo,
mu mazi, mu mashyamba n’ahandi. Muri izo zose ibikururanda bigira
umwihariko.
Ibikururanda byinshi bitungwa n’udusimba, bikororoka biteye amagi.
Ibyana byabyo byikura mu magi, bigakura byirwanaho. Bimwe bifite
amaguru ibindi nta yo bifite. Icyo byose bihuriyeho ni uko bigenda
bikurura inda. Ibikururanda biba mu mabuye, mu myobo, mu mazi,
n’ahandi. Mu bikururanda dusangamo ibinini n’ibito. Twavuga
nk’ingona, inzoka, imiserebanya, ibyugu, iminyorogoto n’ibindi.
Ibikururanda bidufitiye akamaro kanini. Hari ibirya imibu
n’amasazi yanduza abantu indwara. Hari ibikunze gusurwa na ba
mukerarugendo bakatuzanira amadovize. Turinde ibikururandank’izindi nyamaswa kubera akamaro kanini bidufitiye.
2. Inyunguramagambo
Uzuza izi nteruro ukoresheje aya magambo:
a) Inzoka n’imiserebanya bibarirwa mu…………
b) ……………..ni inyamaswa zijya gusa n’imiserebanya.
c) Ibikururanda…………....bihunga bikoresheje inda.d) Bimwe mu bikururanda bitera amagi maze ibyana byabyo..........
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ibikururanda bikunda kuba hehe?
b) Ibyana by’ibikururanda bivuka bite?c) Ibikururanda byinshi bitungwa n’iki?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ni iyihe mpamvu tugomba kurinda ibikururanda nk’izindi
nyamaswa?
b) Ibikururanda n’ibiguruka bitandukaniye he?c) Ni ibihe bikururanda biboneka aho mutuye?
INTERURO
Ni izihe nteruro mbonezamvugo muri izi zikurikira
a) Ibidukikije bigomba kubungwabungwa.
b) Amashyamba na we ni ibidukikije.
c) Igiti agororwa kikiri muto.d) Tuge turya ibiryo bifite ubuziranenge
KWANDIKA
Soma aka gakuru usubize ikibazo kiri hasi yako.
Hari umugezi wambukiranywaga n’ikiraro cyoroshye cyane.
Inzovu yari ituye hakuno y’umugezi, akanyamasyo gatuye hakurya.
Inzovu yatumiye akanyamasyo ngo kaze bisangire amafunguro.
Akanyamasyo karambutse gasangira n’inzovu, gataha kishimye.
Ikibazo: Andika uko byari kugenda iyo akanyamasyo kaba ari kokatumiye inzovu.
Umwitozo
Uzuza utwatuzo dukwiye mu nteruro zikurikira maze uzisome wubahiriza
uko twakoreshejwe.Mama weee Burya rwose abishyize hamwe ntakibananira peIsuzuma risoza umutwe wa kane
Ese abantu bose bazi ko ari ngombwa kurwanya ubunebwe
Ni abantu bangahe batari bamenya ko kubahiriza igihe ari
ngombwa Twese turwanyije ubunebwe tukanubahiriza igihetwatera imbere kakahava pe
UMWANDIKO
1. GusomaSoma umwandiko ukurikira.
Inzoka kwa Semanywa
Semanywa yumvise urusaku rw’ikintu kivugiriza mu nzu arikanga.
Arebye aho urwo rusaku ruturuka, abona ni inzoka ndende pe! Agira
ubwoba, atekereza ko yaturutse mu mwobo wari hafi aho.
Yaketse ko yaba ari ikiryambeba cyangwa inshira abona si zo. Yibajije
niba ari umukenganya, abona si wo kuko uba mu biti.Yatekereje ko
ari impiri abona si yo kuko yo iba ngufi. Yaketse ko ari iziba mu mazi
nk’uko amafi n’imitubu bibamo biramuyobera.
Umuturanyi we Mukantwari yahise ahasesekara, amumara ubwoba.
Abwira Semanywa ko ari insharwatsi kubera ibara ry’icyatsi
n’urwasaya rwayo.
Ntibayisagarira. Barayihinda, isohoka mu nzu irengera mu gihuru
irigendera. Bakomeje kuganira ku moko y’inzoka nk’insana,
uruziramire, imbarabara n’izindi. Semanywa asobanukirwa atyo,
ashimira Mukantwari wamuhumurije kandi akamusobanurira amoko
y’inzoka.
2. Inyunguramagambo
Uzuza izi nteruro ukoresheje aya magambo:
a) Nabonye_______hafi y’amazi.
b) _______ wacu afite abana twigana.
c) Abana babonye inzoka ___________.
d) Uwo mwana____________biramunezeza.3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni iki cyateye Semanywa kwikanga?
b) Ni nde wasobanuriye Semanywa amoko y’inzoka?c) Inzoka yakanze Semanywa isohotse mu nzu yagiye hehe?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ni izihe nyamaswa uzi ziba mu mazi?
b) Ni iki washima Mukantwari na Semanywa ku bijyanye no
kubungabunga ibidukikije?c) Twakora iki kugira ngo ibikoko bitaza mu nzu?
UTWATUZO
1. Ukoresheje akambi, huza akatuzo n’uko kitwa.
2. Shyira utwatuzo dukwiye mu nteruro zikurikira.
a) Ingagi impundu ibitera n’inkende birakorana bihanahana
ibitekerezo binyuranye
b) Yooo mbega inyamaswa ibereye amaso
c) Ese wowe wari wajya gusura ingagi inkende n’ibitera
d) Impongo ingona imvubu ibitera n’isatura ni zimwe munyamaswa ziba muri Pariki y’Akagera.
3. Andika interuro ukoreshemo uko bikwiye utwatuzo dukurikira.
a) Akabazob) Agatangaro
KWANDIKA
1. Ukoresheje akambi huza izina ry’inyamaswa, ibyana byazo, n’urusaku rwazo ubyandike.
2. Andika mu mukono ingingo y’ingenzi ivugwa mumwandiko “Inzoka kwa Semanywa”.
UMWANDIKO
1. GusomaSoma umwandiko ukurikira.
Impamvu inguge zitavuga
Inguge zibajije impamvu zitavuga nk’abantu kandi zenda kumera
nka bo. Nuko ingagi itumiza inama y’inguge zose, zibyunguranaho
ibitekerezo. Zanzura ko zigomba kujya gutakambira Imana, zikayisaba
kuvuga nk’abantu.
Zigeze imbere y’Imana ziyibwira ikifuzo cyazo maze Imana iracyumva.
Iziha ubushobozi bwo kuvuga, ariko ko zigomba kubaha umuntu. Mu
nzira zitaha, inkende zihura n’umukobwa wikoreye imineke. Zigira
amerwe ziramutega agwa hasi zirya ya mineke. Umukobwa atabaza
Imana adidimanga ngo ibisimba bivuga biramwishe. Imana byose
yarabirebaga yongera gutumiza inguge zose mu nama. Izibwira
ko izatse ubushobozi bwo kuvuga nk’abantu kubera ko inkende
zitubahirije amasezerano.
Nuko zitaha zimyiza imoso. Kuva ubwo inguge zose ntizongera kuvugank’abantu ukundi.
2. Inyunguramagambo
Uzuza izi nteruro ukoresheje aya magambo:
a) Iyo umuntu afite ubwoba avuga………………..
b) Yabuze amafaranga yo kwivuza ahitamo................
umuturanyi ngo amugurize.
c) Imbwa zahize urukwavu rurazisiga zitaha................d) Impyisi yabonye intama igira.............ishaka kuyirya.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni ikihe kibazo inguge zari zifite?
b) Inguge zigiriye iyihe nama?c) Imana yahannye ite inguge zimaze guhemukira umukobwa?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Utekereza ko inguge zitwaye zite imbere y’inkende
yatumye zakwa ubushobozi bwo kuvuga?
b) Ni ibihe byiza byo kubahiriza amasezerano?c) Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?
INTERURO
Kosora interuro zikurikira uzigire interuro mbonezamvugo.
a) Ingwe ashobora kubyara ibyana babiri.
b) Inkokokazi gitera amagi zikayararira zikayaturaga
hakavamo udushwi.
c) Ejo hazaza nagiye mu mahugurwa yo kudukangurira
kwizigamira ngo twiteze imbere.d) Abantu yose bakwiye kubungabunga ibidukikije.
KWANDIKA
1. Huza inyamaswa n’intaho yayo maze ubyandike.
2. Ongera usome umwandiko “Impamvu inguge zitavuga”,hanyuma wandike irindi herezo ryawo.
Umutwe wa gatanu :Umuco w’amahoro
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira
Kamariza na bagenzi be
Kera Kamariza, Murebwayire na Ncyuyimihigo bajyanaga ku
iriba ntibasigane. Umunsi umwe, Kamariza yapfunyitse impamba
ayimaho bagenzi be. Baramwinginga cyane ngo abaheho
arabashwishuriza, maze baramurakarira.
Bamaze kuvoma bikorera utubindi twabo nuko bashyira nzira
barataha. Mu nzira, Kamariza akoze ku ijosi yumva yataye akanigi
ke. Abwira bagenzi be ngo bamuherekeze bage kugashaka, na bo
baramwangira. Murebwayire na Ncyuyimihigo baramucyurira ngo
ntibamufasha kandi ari igisambo. Kamariza yibutse ko yabimye,
agira intimba arabinginga, abasaba imbabazi. Murebwayire na
Ncyuyimihigo baramubabarira kuko yazibasabye abikuye ku
mutima. Bamaze kwiyunga baramuherekeza nuko bajya gushaka ka
kanigi ke.
Bamaze kukabona, Kamariza arishima cyane, abashimira ubufasha
bamuhaye. Kuva ubwo, Kamariza ntiyongera gukora icyamuteranyana bagenzi be.
2. Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni bande bavugwa mu mwandiko?
b) Ni iki cyatumye bagenzi ba Kamariza banga kumuherekeza
ngo bage gushaka akanigi ke?c) Kubera iki Kamariza yagize intimba?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Uramutse ukoshereje mugenzi wawe wakora iki?
b) Ikibazo Kamariza na bagenzi be bari bafitanye cyakemutse gite?c) Ni iki wakwigira kuri Kamariza na bagenzi be?
KUBARA INKURU
Soma agakuru gakurikira utahure uko katangiye, uko
kakomeje n’uko karangiye.
Umunsi umwe, Mugeni na Kankindi batoye akanigi. Batangira
kugakurura buri wese akita ake. Akanigi gacikamo kabiri.
Amasaro yako aranyanyagira. Babona ko bapfaga ubusa.Basabana imbabazi barababarirana.
Menye ko:Ubara inkuru agira uko ayitangira, uko ayikomeza
n’uko ayisoza. Inkuru iba igizwe n’intangiriro, igihimba(ipfundo) n’umusozo (iherezo).
KWANDIKA
1. Ukurikije urugero wahawe huza ibice by’amagambomaze ukore ijambo uryandike unoza umukono.
2. Tondeka neza izi nteruro wandike agakuru unoza umukono.
Akanigi gacikamo kabiri.
Amasaro yako aranyanyagira.
Babona ko bapfaga ubusa.
Batangira kugakurura buri wese akita ake.
Basabana imbabazi barababarirana.Mugeni na Kankindi batoye akanigi.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Warupyisi na Bakame
Kera Bakame yakundaga kuryarya Warupyisi, ibyo
amusezeranyije byose ntabikore. Umunsi umwe, abwira
Warupyisi ngo azaze iwe basangire ikimasa.
Bukeye Warupyisi aritegura abwira umugore we n’abana ngo
bajyane kwa Bakame. Nuko baragenda bageze kwa Bakame
baravunyisha babura n’inyoni itamba. Babonye ntawubikirije,
bafata umwanzuro wo gusubira mu rugo.
Hashize iminsi, hagwa imvura idasanzwe yangiza inzu ya Bakame.
Inkuru ibabaje igera kuri Warupyisi ko imvura yasenyeye
Bakame. Warupyisi yirengagiza uburyarya bwa Bakame maze
ajya kumuha umuganda. Yajyanye na bagenzi be nuko basanira
Bakame inzu arishima.
Bamaze kuyimusanira, Bakame yegera Warupyisi araturika
ararira bose baratangara. Bakame ahita asaba Warupyisi
imbabazi, amubwira ko atazongera kumuryarya. Warupyisiaramubabarira amubwira ko inabi ititurwa indi.
2. Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo:
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Ni iki Bakame yabeshye Warupyisi?
b) Ni ikihe kibazo cyavutse kwa Bakame?c) Ni ikihe kintu kiza Warupyisi yakoreye Bakame?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Utekereza ko ari iki cyatumye Bakame asaba Warupyisi imbabazi?
b) Ni iyihe nama ukuye muri uyu mwandiko ?
c) Vuga nibura ingingo ebyiri z’ingenzi uyu mwandiko wibanzeho?
KWANDIKA
Soma aka gakuru maze uhuze buri nteruro n’igicek’inkuru ibarizwamo
Imyitozo
UMWANDIKO1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Bakame na Ruhaya
Kera Bakame na Ruhaya bari inshuti magara basangira byose.
Umunsi umwe, bigira inama yo guhinga ngo biteze imbere.
Bagirana amasezerano yo gufatanya no gukorera hamwe muri
byose.
Bahinze umurima mugari bateramo imbuto z’amatunda.
Barazibagara, bashyiramo ifumbire, barazisasira zikura zimeze
neza. Basezerana ko igihe cyo gusarura nikigera bazajya bajyana
gusarura. Nta wari wemerewe gusarura ayo matunda wenyine
undi adahari.
Igihe cyo gusarura kigeze, Bakame agira ishyushyu ajya
gusarura wenyine. Ruhaya agiye gusura Bakame asangayo
igitebo cy’amatunda ahishije neza. Ruhaya akubitwa n’inkuba,
nuko abaza Bakame impamvu yamuhemukiye atyo. Bakameabura aho akwirwa aramanjirwa yinginga Ruhaya barayagabana.
2. Inyunguramagambo
Uzuza interuro ukoresheje amagambo akurikira.
a) Gapusi .............. ryo gushaka kurya abandi bataraza.
b) Bamubwiye ko yatsinzwe .......................
c) Abagiranye ………………barayubahiriza.d) ..................... ntizijya zihemukirana.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Ni bande bavugwa mu mwandiko?
b) Ni iki Bakame na Ruhaya biyemeje gukora?
c) Ni nde utarubahirije amasezerano?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ni iki unenga Bakame ?
b) Ni izihe ngingo zigaragaza imibanire myiza ziri mu mwandiko ?
c) Shaka ubundi buryo ikibazo cya Ruhaya na Bakame cyari gukemukamo ?
KWANDIKA
1. Huza ibice by’amagambo maze ukore ijambo uryandike.
2. Soma aka gakuru maze uhuze buri nteruro n’igice k’inkuru ibarizwamo
UMWANDIKO
1. GusomaSoma umwandiko ukurikira.
Umukecuru n’agasamunyiga
Kera habayeho agasamunyiga k’agahemu kiberaga mu
ishyamba rya Muyunzwe. Kari karajujubije abagenzi bacaga
muri iryo shyamba kabambura utwabo. Abagenzi bari barabuze
amahwemo.
Umunsi umwe, ka gasamunyiga karabyutse maze kajya gutega
abagenzi. Karagenda kikinga inyuma y’igihuru aho kari gasanzwe
gategera abagenzi. Ako kanya, hatunguka umukecuru Nyiramana
wikoreye agatebo kuzuye imineke. Ka gasamunyiga kamubonye
yikoreye agatebo k’imineke gatangira kwisetsa cyane.
Muri ako kanya umukecuru ashya ubwoba yibaza uko agacika.
Mu gihe akibaza uko abigenza, hirya gato hatunguka umuhari.
Umuhari witegereje uko agasamunyiga katitije umukecuru,
urakavudukana amaguru kayabangira ingata. Biba iby’ubusa
umuhari uragafata ukagarura imbere ya wa mukecuru.
Karapfukama gasaba imbabazi ko katazongera kwambura abantu,karekera aho kujya gasagarira abagenzi.
2. Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Agasamunyiga kabaga he?
b) Kari karajujubije abagenzi gate ?c) Ni iki cyakijije umukecuru?
4.Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Kuki agasamunyiga kisubiyeho ntikongere gusagarira abagenzi ?
b) Uhuye n’umuntu akagusagarira wabigenza ute?c) Utekereza ko uriya mukecuru yakoreye iki umuhari?
INYUGUTI NKURU
1. Soma interuro zikurikira, witegereze ahantu hakoreshejweinyuguti nkuru, uvuge itandukaniro ryaho.
a) Agasamunyiga kabaga mu ishyamba rya Muyunzwe.
b) Ako kanya hatunguka umukecuru Nyiramana yikoreye igitebo.Menye ko:
Inyuguti nkuru itangira interuro, ikanatangira amazina
bwite y’abantu n’ay’ahantu.
Ingero: Yooo! Agasamunyiga katitije Nyiramana.Bari batuye i Kigali
2. Umwitozo
Kosora agakuru gakurikira ushyira inyuguti nkuru ahozigomba kujya.
umunsi umwe, ncyuyishyo yavaga i gahini kwiga. ageze mu
nzira ahura n’intama ya benegusenga. dore ngo aragira
ubwoba! si ukwiruka afumyamo! ese yaba yaraketse ko ari
imbwa? ako kanya semfwati aba arahageze amubwira kointama itaryana.
KWANDIKA
Tondeka neza izi nteruro ukuremo agakuru kaboneye ukandike.Kamanzi asaba Kamari imbabazi aramubabarira.
Bareka gukina agapira batangira gushwana.
Kamari na kamanzi bakinaga agapira.
Umwarimu wabo ababonye arabakiza.Kamanzi akinira nabi Kamari biramubabaza.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira
Ntama na Nyambo
Umunsi umwe, Nyambo yari yicaranye na Ntama munsi y’igiti,
baganiraga bahuje urugwiro. Buri wese yari yishimiye undi,
bamwenyura cyane. Biza kugera aho Nyambo abwira Ntama
ko afite uduhembe duto. Ntama amusubiza yitonze ko kugira
amahembe maremare atari bwo butwari.
Nuko batangira gucyocyorana cyane ibyari ibyishimo bihinduka
intonganya karahava. Hashize akanya, Nyambo akaraga ihembe
cyane ngo aritere Ntama. Ihembe ntiryamufata, ryishinga
mu butaka Nyambo ananirwa kurivanamo. Nyambo atangira
gutakambira Ntama cyane amusaba ko yamufasha kurivanamo.
Ntama yirengagiza ko batonganaga amufasha kurivana mu
butaka bwangu.
Ihembe rivuyemo, Nyambo aca bugufi yegera Ntama amusaba
imbabazi. Basanga bapfaga ubusa Ntama aramubabarira. Kuvaubwo Ntama na Nyambo ntibarongera gutongana babana neza.
2. Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Ntama na Nyambo bari bicaye he?
b) Ni iki Ntama yabwiye Nyambo kikamurakaza?
c) Ihembe rya Nyambo rimaze kwishinga mu butaka, Ntama yakoze iki?4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Ukeka ko intonganya hagati ya Nyambo na Ntama zatewe n’iki?
b) Utekereza ko ari iki cyatumye Nyambo asaba Ntama imbabazi?c) Mugenzi wawe ahuye n’ibyago wamumarira iki?
KWANDIKA
1. Ukurikije urugero wahawe, shaka mu kinyatuzu amagambo
ashingiye ku muco w’amahoro ajyanye n’aya mashusho, maze uyandike.
2. Soma aka gakuru maze usubize ikibazo gikurikiraho.Kanyana ni inshuti ya Gasaro.
Ntibajya basigana ku ishuri.Bakunda kwigira hamwe.
Ikibazo: Ushingiye ku gakuru umaze gusoma, ihimbire akawe
kagizwe n’interuro eshatu ku ngingo yo kwimakaza imibaniremyiza n’abandi.
Imyitozo
UMWANDIKO
1. GusomaSoma umwandiko ukurikira.
Kampire na bagenzi be
Kera habayeho umwana witwaga Kampire, agakunda gushyamirana cyane
n’abandi. Igihe kimwe, arimo gukina n’abanyeshuri bagenzi be, Manzi
amusitaraho.
Kampire ahita atonganya Manzi maze amubwira ko abikoze nkana.
Ariko Manzi akomeza kumusaba kureka intonganya kuko yamusitayeho
atabishaka. Kampire yanze kumubabarira akomeza kumutonganya ndetse
ashaka kumukubita.
Abandi banyeshuri babibonye, bahagarika imikino yabo, baza kubakiranura.
Babwira Kampire ko gushyamirana ari intandaro y’amakimbirane mu
bantu. Banamubwira ko guhora atonganya abandi atari umuco ugomba
kumuranga. Muri ako kanya, umwarimu yumva basakuza, aza kureba
ikibaye. Ahageze ababaza impamvu basakuza cyane, abanyeshuri
bamusobanurira uko byagenze.
Nuko umwarimu wabo arabunga anababwira ko bagomba kwirinda
ubushyamirane. Kampire yumva impanuro, ababarira Manzi aniyemeza
kutazongera gushyamirana n’abandi.
2. Inyunguramagambo
Uzuza interuro zatanzwe ukoresheje amagambo akurikira.
a) Tuge twirinda gukosereza bagenzi bacu ……………
b) ………………… byatuma tutabana mu mahoro.
c) Yumvise ..................... z’umubyeyi.d) Muneza na Kabirigi bagiranye ……………… baza kwiyunga.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Ni nde wavuzwe mu mwandiko wakundaga gushyamirana n’abandi?
b) Kampire atonganya Manzi byari bigenze bite?c) Umwarimu amaze kunga Kampire na Manzi yababwiye iki?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Iyo aza kuba wowe Manzi yasitayeho atabishaka, wari gukora iki?
b) Ni iki washima Kampire?
c) Nyuma yo gusoma uyu mwandoko urumva igihe ukina n’abandi uzajya
wirinda iki?INYUGUTI NKURU
Kosora interuro zikurikira ukoresha uko bikwiye inyuguti nkuru.
a) uyu munsi yohani yansabye imbabazi ndazimuha.
b) yebaba wee! ngeze i murambi pe!
KWANDIKA
1. Tondeka iyi migemo wandike ijambo.
2. Soma aka gakuru maze usubize ikibazo gikurikira.Inzu ya Bakame yasenywe n’isuri.Ikibazo:
Umuhari uyiha umuganda wo kuyisana.Bakame yongera kubona aho iba ishimira umuhari.
Ushingiye ku gakuru umaze gusoma, ihimbire akawe
kagizwe n’interuro eshatu ku ngingo yo kwimakazaimibanire myiza.
UMWANDIKO
1. GusomaSoma umwandiko ukurikira.
Imbata n’inkokokazi
Kera imbata n’inkokokazi byabanaga neza mu mahoro. Umubano
wabyo wari intangarugero ku yandi matungo yose byabanaga.
Umunsi umwe, imbata yagiye koga mu ruzi maze irarohama. Andi
matungo abibonye abimenyesha inkokokazi, ya nshuti magara
y’imbata. Nuko inkokokazi ihita itangira gushakisha uko yarohora
imbata. Yayirohoye yarembye, yanegekaye, yiyemeza kuyiraririra
amagi hamwe n’ayayo. Imbata yari yarateye amagi atandatu,
inkokokazi yarateye ane. Inkokokazi yabonaga bitazayorohera
kuyararirira hamwe yose, ariko ntiyacika intege. Igihe kigeze
irayaturaga maze udushwi twose iturerera hamwe. Yaradutoreraga,
ikatubundikira, kugeza igihe imbata ikiriye.
Ya mishwi yose yarakuze igirana igihango cyo kutazigera
ihemukirana. Ni yo mpamvu n’ubu inkokokazi ituraga amagiy’imbata ikanayirerera imishwi.
2. Inyunguramagambo
Amagambo aciyeho akarongo mu nteruro yasimbuze ayo bivugakimwe muri aya magambo akurikira.
a) Iyo inkware imaze gutera amagi yihutira kuyabundikira ngo azavemo udushwi.
b) Inkoko yacu yarariye amagi ikuramo udushwi.
c) Bagiranye amasezerano ko bagomba gukomeza kubana mu mahoro badahemukirana.d) Imbata yagiye koga mu kiyaga igwamo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Ni ayahe matungo yavuzwe mu mwandiko?
b) Ni iki cyavuzwe mu mwandiko inkokokazi yihanganiye?c) Imishwi yose imaze gukura yagiranye ikihe gihango?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Ni iki washima inkokokazi?
b) Kuki inkokokazi yiyemeje kurarira amagi y’imbata?
c) Erekana ko muri uyu mwandiko hagaragaramo umuco wo gutabarana.KWANDIKA
1. Ukurikije urugero wahawe, curukura aya magambo maze wandike interuro
ubonye mu mukono.
Urugero:
ni -wese -buri –ingirakamaro - KubahaKubaha buri wese ni ingirakamaro
a) twakoshereje -Ni-imbabazi-ngombwa-abo-gusaba.2. Tondeka neza izi nteruro ukuremo agakuru kaboneye ukandike.
b) ni -Gusaba -kuzitanga- ingirakamaro -imbabazi -no.
c) twirinda –Tuge- intonganya -gihe -buri.
d) bigaragaza -myiza -Gusurana -imibanire.e) byiza –Ni- gutabarana.
Asubiye ku ishuri agakina na bagenzi be.
Kamana ageze iwabo arakaboha.
Bose bamushimira ko ari umwana mwiza.
Basaba Kamana kukaboha kuko yari abizi.
Abanyeshuri babuze agapira ko gukina.UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.Magirirane na Mahoro
Magirirane yakundaga gukubaganira abandi bana mu ishuri. Bose
bamuhaga akato ngo atabakubita. Ntiyitaga ku masomo kuko igihe
kinini yiberaga mu mpaka za ngo turwane.
Umunsi umwe, umwarimu yamubajije ikibazo kiramunanira maze
Mahoro aragisubiza. Nuko atangira kwibaza impamvu ahora
atsindwa kandi abandi batsinda. Magirirane abaza Mahoro igituma
we azi gusubiza neza. Mahoro amubwira ko adakubaganye,
agakurikira umwarimu yigisha, yamenya gusubiza. Magirirane
yumva inama za Mahoro yiyemeza kuzubahiriza. Kuva ubwo
atangira kujya asubiza neza bituma aba umuhanga. Ndetse aza mu
myanya ya mbere abikesheje izo nama.
Ku munsi w’amanota, Magirirane yasabye imbabazi bagenzi
be yiyoroheje. Abasezeranya ko atazongera kubakubaganira,anashimira Mahoro inama nziza yamugiriye.
2. Inyunguramagambo
Amagambo aciyeho akarongo ari mu nteruro yasimbuzeayo bivuga kimwe muri aya akurikira.
a) Baramuhezaga kubera ko bakekaga ko arwaye igituntu.
b) Yabonye amanota meza kubera umuhate yagiraga.
c) Kankindi yasuzuguraga inama za mwarimu.d) Ni byiza gukurikiza inama tugirwa mu ishuri.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Kuki abandi bana bahaga Magirirane akato?
b) Mahoro asubije neza ikibazo Magirirane yakoze iki?c) Mahoro yabigenje ate Magirirane amaze kumubaza?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Utekereza ko Magirirane yatsinze neza kubera iki?
b) Ni iki cyatumye Magirirane asaba bagenzi be imbabazi?c) Ni irihe somo uyu mwandiko ugusigiye?
KWANDIKA
1. Ukurikije urugero wahawe huza amagambo ari mu tuzuukore interuro uyandike.
Urugero: Umunyeshuri ufasha abandi aba ari umuhanga.
2. Soma aka gakuru maze usubize ikibazo gikurikira.
Rukundo yakinaga na Kamari.
Kamari amukinira nabi Rukundo arababara.Kamari amusaba imbabazi Rukundo aramubabarira.
Ikibazo:
Ushingiye ku gakuru umaze gusoma, ihimbire akawe katarengeje interuro eshatu.
Imyitozo
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.Intama n’ingurube
Kera ingurube n’intama byari bituranye, bisangira, bigasukirana,
bikanatabarana. Bukeye ingurube yadukana ubusambo, ikajya
yima intama, ikanayibira ubwatsi.
Intama ibibonye irayegera, iyigira inama yo kureka ingeso
yadukanye. Ariko ingurube ikomeza kwica amatwi, isuzugura
intama yigira indakoreka. Nyamara nyamwanga kumva ntiyanze
no kubona, ingurube yaribye ntibyayihira. Yibaga ibijumba,
yikanze nyiri umurima iriruka, igwa mu mwobo. Ingurube
irabwejagura, intama yumvise urusaku iza kureba ikibaye.
Ihageze isanga ingurube yaguye mu mwobo murerure yavunitse
ukuguru.
Intama ibonye akababaro k’ingurube, iyigirira impuhwe,
iyikuramo irayisindagiza birataha. Yayitagaho, ikayiganiriza
neza, ikayishakira amazi ashyushye, ikayikarabya, ikanayikanda.
Ingurube imaze gukira yibuka uko yasuzuguye inama z’intama
iricuza. Iyisaba imbabazi ikomeje, intama irayibabarira byongerakubana mu mahoro.
2. Inyunguramagambo
Uzurisha interuro zikurikira aya magambo:
a) Kamana na Rutebuka iyo bahishije ikigage.............
b) Semiburo yigize ............................ ntawukimuvuga.
c) Mukamusoni baramubwira ............. nyamara azabona ingaruka.
d) Umuntu warembye ...................... bakamugeza kwa muganga.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Ni izihe nyamaswa zivugwa mu mwandiko?
b) Ni izihe ngeso ingurube yadukanye itari isanganywe?
c) Intama yakijije ite ingurube?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Ni ukubera iki intama yagiriye neza ingurube kandi yari imaze iminsi
iyibwira ntiyumve ?
b) Ni iki washima ingurube?c) Uyu mwandiko ukwigishije iki?
KWANDIKA
1. Ukurikije urugero wahawe, tondeka aya magambo maze ukore interuro uzandike.
Urugero:muri - Gufashanya - bizaduteza - byose - imbere.Gufashanya muri byose bizaduteza imbere
a) yakundaga - Ingurube - kwendereza - ikanayirira - intama - ibyatsi.
b) Ingurube - gukira - imaze - yibuka - yasuzuguraga -
uko - intama - iricuza - maze.
c) mu – yarayibabariye - Intama - bitangira - mahoro - kubana.
d) bagenzi - atari - bacu - kuko - byiza - Ntitukendereze.
e) Ni - gutabara - ngombwa - mu - abari - makuba.
2. Uhereye ku nteruro zatanzwe, andika izindi nteruro eshatu, ukore
agakuru kumvikana.
Maboneza yasitaye kuri Kariza.Maboneza aramwegera amusaba imbabazi.
UMWANDIKO
1. GusomaSoma umwandiko ukurikira.
Kamikazi na Ngabo
Kamikazi na Ngabo bombi bigaga mu mwaka wa gatatu. Bahoraga
basagarirana, bagahora mu ntonganya, bakagera n’ubwo bashaka
kurwana. Rimwe Kamikazi yahishe ikayi ya Ngabo, ababyeyi baza
kubimenya.
Ababyeyi babo barabahamagara bombi, barabicaza, babagira inama.
Barabahanura, bababwira ko bagomba kubahana no kubana mu
mahoro. Babasaba kwirinda gushotorana, gushyamirana no gutongana.
Babagira inama yo gukorera hamwe no gufashanya muri byose.
Babasobanurira ko n’igihe bakina bagomba kujya birinda gusagarirana.
Bababwira kandi ko bagomba kwirinda gucuranwa igihe basangira.
Babibutsa ko ari ngombwa gufashanya igihe basubiramo amasomo
yabo. Kamikazi na Ngabo bakibyumva bombi bahita basabana imbabazi
barababarirana.
Batangira gukorera hamwe no kubahana, ntibongera gutongana
ukundi. Ubu ni abanyeshuri b’intangarugero, bashimwa na buri wese.2. Inyunguramagambo
Simbuza amagambo aciyeho akarongo mu nteruro aya akurikira.
a) Yamwiyenjejeho amubwira nabi ariko bageze aho bariyunga.
b) Ni ingeso mbi kurya ibiryo usahuranwa na bagenzi bawe.
c) Si byiza kutumvikana na bagenzi bawe kuko bitera
amakimbirane.
d) Abana bendereza bagenzi babo bagomba kubireka.3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Ni bande bavugwa mu mwandiko ?
b) Ni ikihe kibazo Kamikazi na Ngabo bari bafitanye?
c) Ababyeyi bamaze kubagira inama Kamikazi na Ngabo bitwaye bate?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Ni ibiki bigaragaza umunyeshuri w’intangarugero?
b) Ni iki ushima ababyeyi bavugwa mu mwandiko?
c) Wakora iki kugira ngo ukize abantu bafitanye amakimbirane?KWANDIKA
1. Ukurikije urugero wahawe huza amagambo ukore interuro
uyandike.Urugero: Tugomba kubaha abato n’abakuru.
2. Tondeka neza izi nteruro ukuremo agakuru kaboneye.Inka iyisaba imbabazi ivuga ko itazongera .
Ibigori byeze inka ikajya ijya kubyona.
Inzovu irayibabarira .
Inzovu iza kumenya ko inka iyonera ibigori.
Inzovu yahinze umurima w’ibigori.
Umunsi umwe iyisangamo yonaUMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Umuduri wa Kariza
Kera abaturage bo ku gasozi ka Rorero ntibabanaga neza. Abo
baturage bahoraga mu ntonganya n’inzangano za buri munsi.
Nta muturanyi wasuraga undi cyangwa ngo amutabare agize
ibyago. Umusaza Munderere yabibona bikamushavuza, atangira
gushakisha icyo yabikoraho.
Umusaza abanga umuduri yigisha imfura ye Kariza kuwucuranga.
Nyuma y’iminsi mike, Kariza atangira kujya acuranga indirimbo
z’amahoro. Nimugoroba yahuzaga urungano rw’abana baturanye,
akabakirigitira umurya bakanyurwa. Abana bose bagera iwabo
bagasubiramo indirimbo z’amahoro Kariza yabaririmbiye.
Kuva ubwo, indirimbo za Kariza zikundwa cyane n’abantu b’ingeri
zose. Abana baziririmbiraga iwabo, ku ishuri no mu bitaramo.
Injyana n’ubutumwa by’indirimbo ze bikanezeza ababyumva.
Izo ndirimbo nziza z’amahoro zakoze ku mitima y’abaturage.
Bose barahinduka babana neza, biberaho mu mahoro
n’umunezero.2. Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo unayuzurisheinteruro zikurikiraho:
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Abaturage bavugwa mu mwandiko babaga ku wuhe musozi?
b) Se wa Kariza yari ahangayikishijwe n’iki?c) Kariza yacurangiraga abandi bana indirimbo zerekeye iki?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Ni iki washima Kariza?
b) Urumva kubana mu mahoro bizamarira iki abaturage
bo ku musozi wa Rorero?
c) Ubonye bagenzi bawe bari mu ntonganya wabagira iyihe nama?KWANDIKA
1. Ukurikije urugero wahawe, huza amagambo ukore interurouyandike.
2. Soma agakuru gakurikira maze usubize ikibazogikurikiraho.
Gwiza yari avuye ku ishuri ananiwe cyane.
Ahura na Gasore ari ku igare amusaba kumutwara.
Gasore aramwemerera amugeza mu rugo.Gwiza aramushimira na we arataha.
Ikibazo: Ushingiyiye ku gakuru umaze gusoma, ihimbire
akawe katarengeje interuro enye ku ngingo y’imibanire myizan’abandi
Imyitozo
UMWANDIKO
Soma umwandiko ukurikira.Isha n’inzovu
Umunsi umwe, inzovu yaratambutse ihutaza akana k’isha. Isha
iyibajije impamvu yari iyihekuye iyishongoraho, isha iricecekera.
Kuva ubwo ariko ntibyongera kurebana neza kandi byari inshuti.
Icyana k’inzovu cyaje gufatwa n’ uburwayi bukomeye cyane.
Isha yari inzobere mu kuvura ariko inzovu yo ntiyari izi imiti.
Inzovu yagize ipfunwe yibaza ukuntu izahinguka imbere y’isha
yarayishongoyeho. Igisha inama impara, iyibwira ko igomba kugira
ubutwari igasaba imbabazi.
Hagati aho icyana k’inzovu kirushaho kuremba. Inzovu isaba impara
ngo iyingingire isha iyivurire icyana. Isha ivura icyana k’inzovu
ititaye ku kuntu yayishongoyeho.
Inzovu ibibonye ityo isaba isha imbabazi inarahira kutazongera
kwishongora. Nuko isha n’inzovu byongera kubana mu mahoro.
2. Inyunguramagambo
Uzurisha interuro zikurikira aya amagambo:
a) Afite ……………. ryo gusaba imbabazi.
b) Inzovu yakundaga …………… kubera ubunini bwayo.
c) Abanyeshuri biga neza baba ……………….
d) Iriya mbyeyi imvura yari ………….. Imana ikinga akaboko.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Isha imaze kubaza inzovu impamvu yari igiye
kuyihekura inzovu yakoze iki?
b) Ni ubuhe butwari inzovu yasabwe kugira?c) Ni ukubera iki inzovu yiyambaje impara?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Ni iki wakora mugenzi wawe aguhemukiye ntagusabe
imbabazi?
b) Urumva gusaba no gutanga imbabazi bimaze iki mu
buzima ?c) Wagira iyihe nama bagenzi bawe bakoshereje abandi?
KWANDIKA
1. Ukurikije urugero wahawe huza amagambo ari mu tuzuukore interuro uyandike
Urugero: Isha yari inzobere mu kuvura.
2. Soma aka gakuru maze usubize ikibazo gikurikiraho.
Batamuriza yari arimo gusimbuka umugozi.
Muhoza amubonye amusaba ko bakina.
Batamuriza yanga ko bakina.Ikibazo: Komeza ako gakuru ugahe iherezo rishimishije.
Isuzuma risoza umutwe wa gatanu
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.Umurage usumba iyindi
Umukecuru Nyiramana yari akuze cyane imvi zari zarabaye
uruyenzi. Intege zimaze kumubana nke, atuma ku bana be bose
baraza. Bageze iwe, ababwira ko yumva ananiwe cyane, yenda
kwitahira. Yifuzaga kubasigira umurage uruta iyindi.
Umukecuru ntiyabatindira atangira kubatekerereza umurage
yifuza kubasigira. Ababwira ko icyo abashakaho ari uko baba
ababibyi b’amahoro. Abasaba kubahana, gukundana, gufashanya
no kwirinda amakimbirane. Aboneraho kubibutsa ko abantu ari
magirirane. Abo bana bashimira umubyeyi wabo impanuro nziza
abahaye.
Hashize iminsi umukecuru arapfa. Abana bakomera ku murage
yabahaye baba intangarugero aho batuye. Umurage basigiwe
bawusangiza abaturanyi bibafasha kwikemurira amakimbirane.
2. Inyunguramagambo
Simbuza amagambo aciyeho akarongo aya akurikira.
a) Nyiramana yari afite imisatsi y’umweru ku mutwe we.
b) Umukecuru yongeye kubabwira ko abantu baba magirirane.
c) Umukecuru yabasabye gukundana bakirinda ubushyamirane.
d) Ababyeyi bakundaga guha abana babo inama.3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Umukecuru uvugwa mu mwandiko yitwa nde?
b) Ni uwuhe murage umukecuru yahaye abana be?c) Umukecuru amaze gupfa abana bitwaye bate?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Ni iki washima abana ba Nyiramana?
b) Ni iki twakwigira ku mukecuru Nyiramana?c) Ni gute abantu ari magirirane?
KWANDIKA
1. Huza ibice by’amagambo ukore amagambo uyandike mumukono.
2. Tondeka neza izi nteruro ukuremo agakuru kaboneyeBukeye zijya gutumira ibikeri ngo bizasangire.
Ibikeri bizibwira ko bitashobora kugera mu biti.
Bigeze mu biti, birasabana birishima cyane.
Inyoni zari zifite umunsi mukuru.
Inyoni zibitiza amababa biragurukanaUMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Umusaza n’akanyoni
Kera habayeho umusaza wahoraga mu ntonganya zidashira.Yari
yarajujubije abaturanyi be bagahora mu bushyamirane.
Umunsi umwe, akanyoni karaje gahagarara mu bikingi by’irembo
rye. Karitonda kamubaza impamvu atumvikana n’abaturanyi
be, abura icyo agasubiza. Kabonye yinumiye nta cyo agasubije,
gakomeza kumuganiriza gatuje. Kamubwira ibyo kumvanye
abaturanyi be bamugaya, binubira uburyo ababangamira. Kamugira
inama yo kubana neza na bagenzi be mu mahoro. Kamubwira ko
iyo abantu babana neza bafashanya kandi bagatabarana. Ibyo
bigatuma biteza imbere aho guhora mu matiku n’inzangano.
Umusaza amaze kumva inama z’akanyoni, atekereza ku
buzima abayeho. Arisuzuma asanga ari we ubayeho nabi
kurusha abaturanyi be bose. Yiyemeza kwisubiraho, ntiyongerakubabangamira ukundi.
2. Inyunguramagambo
Uzuza interuro zikurikira ukoresheje aya magambo.
a) ………………………bubuza abantu amahoro.
b) Abaturanyi be ....................... amatiku ye.
c) Uwera bamubajije uwaciye amapera ..................d) Bamugiriye inama yo gucisha make kubera ko yari .............
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Ni ba nde bavugwa mu mwandiko ?
b) Ni ikihe kibazo umusaza yateraga abaturanyi be?c) Ni iki cyagiriye umusaza inama ?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Wumva ari ukubera iki umusaza uvugwa mu mwandiko yari
abayeho nabi?
b) Ni akahe kamaro ko kumvikana no gufashanya?c) Ni iyihe nyigisho ukuye muri uyu mwandiko?
KWANDIKA
1. Ukurikije urugero wahawe huza amagambo ukore
interuro uyandike.Urugero: Akanyoni kagiraga umusaza inama gatuje.
2. Soma aka gakuru maze usubize ikibazo gikurikiyeho.
Mariza yari yicaye munsi y’igiti k’imyembe.
Umwembe uza kugwa hasi arawutora .Ahamagara inshuti ye Mahoro barawusangira.
Ikibazo:
Ushingiye ku gakuru umaze gusoma, ihimbire akawekatarengeje interuro eshatu ku ngingo y’imibanire myiza.
Umutwe wa gatandatu :Siporo n’imyidagaduro
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.Bana dukine
Kuva kera imikino n’imyidagaduro byari ingenzi mu buzima
bw’abantu. Abana b’icyo gihe bitabiraga imikino inyuranye.
Imikino mvamahanga itaramamara mu Rwanda, abana bakinaga
imikino gakondo ikabanezeza. Abahungu bakinaga umukino w’agati,
gusimbuka urukiramende, igisoro, gutera umuhunda, kumasha
n’iyindi. Abakobwa bo, akenshi basimbukaga umugozi, bagakina
ubute, bagasamata, bakihishana n’ibindi.
Imikino n’imyidagaduro gakondo, yashoboraga guhuza abahungu
n’abakobwa. Byatumaga abana bato bakura neza ingingo z’umubiri
ntizihinamirane ahubwo zikagororoka. Bungukaga inshuti, bagakuza
umubano, bagasabana kandi ikabarinda indwara zinyuranye. Imikino
n’imyidagaduro gakondo yari ifite akamaro kanini tutarondora.
Hari imikino gakondo igikinwa n’ubu nko gusimbuka urukiramende no
kwihishana. Ni byiza ko abana bayitabira kuko ari ingirakamaro ku
buzima.2. Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Ni mu kihe gihe abana bakinaga imikino gakondo gusa?
b) Vuga imikino gakondo nibura itatu yakinwaga n’abana yavuzwe
mu mwandiko.
c) Ni iyihe mikino gakondo yavuzwe mu mwandiko na n’ubuigikinwa n’abana?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Ni uwuhe mukino gakondo mu yavuzwe mu mwandiko ujya
ukina?
b) Uratekereza ko gukina nyuma y’amasomo byakumarira iki
nk’umunyeshuri ?c) Ni uruhe ruhare rw’imikino mu mibanire myiza y’abantu?
UTURINGUSHYO
Gusoma uturingushyo
1. Soma utu twandiko maze utahure uko duteye.
a) ImfuraImfura ni iyo musangira ntigucure,b)Itabi
Mwajya inama ntikuvemo.
Waterwa ikakuburira
Wapfa ikakurerera.
Kuba ukize ntusuzugure ukennyeWasonza ntiwibe.
Itabi ry’i Nduga ni kaburabuza.
Uraritera rikaguteranya,
Waryivumburira utariteye,Rikagutwara utuntu.
Menye ko:
Akaringushyo ari akandiko gafasha umunyeshurikumenya gusoma no gufata mu mutwe .
2. Umwitozo
Soma aka karingushyo maze ugafate mu mutwe
Ibitotsi
Ibitotsi ni ibiragi, bigomba ibirago,
Usinzira utiziguye imuhira,
Uwazindutse akagusumbya akantu!
Ijoro ni intati, rikaba intambara,
Ryageza igihe k’igicuku rikagucuragiza,Impyisi igatera, umurozi akaza!
KWANDIKA
Soma aka gakuru maze usubize ikibazo kiri hasi yako.
Ishuri ryateguye irushanwa ryo kwiruka.
Nyiramana aba uwa nyuma mu bandi.
Asaba Muhoza kumutoza kwiruka.
Arabimwemerera batangira gukora imyitozo.
Nyiramana amenya kwiruka ntiyongera kujya aba uwa nyuma.
Ikibazo: Andika irindi herezo rifitanye isano n’agakuru umazegusoma.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.Gashema arabahiga
Umunsi umwe, umwarimu yasabye Gashema gusimbuka urukiramende
biramunanira, abanyeshuri baramukwena. Bukeye ajya gusura sekuru
ku Musozi wa Rusozera ngo abimwigishe.
Gashema agezeyo, yasanze sekuru asekura amasaka y’amakoma
maze aramusuhuza. Yabwiye sekuru ko umwarimu we yamubwiye
gusimbuka urukiramende bikamunanira. Sekuru amufata ku rutugu
aramubwira ati: “Utabizi yicwa no kutabimenya.” Arakomeza
ati: “Ngiye gushinga uduti tubiri ntambikeho akandi nkwigishe
kurusimbuka.”
Yabimutoje gitore atamutoteza, maze Gashema abimenya bwangu
bitamugoye na gato. Amaze kubimenya asezera kuri sekuru,
aramushimira cyane amusezeranya kutazaba ikigwari. Akomeza
kwitoza gusimbuka urukiramende akabikora neza cyane.
Ikigo cyabo cyaje gutegura irushanwa mu mukino wo gusimbuka
urukiramende. Gashema ahiga bagenzi be bitangaza abanyeshuri
bose biganaga mu ishuri. Kuva ubwo, Gashema abera abandi urugero
mu gusimbuka urukiramende. Biramushimisha kuva ubwo, agahoraazirikana impanuro za sekuru.
2. Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Umwarimu yasabye Gashema gukora iki?
b) Gashema ageze kwa sekuru yasanze akora iki?c) Sekuru yamutoje ate?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ni ukubera iki Gashema yahize abandi mu gusimbuka
urukiramende?
b) Wowe hari umukino ukunda gukina? Sobanura.c) Vuga ibintu bitatu by’ingenzi uyu mwandiko wibanzeho.
UTWATUZO
Utwuguruzo n’utwugarizo « » / “ ”
1. Itegereze interuro zikurikira maze werekane akamenyetsokakoreshejwemo, uvuge aho kakoreshejwe
Sekuru aramubwira ati: «Abatabizi bicwa no kutabimenya.»
Arakomeza ati: «Ngiye gushinga uduti tubiri ntambikeho akandinkwigishe kurusimbuka.
Menye ko:
« » / “ ” Utu tumenyetso twitwa utwuguruzo n’utwugarizo.
- Ni utwatuzo dukoreshwa basubiramo amagambo yavuzwe n’undi.
- Buri gihe tubanzirizwa n’utubago tubiri.
- Ijambo rya mbere mu nteruro iri hagati yatwo ritangirwa n’inyuguti nkuru.Urugero: Umwarimu yarambajije ati: “Kuki wakerewe?”
2. Umwitozo
Shyira utwatuzo muri izi nteruro
a) Yaramubajije ati: Ku ishuri mukina iyihe mikino
b) Umwarimu wacu ati: Mwitoze mushyizeho umwete kugirango muzatsinde amarushanwa
KWANDIKA
Soma aka gakuru maze usubize ikibazo kiri hasi yako.
Kamana yifuzaga kumenya gusimbuka urukiramende.
Asaba se ko yabimwigisha aramwemerera.
Bukeye akajya amuhamagara akamwigisha uko barusimbuka.
Kamana arabimenya akajya arusimbuka neza.Mu marushanwa akajya yitwara neza.
Ikibazo:
Ushingiye ku gakuru umaze gusoma, andika agakuru kawekatarengeje interuro eshanu kavuga ku wundi mukino gakondo uzi.
Imyitozo
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Mahoro asigaye akora siporo
Kera Mahoro ntiyajyaga akora siporo n’imyidagaduro, ibyo bigatuma
ahora yigunze. Aho amariye gusobanukirwa akamaro kayo, yihaye
gahunda ihoraho yo kuyikora.
Buri munsi mu gitondo yihutira kubyuka maze agakaraba mu maso.
Agakurikizaho kuzenguruka inzu yo mu rugo inshuro icumi yiruka
ataruhuka. Iyo amaze kwiruka ananura amaboko n’amaguru
buhorobuhoro agenda agorora ingingo. Akaruhuka gato, agakaraba,
akambara, agatunganya aho yaraye akajya ku ishuri.
Mahoro ntagikererwa kujya ku ishuri kuko yimenyereje kugenda
yihuta cyane. Ubu ntakigira impumu nka mbere kubera imyitozo
ngororangingo asigaye akora. Mu ishuri akurikira amasomo neza kuko
aba yaruhutse mu mutwe.
Bagenzi be baramubajije bati: “Ko kera wahoraga wigunze byagenze
bite?” Arabasubita ati: “Aho mariye kumenya akamaro ka siporo
nahise mpinduka.” Yahise abashishikariza kwitabira imikino,barayitabira baza kuba intyoza muri siporo.
2. Inyunguramagambo
Uzurisha interuro zikurikira aya amagambo:
a) Umunyeshuri yihaye ________ yo gusubiramo amasomo ye buri
munsi.
b) Kankindi iyo yihuse cyane agira ________.
c) Umurisa ___________agahora avuga ko ibyo yize abirusha
bagenzi be bose.d) Uyu munsi ntiyakoze kuko_______ .
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni iki cyatumaga Mahoro ahora yigunze ?
b) Mahoro amaze gusobanukirwa akamaro ka siporo yihaye iyihe
gahunda?c) Muri siporo ni iyihe myitozo Mahoro yakoraga?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Wumva akamaro ka siporo Mahoro yarakabwiwe na nde?
b) Wakora iki kugira ngo abana muturanye cyangwa mwigana
bitabire siporo?
c) Vuga nibura indwara ebyiri zishobora guterwa no kudakorasiporo?
UTWATUZO
Shyira utwatuzo dukwiye muri aka gakuru.
Umunyeshuri baramubajije bati ukina uwuhe mukino
Umunyeshuri arasubiza ati nta mukino n’umwe nkina
Baramubwira bati gukina ni ingirakamaro kuko bituma amagufwa
akomeraUmunyeshuri yahise yitabira imikino ubu ni umukinnyi ukomeye
KWANDIKA
1. Uzuza interuro zikurikira ukoresheje aya magambo:yanshwanyagurije, kurumywa, ahombywa, inshywa.
a) Uyu mucuruzi_________no gutanga amadeni.
b) Iki gicuma kirimo ________ kigomba kozwa.
c) Amahwa _________ ikanzu.d) Iki giseke kigomba ________ mbere yo kukikorera.
2. Soma aka gakuru maze usubize ikibazo kiri hasi yako.
Kariza yakundaga umukino wo gusimbuka umugozi.
Yashaka umugozi asimbuka akawubura.
Asaba nyina kuzawumugurira arabyemera.
Bukeye amujyana mu isoko arawumugurira.
Yarawumuhaye Kariza arishima cyane.Kuva ubwo akajya awusimbuka yishimye.
Ikibazo:Andika irindi herezo rifitanye isano n’agakuru umaze gusoma.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Umunsi udasanzwe
Hari hashize igihe abanyeshuri bitegura ibirori bisoza umwaka
w’amashuri abanza. Bari baritoje imikino ngororamubiri bayikinira
ababyeyi babo bari aho.
Abari baritoje akarasisi batambukaga imbere y’ababyeyi babo
mu njyana imwe. Iyo bageraga imbere y’ababyeyi, barakebukaga
bakabapepera ibyo bikabashimisha cyane. Abitoje gusimbuka
urukiramende no kwiruka birengereye agaseke bararushanijwe maze
karahava! Mu babyinaga, abakobwa barashayayaga naho abahungu
bagahamiriza baca umugara.
Kamana na Kariza bo bitoje kurushanwa mu muco nyarwanda
basakuza. Mu gusakuza umwe agaterura, maze akabwira undi ati:
“Sakwesakwe.” Undi akamusubiza bwangu amureba mu maso ati:
“Soma.” Uwatangiye agakomeza asakuza, mugenzi we agahita yica
igisakuzo bigakomeza bityobityo. Uwo cyananiraga akavuga ngo:
“Ngicyo” ubwo mugenzi we akakica.
Uwo munsi wagenze neza, umuyobozi w’ishuri arabashimira,ababyeyi bataha banezerewe.
2. Inyunguramagambo
Kora interuro wifashishije amagambo akurikira: bwangu,akarasisi, injyana, karahava.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni ibihe birori abanyeshuri bamaze iminsi bitegura?
b) Ni gute abakoraga akarasisi batambukaga?c) Vuga nibura imikino gakondo uzi yavuzwe mu mwandiko.
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Iwanyu musakuza ryari?
b) Wumva ibisakuzo bimaze iki?
c) Ni iki gishimisha ababyeyi banyu iyo baje mu minsi mikuru ku ishuri?
IBISAKUZO
1. Ongera usome aka gace k’inkuru wize maze utahureuko umukino wo gusakuza ukorwa.
Kamana na Kariza bo bitoje kurushanwa mu by’umuco nyarwanda
basakuzanya. Mu gusakuza umwe agaterura, maze akabwira undi
ati: “Sakwesakwe!” Undi na we akamusubiza bwangu amureba mu
maso ati: “Soma.” Uwatangiye agakomeza asakuza, mugenzi we
agahita yica igisakuzo bigakomeza bityobityo. Uwo cyananiragaakavuga ngo: “Ngicyo” maze mugenzi we akakiyicira.
Menye ko:
- Ibisakuzo ari agakino ko gufindura ibivugwa.
- Ako gakino gakinwa n’abantu babiri, umwe aravuga ati:
“Sakwesakwe.” Undi ati: “Soma.”
Urugero: Sakwesakwe - Soma
Sogokuru aryoha aboze: umunekeIMYITOZO
Itegereze aya mashusho maze uyahuze n’ibisakuzo bikurikira.
KWANDIKA
Soma aka gakuru maze usubize ikibazo kiri hasi yako.
Gakunzi ntiyari azi gukina umukino wo kumasha.
Akajya ahora yifuza kumenya uko bawukina.
Asaba se kuwumwigisha arabyemera aramwigisha.
Gakuru arabimenya akajya akina umukino wo kumasha.
Mu marushanwa y’imikino gakondo akajya ahiga abandi.Ikibazo:
Andika irindi herezo rifitanye isano n’agakuru umaze gusoma.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma agakuru gakurikira.
Yamenye kubuguza
Kera habayeho umukambwe Migambi agakunda kubuguza
n’umuhungu we Minani. Igihe kimwe barabuguje, birangira umusaza
Migambi atsinze umuhungu we. Minani yabajije se uwamwigishije
kubuguza. Migambi yamubwiye ko ari Bakame w’i Bwishaza. Minani
arita mu gutwi, ati: «Ubu nange nabasha kubuguza nka Bakame?» Se
amubwira ko abishatse yanamurusha.
Minani yagiye kwa Bakame amarayo amezi atatu. Yagarutse iwabo
yarabaye ikirangirire mu gisoro. Aza aherekejwe n’abaturanyi ba
Bakame barimo intare umwami w’ishyamba.
Ageze iwabo yakinnye n’abasaza maze arabatsinda karahava!
Yogezwaga n’inyamaswa abantu bakamuha amashyi n’impundu.
Umukino urangiye, ifundi zamutereye ku bitugu, uduca turacuranga
n’imisambi irashayaya.
Nyuma yahawe igikombe cyamugize icyamamare hose.Si nge wahera hahera umugani.
2. Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Migambi n’umwana we bakundaga gukora iki?
b) Ni iki Minani yabajije se barimo kubuguza?c) Se yamusubije iki?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ushatse kumenya gukina umukino runaka wabigenza ute?
b) Ubonye mugenzi wawe atazi gukina umukino wowe uwuzi
wamufasha iki?c) Uyu mwandiko ugusigiye irihe somo?
UMUGANI MUREMURE
1. Ongera usome izi nteruro zavuye mu mwandiko maze uvuge
niba ibivugwamo bishoboka.
a) Umusaza Migambi yakinaga igisoro n’urukwavu.b) Minani yigishijwe gukina umupira n’ingwe.
Menye ko:
Umugani muremure uba uvuga ibintubitabayeho kandi bitanashoboka. Umuganiutangizwa na kera habayeho ugasoza na singe wahera hahera...Urugero:Kuvuga ibitarabayeho:- Kera inyamaswa zavugaga nk’abantu...Intangiriro:- Kera habayeho agakwavu kakundaga...Umusozo:- Si nge wahera hahera agakwavu...2. Umwitozo
Cira bagenzi bawe umugani.
KWANDIKA
1. Ukurikije urugero wahawe, huza amagambo ari mu tuzu
ukore interuro uyandike2. Soma aka gakuru maze usubize ikibazo kiri hasi yako.
Sekamana yababazwaga n’uko atazi gukina igisoro.
Agahora yifuza kuzabimenya kandi cyane.
Ajya kureba sekuru ngo abimwigishe.
Asaba sekuru kubimwigisha arabimwemerera.Sekamana arabimenya akajya agikina na sekuru.
Ikibazo:
Ushingiye ku gakuru umaze gusoma, himba akawe katarengejeinteruro eshanu kavuga ku wundi mukino gakondo uzi.
Imyitozo
UMWANDIKO1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Umukinnyi Gapusi
Njangwe yiberaga mu cyaro, abwagura Gapusi na Nturo. Batangiye
guca akenge, bashimishwaga no gukina udukino gakondo nyina
yabigishije.
Bagimbutse baratandukanye. Gapusi yagiye mu murwa, Nturo we
asigara mu cyaro. Gapusi yageze mu murwa asanga hateye imbere
kurusha mu cyaro.
Gapusi ageze mu mugi, yakumbuye udukino gakondo yakinaga na
Nturo, bituma ajya gushaka abo bakina. Yasanze ba Gahuku bari
baturanye aho mu mugi bakina imikino yazanywe n’abanyamahanga
kubera iterambere. Muri yo harimo basiketi, voreboro, handiboro,
tenisi, pingipongo, biyari n’iyindi. Bamwigishije imwe muri iyo mikino
mvamahanga maze aba ikirangirire muri basiketi.
Ntibyatinze, Gapusi n’ikipe ye begukana igikombe cya zahabu aba
n’umukinnyi mwiza muri basiketi. Ibyishimo byaramusaze, yiyemeza
kutabyihererana ajya kubisangiza umuvandimwe we Nturo. Bongeye
guhura barasabana ndetse Gapusi yigisha Nturo gukina imikinomvamahanga.
2. Inyunguramagambo
Uzurisha interuro zikurikira aya magambo:
a) Abasore bamenya gukina neza iyo……………………
b) Mu marushanwa iyo ikipe irushije izindi bayiha…………
c) Kigali ni …………………………… Mukuru w’u Rwanda.d) Rugubi ni umwe mu mikino…………………………………
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni bande bavugwa mu mwandiko?
b) Gapusi na Nturo bamaze guca akenge bashimishwaga n’iki?c) Vuga ine mu mikino mvamahanga Gapusi yasanze mu murwa.
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Urumva ari iyihe mpamvu ituma mu murwa imikino
mvamahanga ihagera mbere yo mu cyaro?
b) Uramutse umenye gukina umukino mvamahanga wakora iki
kugira ngo wamamare aho utuye?
c) Ese imikino mvamahanga ishobora guhindura ubuzima
bw’uyikina by’umwuga? Mukore ikiganiro musobanureibisubizo byanyu.
IBISAKUZO
Sakwesakwe!Soma.
a) Nshinze umwe ndasakara.
b) Tuvuyemo umwe ntitwarya.
c) Nicaye iwacu nzenguruka isi yose.
d) Sogokuru aryoha aboze.
e) Nyiramakangaza ngo mutahe.f) Icwende ryange ribaye kure mba ngukoreyemo.
KWANDIKA
1. Huza ibice by’amagambo ukore amagambo uyandikemu mukono.
2. Andika agakuru k’imirongo itanu kavuga kuri iyingingo ikurikira.
“Umukino wo gusiganwa ku magare.”
(Uko bawukina, akamaro ka wo, umukinnyi ukunda mu mukino w’amagare)UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Ibe intego ya twese
2. Inyunguramagambo
Simbuza amagambo aciyeho akarongo mu nteruro amagamboakurikira.
a) Kabatesi yakijijwe n’ubuhanzi yakomoye kuri sekuru.
b) Wirinde gukora imirimo myinshi itagutera umunaniro
ukananirwa kubyuka.
c) Kwiga ni igikorwa kiza mu buzimad) Umwana ati: “Munshyigikire twamamaze ibyiza by’imikino.”
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni bande babwirwa by’umwihariko?
b) Ni ayahe moko y’imikino yavuzwe kuba ingenzi?c) Vuga nibura imimaro ibiri y’imikino ivugwa mu mwandiko.
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Uwakugira umukinnyi w’umwuga wumva wamarira iki
bagenzi bawe?
b) Kuki wumva siporo wayigira intego?
c) Nyuma yo gusoma uyu mwandiko, abadakora siporowabagira iyihe nama?
UMUVUGO
Ongera usome aka gace k’umwandiko “Ibe intego ya twese”
maze uvuge uko gasomeka.
Ririmba siporo
Uyiratire abandi
Ubwo ikundwe ibavure
Ubusaza buhungeIryo toto rigwire.
Menye ko:
Umuvugo ni umwandiko uryoheye amatwi. ImirongoUmwitozo:yawo iba igizwe n’amagambo make kandi afite injyana.
Fata mu mutwe umuvugo “Ibe intego ya twese” uzawuvugireimbere ya bagenzi bawe.
KWANDIKA
1. Ukurikije urugero wahawe huza amagambo ari mu tuzuukore interuro uyandike
2. Tondeka neza izi nteruro zigize agakuru, usubize ikibazo kiri hasi.
Gasore aramwemerera atangira kurimwigisha.
Umunsi umwe, abona Gasore aritwaye aramuhagarika.
Mahoro ntiyari azi gutwara igare.
Amwereka uko bayobora neza amahembe.
Ikibazo:
Andika irindi herezo riboneye ry’agakuru umazegutondeka interuro zako.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Kera inzovu yibwiraga ko ari yo ihiga izindi mu kwiruka. Umunsi
umwe, izamura umutonzi wayo ibivuga cyane zose ziyumvira
icyarimwe. Ibibiribiri bibiri biri mu murima wa Mubirigi bibyumvise
birakwenkwenuka karahava.
Hashize akanya bivugira hamwe biti: “Yooo! Utazi ubwenge ashima
ubwe.” Inzovu ibyumvise ishaka kubyirukankana, biraguruka bijya
kubibwira intare umwami w’ishyamba. Bigeze ibwami bitekerereza
umwami w’ishyamba uko inzovu ihora yiyemera.
Nuko umwami w’ishyamba ategura irushanwa ryo gusiganwa mu
kwiruka. Atumaho inyamaswa zose ngo zizaze kwitabira iryo
rushanwa. Muri izo nyamaswa harimo ingeragere yari izi kwiruka
ariko ikituriza. Intare izituma ubwoya bw’imbogo ishishe yarishaga
imboga imbere y’ingoro y’umwami. Zihita zitangira gusiganwa,
ingeragere iriruka cyane aba ari yo ibuzana. Inzovu yabaye iya
nyuma, ntiyongera kwigamba ukundi ku zindi nyamaswa.2. Inyunguramagambo
Simbuza amagambo aciyeho akarongo mu nteruro aya akurikira.
a) Ingeragere irusha izindi mu kwiruka.
b) Ibikeri byitegereje uko inzovu yiruka biraseka cyane.
c) Bakame yahoraga yirata ku kanyamasyo ngo ikarusha
kwiruka.d) Inyamaswa yiruka cyane ni yo yazanye ubwoya bw’imbogo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni iyihe nyamaswa yiyemeraga?
b) Ibibiribiri bibiri byari mu murima wa nde?c) Inyamaswa yahize izindi mu irushanwa ni iyihe?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ni iki wavuga ku miyoborere y’intare umwami w’ishyamba?
b) Utekereza ko inzovu imaze gusigwa mu irushanwa
yabigenje ite?c) Ubaye uwa nyuma mu irushanwa wabigenza ute?
AMAGORANE
Ongera usome wihuta iyi nteruro yavuye mu mwandiko, maze
ugerageze gutahura ingorane uhura na zo mu mivugirwe yazo.Ibibiribiri bibiri biri mu murima wa Mubirigi.
Menye ko:
Amagorane ari amajwi ajya gusa agenda
agaruka ku buryo kuyanga wihuta bigorana.
Urugero:Umusatsi usutse umusereko urushya isokoza.
Umwitozo:
Soma wihuta amagorane akurikira
6. Kwandika
Soma aka gakuru usubize ikibazo kiri hasi yako.
Gatama yifuzaga kuba umukinnyi wa ruhago.
Asaba se kumugurira umupira wo gukina.
Se arawumugurira akajya yitoza buri munsi.
Amenya gukina akajya atsindira ikigo ke ibitego byinshi.
Abanyeshuri bakajya bamwita umukinnyi ukomeye.
Ikibazo:
Ushingiye ku gakuru umaze gusoma, himba akawe nturenzeinteruro eshatu ku wundi mukino uzi.
Imyitozo
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Bakame n’abana
Habayeho abana bavaga inda imwe. Bagiraga ubunebwe, bajya
gutashya bagatindayo. Ibyo byababazaga ababyeyi babo.
Ntibahwemaga kubasaba kujya batebuka.
Umunsi umwe, baganiraga ku mpamvu bababazaga ababyeyi babo,
Bakame irabumva. Irabegera ibabwira ko ifite umuti watuma
batazongera gutinda mu nzira. Irababwira iti: “Mutinda mu nzira
kubera ko ingingo zanyu zitagororotse.” Itangira kubereka uko
bagorora ingingo basimbuka urukiramende, bagenda makeri,
baniruka. Yabasobanuriye ko ibyo nibabikora kenshi bazagororoka
ingingo bakajya bagenda bihuta.
Bakame irababaza iti: “Ko nge ntazi kuvuga vuba mwamarira iki?”
Bayisaba gusubiramo ngo: “Ta izo njyo uze urye izi inzuzi.” Bagiye
bayisubirishamo n’andi magorane menshi nuko itangira kuvuga vuba
ityo.
Abana bubahirije inama za Bakame maze ntibongera kwibabarizaababyeyi ukundi.
2. Inyunguramagambo
Simbuza amagambo aciyeho akarongo mu nteruro amagamboakurikira.
a) Mukiza na Muhire nyina yabasabye ko bajya babanguka
kugira ngo badakererwa ishuri.
b) Siporo ni nziza kuko idufasha kugorora ibice bigize umubiri.
c) Ejo nabonye abana bagenda basutamye basimbagurika.d) Kera abantu bakundaga gushaka inkwi mu ishyamba.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Ni bande bavugwa ko bajyaga gutashya bagatindayo?
b) Ababyeyi babo babasabaga iki?c) Ni uwuhe muti bahawe ngo bage batebuka?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Iyo uba umwe muri bariya bana wari gukorera iki Bakame?
b) Urumva siporo ifite akahe kamaro?c) Kuki ari ngombwa kwitabira imikino n’imyidagaduro?
AMAGORANE
Andika igorane wafashe mu mutwe, nurangiza uribwirebagenzi bawe.
KWANDIKA
1. Tondeka amagambo neza ukore interuroyumvikana uyandike mu mukono.
a) mpita - injangwe - mpunga - yanshwaratuye
b) ashobora - Senshywa - n’ - guhumywa - indwarac) siporo - kwigunga - barembywa - abadakora - no
2. Ukurikije urugero wahawe huza amagambo ari mu tuzu
ukore interuro uyandike.
Urugero: Twaratsinzwe kubera ko tutitoje neza.
3. Soma aka gakuru maze usubize ikibazo kiri hasi yako.
Umurenge watangaje ko uzakoresha irushanwa mu guhamiriza.
Mucyo abyumvise asaba bagenzi be babanaga mu itorero
kwitoza. Baramwemerera bakajya bitoza buri munsi bashyizeho
umwete.
Umunsi w’irushanwa ugeze bararyitabira bose. Bitwaye neza
itorero ryabo riba ari ryo ryegukana igihembo.
Ikibazo:Andika irindi herezo rifitanye isano n’agakuru umaze gusoma.
Isuzuma risoza umutwe wa gatandatu
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Tuyitabire ifite akamaro
Mu buzima bwacu tugira imikino n’imyidagaduro gakondo na
mvamahanga itandukanye. Mu mikino gakondo habamo urukiramende,
kwihishana, agati, ubute, igisoro n’iyindi. Hari n’imikino mvamahanga
nko gusiganwa ku magare, amapikipiki, amamodoka n’iyindi.
Imikino ifasha umuntu mu buzima bwite no mu mibanire n’abandi.
Uretse kuba ituma umubiri ugororoka, inacyaha indwara zimwe na
zimwe. Muri izo ndwara twavuga nk’umuvuduko w’amaraso, indwara
y’umutima, diyabete n’izindi. Iyo umuntu yakoze imirimo ivunanye
imufasha kuruhura ubwonko, agatekereza neza.
Imikino n’imyidagaduro kandi yagura ubusabane, ubucuti no
gushyikirana mu mibanire y’abantu. Abantu bagiranye amakimbirane
cyangwa intonganya, imikino ibabera ihuriro bakunga ubumwe.
Abakinnyi b’umwuga bo banabona amaronko, bakaba abaherwe bo
n’imiryango yabo.
Kubera kandi kwitabira amarushanwa atandukanye, inatuma
bamenya ibihugu byinshi by’amahanga. Ni byiza ko twitabira imikino
n’imyidagaduro itandukanye kubera akamaro idufitiye.
2. Inyunguramagambo
Uzurisha interuro zikurikira aya magambo.
a) Ni byiza gukora siporo kuko ituma umubiri ………. neza.
b) Kugira …………… ni byiza mu buzima.
c) Abacuruzi bose si ……………………….d) Ntiwabona ……………….. utakoze.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Imikino yavuzwe mu mwandiko ituma ingingo z’umubiri wacu
zimera zite?
b) Ni iki siporo ifasha umuntu wakoze imirimo ivunanye?
c) Vuga indwara eshatu umuntu udakora siporo ashoborakurwara?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Uratekereza ko abakinnyi babigize umwuga baba abaherwe
biturutse ku ki?
b) Ku myaka yawe urumva kwitabira imikino byakumarira iki?
c) Ubonye bagenzi bawe batera amahane mu mukinowabamarira iki?
UTWATUZO
Andika izi nteruro ushyiramo utwatuzo n’inyuguti nkuruaho bikwiye.
a) ku ishuri dukina umupira w’amaguru voreboro basiketi n’indi mikino
b) natsinze igitego abantu baratangara bati: yooo mbega umwana uzi gukina
c) umwarimu yarambajije ati: ufana iyihe kipe y’umupira w’amaguru
d) kubuguza gukirana no gusimbuka urukiramende yari imwe mumikino gakondo
IMIGANI
Uhereye ku migani wasomye cyangwa waciriwe n’abo mubanasubiza ibibazo bikurikira:
a) Umugani utangira ute?
b) Usoza ute?c) Ibivugwamo biba bimeze bite?
UMUVUGO
Ukurikije imiterere y’umuvugo “Ibe intego ya twese”, usangaumuvugo urangwa n’iki?
KWANDIKA
1) Andika agakuru gakurikira, ushyiremo utwatuzon’inyuguti nkuru aho bikwiye
umukecuru kabanyana yari intyoza mu kubyina
abuzukuru be bamusaba kubibigisha kuko babikundaga
yarabyemeye nimugoroba akajya abibigisha
hashize iminsi abana barabimenya neza
mu bitaramo bakajya batumirwa bagasusurutsa abashyitsi
2) Andika irindi herezo rifitanye isano n’agakuru umazegusoma.
UMWANDIKO
Soma umwandiko ukurikira.
Mucyo n’abuzukuru be
Kera habayeho umusaza witwaga Mucyo wari icyamamare mu gusama
intobo. Amaze gusaza yigira inama ikomeye yo kubyigisha abuzukuru
be batatu.
Umunsi umwe, arabahamagara bose kugira ngo abigishe umukino wo
gusama intobo. Yarabanje abaha amagambo basubiramo kugira ngo
arebe ufata vuba cyane. Yarababwiye ngo bavuge bati: “Isha y’umushi
y’ishashi ishotse icitse ijosi.” Abahungu bombi bananiwe gusubiramo
ayo magambo, mushiki wabo Kabatesi ayasubiramo adategwa.
Sekuru abigisha no gusama intobo nanone Kabatesi arabarusha.
Ntibyamutunguye kuko no mu kubigisha gusakuza yari yabahize.
Sekuru yamugiriye ikizere, amusaba kuzajya akoresha abandi imyitozo
buri munsi. Yakomeje kubakoresha imyitozo, bagera igihe bamenya
gusama intobo neza nka we. Mu gihugu hose Kabatesi na basaza be
baramamaye mu gusama intobo.
2. Inyunguramagambo
Uzurisha interuro zikurikira aya magambo.
a) Nyirarukundo ni …………… mu mukino wo kwiruka.
b) Segakunzi akunda gucira ……………..be imigani.
c) Iyo ushaka …………..mu mukino runaka uwitoza ukiri muto.d) Aba bana bari gukina umukino wo……………….
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni ryari Mucyo yigishije abuzukuru be gusama intobo?
b) Kubera iki Mucyo yahaye abuzukuru be amagambo
basubiramo?
c) Kuki basaza ba Kabatesi bamutangariraga?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandikoa) Ni akahe kamaro ko gukina imikino gakondo?
b) Wumva wakora iki kugira ngo umenye gukina imikino gakondo?
c) Uyu mwandiko ukwigishije iki mu buzima busanzwe?
IBISAKUZO, UTURINGUSHYO N’AMAGORANE
KWANDIKA
1. Ukurikije urugero wahawe huza amagambo ari mu tuzuukore interuro uyandike.
Urugero: Twitoje neza kugira ngo tuzatsinde umukino.
2. Andika agakuru k’imirongo itanu kavuga kuri iyi
ngingo ikurikira.
“Umukino w’umupira w’amaguru”
(Humvikanemo uko bawukina, akamaro kawo, umukinnyi
ukunda mu mukino w’umupira w’amaguru)Umutwe wa karindwi :Gukunda umurimo
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Inzu z’utugurube dutatu
Habayeho utugurube dutatu twiberaga mu ishyamba, maze
tugakundana cyane. Nyina yadutozaga kwitabira imirimo no kurwanya
ubunebwe, agato kakaba akanyamurava.
Umunsi umwe twaricaye, kamwe kati: “Mureke twubake inzu
tuzituremo.” Ak’akanebwe kati: “Icyo gitekerezo ni kiza ahubwo ejo
tuzarare tuzujuje.” Kubera ubunebwe kagiraga, bwarakeye kubaka
inzu y’ibyatsi. Akandi karagaseka ngo kubatse inzu yoroshye maze ko
kubaka iy’ibiti. Karumuna katwo ko kagiraga umurava maze kubaka
inzu ikomeye y’amatafari.
Ntibyatinze ikirura kiradutera, gihera ku kagurube kubatse inzu
y’ibyatsi. Cyarakomanze kanga kugikingurira, gihita gihuha ka kazu
karatumuka. Kahise gahungira kuri kagenzi kako kubatse inzu y’ibiti
gatabaza cyane. Ikirura cyaragakurikiye gifite amerwe, gisunikana
imbaraga ya nzu y’ibiti iragwa. Twararusimbutse duhungira kwa
karumuna katwo kubatse inzu y’amatafari. Ikirura kihageze
nticyabasha kuyisenya, kiramwara kiragenda.
Utwo tugurube twashimiye karumuna katwo kadukirije amagara.Twiyemeza kureka ubunebwe maze na two twiyubakira inzu zikomeye.
2. Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Utugurube twavuzwe twabaga hehe?
b) Inzu zubatswe n’utugurube zari zimeze zite?c) Akagurube kubatse inzu y’amatafari karangwaga n’iki?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ushingiye kuri uyu mwandiko, ni izihe ngaruka z’ubunebwe?
b) Ubonye mugenzi wawe agaragaza ubunebwe mu kwiga
wabigenza ute?
c) Kubera iki abantu bagira ubunebwe badashobora gutera imbere ?UTWATUZO
Soma interuro zikurikira wubahiriza utwatuzo twakoreshejwe.
a) Umunsi umwe, nagiye gufasha nyogokuru imirimo.
b) Data akunda guhinga ibishyimbo, ibirayi, ibijumba n’imboga.Menye ko:
(,) Akitso iyo kakoreshejwe mu nteruro, usoma
akageraho akitsa ijwi akanya gato, akabara rimwe
bucece, agakomeza gusoma.
(.) Akabago iyo kakoreshejwe mu nteruro, usoma yitsa
ijwi ryose akaruhuka umwanya munini, kuko aba asoje
interuro, akabara gatatu bucece, mbere yo gutangiragusoma indi nteruro.
Imyitozo:
1. Uzuza utwatuzo dukwiye mu nteruro zikurikira maze
uzisome wubahiriza uko twakoreshejwe.
Umunsi umwe nagiye gusura Mariya ambwira inkuru
nziza Yambwiye ko mu bikoresho nzajya njyana ku
ishuri harimo ibitabo amakayi amakaramu n’amarati
Bana rero mu kwiga tuge tugira umwete umurava
n’ubutwari mu byo dukora2.Kora interuro ebyiri ukoreshemo neza akitso n’akabago.
KWANDIKA
Soma aka gakuru maze usubize ikibazo kigakurikira
Izuba ryaracanye, mu ishyamba ibyatsi biruma.
Inyamaswa z’indyabyatsi zibura ibyo kurya.
Impara n’imparage zari zarazigamye ubwatsi bwazitunga
nk’iminsi ibiri.
Imvubu yaje kuzisaba ubwatsi kuko yumvaga irembejwe
n’inzara.
Ziyigirira impuhwe zirayireka irisha umunsi wose. Hanyuma…
Hitamo interuro yaba iherezo ry’iyi nkuru maze uyandike
a) Impara n’imparage zibona ubwatsi bwinshi.
b) Imvubu, impara n’imparage zisagurira n’izindi
nyamaswa.
c) Imvubu ihita ibumara impara n’imparage zirabubura.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.Inama z’umubyeyi
Igihembwe gishize nabaye uwa nyuma mu ishuri kubera ubunebwe.
Ngeze mu rugo barancyaha cyane bambwira ko ngomba gukorana
umurava. Ndi ku ishuri, data yongeye kubinyibutsa maze anyandikiraiyi baruwa.
Nkimara kubisoma, narashishikaye nubahiriza inama zose
yangiriye. Igihembwe cyarangiye mfite amanota meza ababyeyibange baranshimira cyane.
2. Inyunguramagambo
Simbuza amagambo aciyeho akarongo mu nteruro aya akurikira.
a) Iyo nakoze amakosa ababyeyi bangira inama.
b) Ababyeyi bange naboherereje urwandiko mbasuhuza.
c) Imyitozo yo mu rugo baduha tuge tuyikorana umurava.d) Uzaze kudusura kuko mu rugo bifuza kukubona.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni nde wandikiwe ibaruwa?
b) Ni nde wayimwandikiye?c) Muri rusange yamusabaga iki?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Urumva ibaruwa Mariza yandikiwe na se yaramugiriye akahe kamaro?
b) Mugenzi wawe abaye uwa nyuma mu ishuri wamugira iyihe nama?
c) Ushingiye ku bivugwa mu mwandiko, wumva kwandikiraumuntu ibaruwa bifite akahe kamaro?
IBARUWA ISANZWE
Ongera usome ibaruwa iri mu mwandiko “Inama z’umubyeyi”maze utahure icyo ibaruwa ari cyo n’imiterere yayo.
Menye ko:
Ibaruwa ari urupapuro rwanditseho ubutumwa umuntuUmwitozo
yoherereza undi batari kumwe. Ibaruwa isanzwe igira:
- Aderesi y’uwandika
- Ahantu n’itariki yandikiweho
- Uwo yandikiye
- Ubutumwa butangwa- -Amazina n’umukono by’uwandika
1) Andika aderesi y’uwanditse ibaruwa iri mu mwandiko
“Inama z’umubyeyi”.
2) Andika ahantu n’itariki ibaruwa iri mu mwandiko “Inamaz’umubyeyi” yandikiwe.
KWANDIKA
Soma witonze iyi baruwa maze wuzuzemo ibiburauyandike neza mu ikaye yawe.
MANZI Jonathan Rubira, …. 10/03/2018
Akagari ka Rubira
Umurenge wa Bwami
Akarere ka Micyo
Kuri mukuru ……… Sheja,
Nkwandikiye ngira ngo
nkumenyeshe ko nzizihiza umunsi ………w’amavuko.
Ubushize ubwo nawe wari wadutumiye mu ………mukuru
w’………. yawe narishimye cyane. Wananyemereye ko
tuzajyana gusura ingagi mu……………
Nifuzaga rero ko twazajyana
gusura……………..ku cyumweru gitaha. None nagira ngo
menye niba uzaba uhari kuri uwo munsi.
ImyitozoYari …………………..wawe.…………………Jonathan………………..
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma agakuru gakurikira maze usubize ibibazo.Gasore na Mukamana
Gasore yigaga mu wa gatatu, akaba umwana w’umuhanga cyane.
Yababazwaga na Mukamana wigaga adashyizeho umwete, bigatuma
atsindwa.
Mu kiruhuko, Gasore yifuje kwandikira Mukamana ibaruwa.
Yashakaga kumugira inama z’uko yareka ubunebwe. Gasore
yari atariga kwandika ibaruwa bituma yiyambaza mushiki we.
Yamusabye ko yamwigisha uko bandika ibaruwa.
Mushiki we ati: “Urafata urupapuro, hejuru ibumoso wandikeho
amazina yawe. Munsi urandikaho akarere, umurenge n’akagari
dutuyemo, hejuru iburyo uhandike itariki. Uramanuka gato hagati
mu rupapuro wandikeho izina rye. Munsi gato utangire umusuhuza,
umugire inama nurangiza umusezereho. Nurangiza gusezera,
urandika amazina yawe maze usinye.”
Gasore aramushimira maze aranzika yandikira Mukamana.
Yamwandikiye ko agomba kureka gukererwa, kandi agakurikira mu
ishuri. Akirinda ubunebwe agasobanuza bagenzi be aho atumvise.
Ibiruhuko birangiye, Mukamana yasubiye ku ishuri yubahiriza inama
za Gasore.Bamuhaye indangamanota, asanga yabaye uwa mbereahita ashimira Gasore.
2. Inyunguramagambo
Uzurisha interuro wahawe amagambo akurikira: umwete,umunebwe, yiyambaza, aranzika.
a) Mugwera yashatse kumanura ipapayi…………….urwego.
b) Umunyeshuri utsindwa mu ishuri aba ari……………………
c) Kankwanzi yageze aho………….atangira kuririmba.d) Ni byiza kugira .................. mu byo dukora byose.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Gasore yababazwaga n’iki?
b) Ni iki kigaragaza ko Gasore yafataga vuba ibyo yigishijwe?c) Wumva ari ukubera iki Mukamana yashimiye Gasore?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ni iki washima mushiki wa Gasore?
b) Ni iki washima Gasore?c) Ni iyihe nama ukuye mu mwandiko?
UTWATUZO
Uzuza utwatuzo dukwiye mu nteruro zikurikira maze
uzisomere abandi wubahiriza uko twakoreshejwe.
Umunsi umwe nagiye gusura sogokuru Nasanze nta
bunebwe agira abyuka kare akajya guhinga ibiti by’imbuto
Mu mbuto ahinga harimo amapera amapapayi amacunga
n’indimu Ese hari umuntu utazi akamaro k’imbuto Yooo
abaye ahari yazagasobanuza bagenzi be peKWANDIKA
1. Tondeka imigemo ukore amagambo uyandike mu mukono.
a) mfwa - Nyi - ti - ra.
b) ho - Mwa - mvye - mvo.
c) pfa - pfwe - ka - Ya -ka.
d)ho - mvwa - mvo - Gu.
2. Soma iyi baruwa wandikiwe n’inshuti yawe uyisubize.
UMWANDIKO1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Inka na Nyarubwana
Kera habayeho Nyarubwana itarakundaga gukora nk’izindi
nyamaswa. Yari yarahorose cyane kubera kubura ibyo irya. Inka
yagerageje kuyigira inama yo gushaka ibiyitunga ntiyayumvira.
Umunsi umwe, yigira inama yo kujya gushaka icyo yarya. Nimugoroba
ifata agafuka yerekeza mu murima w’intare ngo ice ibigori. Igezemo
itangira kwitegereza ibyeze ikabica ibishyira mu gafuka. Ikirimo
kubica yumva intare iratontomye ita agafuka hasi iriruka. Yirutse
amasigamana maze ijya kwihisha mu kiraro k’inka. Inka iyibonye
irabira cyane iyibaza impamvu ifite igihunga kinshi. Nyarubwana
irayisubiza iti: “Naciye ibigori mu murima w’intare iranyirukankana.”
Inka yongera kuyisaba kwitabira umurimo, Nyarubwana irayumvira.
Mu gitondo kare, Nyarubwana itangira kujya izinduka kare ikajyana
n’inka guhinga. Imyaka yejeje irayitunga, inasagurira amasoko. Kuva
ubwo, Nyarubwana yitabira guhinga cyane. Icika ku bunebwe igira
umwete nk’izindi nyamaswa ibaho neza.2. Inyunguramagambo
Simbuza amagambo aciyeho akarongo andi yakoreshejwe mumwandiko.
a) Ingabire yarembejwe n’uburwayi none yarananutse.
b) Nagiye mu ishyamba numva intare irasakuje.
c) Nabonye inyamaswa mpita ngira igishyika.
d) Ihene yirutse cyane yumvise impyisi ihuma.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Kuki Nyarubwana yari yarahorose?
b) Inka yagiriye Nyarubwana iyihe nama?c) Ni iki cyatumye Nyarubwana yiruka ?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ni uwuhe murimo wifuza kuzakora mu buzima bwawe?
b) Ni akahe kamaro ko gukorana umwete?
c) Vuga ingingo eshatu z’ingenzi zigize umwandiko “Inka naNyarubwana”?
UTWATUZO
Soma interuro zikurikira wubahiriza utwatuzo twakoreshejwe
a) Umwarimu yavuze ati: «Muge muhorana umwete mu byo mukora byose.»
b) Umunyarwanda yaravuze ngo : «Udakora ntakarye.»
c) Umuririmbyi yararirimbye ati : «Umurunga w’iminsi ni umurimo.»Menye ko:
“ ” Utwuguruzo n’utwugarizo iyo twakoreshejwe mu nteruro dukikiza amagambo
yavuzwe n’undi, usoma atugeraho akaruhuka gato, akabara rimwe bucece,agakomeza gusoma nk’utangiye interuro.
Imyitozo
1. Uzuza utwatuzo dukwiye mu nteruro zikurikira, mazeuzisome wubahiriza uko twakoreshejwe.
a) Mpabuka yavuze ati Ushaka gukira age akora cyane
b) Umwarimu yatubwiye ngo Muge mwirinda ubunebwe bana bange
c) Kankindi ati Umubyizi ni uwa kared) Uwamariya yaravuze ngo Abishyize hamwe ntakibananira
2. Uzuza utwatuzo dukwiye mu gakuru gakurikira, maze
ugasome wubahiriza uko twakoreshejwe.
Mu kiruhuko gishize umusaza Rwandekwe yatumyeho abazukuru
be ngo bamusure Yari yabahaye igihe ntarengwa bagombaga
kumugereraho Bamugezeho bakerewe basanga imineke avoka
n’amacunga yari yababikiye yabihaye abandi bana Bamubajije icyo
yabatumirijeho arababwira ngo igihe cyahise ntikigaruka Umusaza
yaratangaye ati Yooo burya ntimuzi agaciro k’igihe rwose
KWANDIKA
Himba agakuru k’imirongo itatu cyangwa ine ukandike mu
mukono wubahiriza utwatuzo.
UMWANDIKO1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Gasore na Kanyange
Umunsi umwe, nyina wa Gasore na Kanyange yabatumye guhaha. Mu
nzira bagenda bagiranye iki kiganiro.
Gasore : Uzi ko utunguka ku ishuri wakerewe bikambabaza cyane.
Kanyange :Ehee! Bikubabariza iki se kandi atari wowe uba wakerewe?
Gasore : Birambabaza kuko umwarimu wacu yatubwiye kugerera ku
ishuri igihe.
Kanyange : None se nareka kurangiza ibitotsi ngo ndazinduka njya ku
ishuri?
Gasore : Umwarimu yatubwiye ko kubahiriza igihe ari byiza mu buzima.
Kanyange : Yego kubahiriza igihe ni byiza ariko no kuryama na byo
ndabikunda.
Gasore : Kuryama ni byiza ariko tugomba kubahiriza igihe cyagenwe.
Kanyange : Igihe cyose nahagerera nakwiga nta kibazo.
Gasore : Oya Kanya! Gukererwa byakudindiza mu myigire yawe.
Kanyange : Uzi ko ari byo Gaso! Kuva ejo sinzongera gukererwa ishuri.
Gasore : Ndishimye rwose! Uge uzinduka tujyane ku ishuri twihuta.
Kanyange : Inkoko ni yo ngoma. Ntawuzongera kuntanga kugera ku
ishuri.2. Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni nde watumye Gasore na Kanyange ku isoko?
b) Ni iki cyababazaga Gasore?
c) Gasore yabwiye Kanyange ko umwarimu wabo yababwiye iki?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ukeka ko ari ukubera iki tugomba kubahiriza igihe?
b) Ni iyihe nama wagira abana bakererwa?
c) Ugiriye mugenzi wawe inama yo kudakererwa ntakumve wabigenza ute?AGAKINAMICO
Ongera usome ikiganiro Gasore na Kanyange bagiranye maze
ugikine na mugenzi wawe.Menye ko:
- Agakinamico ari ikiganiro gishobora gukinwa.
- Agakinamico kagira abakinnyi, ahantu n’igihe gakinirwa,
kakagira n’izingiro.
Urugero: Mu kiganiro hagati ya Gasore na Kanyange:
Abakinnyi: Gasore na Kanyange.
Ahantu: Mu nzira
Izingiro: Gasore akangurira Kanyange kudakererwa ku ishuri.
Umwitozo
Soma ikiganiro gikurikira maze utahuremo: abakinnyi,
ahantu, igihe n’izingiro.
Bafatanyije urugendo
Mu gitondo Kamariza yahuriye na Kamanzi mu nzira maze bafatanya
urugendo.
Kamariza: Waramutse Kama?
Kamanzi: Waramutse Kamari?
Kamariza: Ugiye he?
Kamanzi: Ngiye ku isoko kugura umuceri mama antumye.
Kamariza: Nange ngiye ku isoko.
Kamanzi: Ni byiza, reka dufatanye urugendo.
KWANDIKA
Himba interuro ukoresheje amagambo akurikira uzandike
mu mukono: imfwati, yahomvomvye, bwakapfakapfwe.
Imyitozo
UMWANDIKO
1. GusomaSoma umwandiko ukurikira.
Byusa n’umubyeyi we
Umubyeyi Muramutsa yajyanye n’umwana we Byusa mu gitaramo.
Icyo gitaramo cyabereye mu nzu mberabyombi y’umurenge. Itorero
ry’ikinamico ryabakiniye umukino witwa ngo: “Udakora ntakarye.”
Muri iyo kinamico, abakinnyi bagaragazaga ko umunebwe nta cyo
yakwigezaho. Ikinamico imaze guhumuza, Muramutsa na Byusa
baratashye.
Uwo mugoroba Byusa ntiyatoye agatotsi, yibazaga ku byo yabonye.
Bwarakeye yegera umubyeyi we amubaza aho ibyo bakiniwe biva.
Yamubwiye ko ibyo bakiniwe biva mu bitekerezo bikandikwa hanyuma
bigakinwa.
Byusa ntiyatuje abaza uko bandika ikinamico. Umubyeyi
we yamubwiye ko uwandika ikinamico abanza guhitamo
insanganyamatsiko. Iyo amaze gutoranya insanganyamatsiko,
ahitamo abakinnyi akabaha imico itandukanye. Aba agomba kumenya
kandi aho atangirira n’aho asoreza. Muramutsa yanabwiye Byusa ko
uwandika ikinamico ayandika mu buryo bw’ikiganiro.
Byusa amaze kumva ibyo umubyeyi we amubwiye, yabishyize mu
bikorwa. Ibyo bituma aba ikirangirire mu kwandika ikinamico.2. Inyunguramagambo.
Uzurisha interuro zikurikira aya magambo: ikirangirire,bihumuje, umunebwe, insanganyamatsiko.
a) ……….atinda kubyuka.
b) Twatashye amarushanwa n’imikino…………..
c) Ababyeyi baje mu nama bababwira……………y’uyu munsi.d) Mandera yabaye …………..ku isi kubera ibikorwa bye.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Kubera iki mu mwandiko bavuze ngo: “Udakora ntakarye”?
b) Ni hehe dukunda kumvira ikinamico ?c) Kubera iki Byusa atigeze atora agatotsi?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ni iki washimira umubyeyi wa Byusa?
b) Wumva ibikinwa mu ikinamico bimariye iki abantu?c) Uratekereza ko abandika ikinamico byabamarira iki?
UTWATUZO
Uzurisha utwatuzo dukwiye mu nteruro zikurikira, mazeuzisomere abandi wubahiriza uko twakoreshejwe.
Abanyeshuri baje ku ishuri bakerewe Umwarimu arababaza
ati Mwakerewe mukora iki Barasubiza bati Twagiye gufasha
umukecuru duturanye maze imvura iragwa Umwarimu
yarabababariye ariko arababwira ati Muge muzindukamumufashe hakiri kare Bavugira icyarimwe ngo Urakoze
AGAKINAMICO
Fata mu mutwe agakinamico gakurikira ugakine na mugenzi wawe
Munana yagiye mu rutoki ku manywa.
Abona inkende yuriye insina irya imineke.
Ayisaba umuneke. Inkende irawumuha.Munana ataha yishimye.
Munana: Ndumva nshonje uwampa kuri iriya mineke.
Inkende: Uraho wa mwana we?
Munana: Yego.
Inkende: Urava he ukajya he?
Munana: Ndi gutembera aha mu rutoki.
Inkende: Kuki uri kureba hejuru cyane witegereza imineke?
Munana: Numvaga nshaka kugusuhuza ariko nabuze uko nkugeraho.
Inkende: Ubwo se nkumarire iki?
Munana : Nagira ngo umpe umuneke.
Inkende : Ngaho akira.
Munana : Ndumva uryoshye. Urakoze cyane.Mureke dukine aka gakinamico.
KWANDIKA
Tondeka amagambo neza ukore interuro yumvikana uyandikemu mukono
a) Anywa - ahomvomvywa - nyinshi - inzoga - Semfwati - n’.
b) indwara - gukapfakapfwa - amaze - Mpyorero - n’ -yahomvomvye.
Isuzuma risoza umutwe wa karindwi
UMWANDIKO
Soma umwandiko ukurikira.
Yamenye kwandika ibaruwa
Murekatete atangira umwaka wa gatatu, bamujyanye mu kigo
gicumbikira abana. Umwete n’umurava byamurangaga byatumye
akundwa na bose. Ibyo yabaga agomba gukora yabikoraga neza
yubahirije igihe. Haba mu masomo no mu yindi mirimo, byose
yabikoraga atijana.
Ntibyatinze ahabwa igihembo cy’umunyeshuri ubera abandi urugero.
Murekatete byaramushimishije ashaka uko yageza ayo makuru ku
babyeyi biramuyobera. Yagiye kugisha inama umwarimu, amubwira ko
yabandikira ibaruwa. Murekatete yaguye mu kantu, ariko ntiyirarira
avuga ko atazi kuyandika. Umwarimu yaramuhumurije ati: “Humura
ndabikwigisha ni cyo mbereyeho.”
Umwarimu yifashishije urupapuro, akagenda amwereka uko ibaruwa
yandikwa. Yamubwiye ko uwandika abanza kugaragaza aderesi,
ahantu n’itariki yandikiweho. Mbere yo kwandika ubutumwa
nyirizina, yamubwiye ko habanza indamukanyo. Yamweretse
n’ahajya ubutumwa bugenewe uwandikiwe, anamubuza kurondogora.
Yamwibukije ko mu gusoza uwandika yongera kwandika amazina ye
akanasinya.
Murekatete yarabyubahirije, yandikira ababyeyi be, ibaruwa
ibagezeho barishima2. Inyunguramagambo
a) Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
b) Koresha amagambo akurikira mu nteruro yuzuye: atijana,
biramuyobera, kurondogora, ntiyirarira.3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni iki cyatumaga Murekatete akundwa na bose?
b) Kubera iki Murekatete yahawe igihembo?c) Ababyeyi Murekatete yashakaga guha amakuru bari he?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Uratekereza ko ababyeyi ba Murekatete bashimishijwe n’iki?
b) Uretse ibaruwa, ni ubuhe buryo bundi bwakoreshwa mu kugeza ku
bandi amakuru?
c) Wowe uramutse ushaka kugeza ubutumwa ku muntu mutari
kumwe wabigenza ute?
UTWATUZO
Andika interuro zikurikira ushyira utwatuzo n’inyuguti nkuruaho bikwiye.
a) Mu rugo banguriye imyenda inkweto igikapu n’ibitabo byo gusoma
b) Kubera iki ari byiza kubahiriza igihe
c) Mbega weee nabonye ukuntu yitabira umurimo ndamushima ped) Sibomana yavuze ati abantu badakora ntibakwiteza imbere
KWANDIKA
Andikira inshuti yawe ibaruwa uyibwira icyo ushaka
kuzaba cyo, n’impamvu ushaka kuzaba cyo.UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Semana na bagenzi be
Semana yababazwaga na bagenzi be b’abanebwe batitabiraga
umurimo. Yabagiraga inama yo kureka ubunebwe bakitabira
umurimo.
Abonye bakomeje kwinangira, yigira inama yo gushaka agakinamico
kabakosora. Nyamara ntiyari azi aho yagakura. Yari umwana
w’umuhanga cyane ukunda kubaza icyo atazi cyose. Yegereye nyina
wari umwarimukazi amubaza aho yakura agakinamico.
Yaramubwiye ati: “Ndashaka guhindura bagenzi bange nkoresheje
agakinamico. Ikibazo mfite ni uko ntazi aho nagakura.” Nyina
aramusubiza ati: “Nta kibazo nzakagushakira.”
Nyina yamuboneye agakinamico keza. Kavugaga ku munyeshuri
watsindwaga kubera ubunebwe no gukererwa. Semana yakigishije
bagenzi be baragatora baragakina kabakora ku mutima abanebwe
barahinduka.
Kuva ubwo abari abanebwe batangiye kwitabira umurimo basezerera
ubunebwe.2. Inyunguramagambo
a) Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
b) Koresha amagambo akurikira mu nteruro yuzuye:batitabiraga, kwinangira, kabakora ku mutima, baragatora
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Semana yababazwaga n’iki?
a) Ni iyihe nama Semana yagiraga bagenzi be?
a) Bakomeje kwinangira yabigenje ate?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Niba wowe utazi gukina agakinamico wakora iki kugira ngo
ubimenye?
b) Ni gute ikinamico ishobora guhindura abantu?
c) Uyu mwandiko ugusigiye irihe somo?
AGAKINAMICO
1. Soma agakinamico gakurikira maze usubize ibibazo.Agakwavu n’akanyamasyo
Agakwavu kari kavuye mu mirimo yako ku mugoroba. Kabona
akanyamasyo bituranye karyamye ku nzira.
Agakwavu: Kuki uryamye aho?
Akanyamasyo: Nananiwe gutaha kubera gukora cyane.
Agakwavu: Ubu rero ngiye kugufasha.
Akanyamasyo: Uraba ukoze cyane.
Nuko agakwavu gaheka akanyamasyo birataha.
Ibibazo
Ni bande bavugwa mu gakinamico (abakinnyi)……………………….....
Ni he aka gakinamico kabereye? Byari ryari? (ahantu n’igihe)….…
Ni iki cyari cyananiye akanyamasyo? (izingiro ry’agakinamico)…..2. Kina na mugenzi wawe ako gakinamico.
KWANDIKA
Tondeka neza interuro wahawe maze ukoremo agakuru
kagufi kumvikana ukandike mu mukono.
Ingeragere yari ituye mu ishyamba.
Na cyo kiyemeza kwitabira umurimo.
Yahingaga ibigori, byeze itumira ikinyogote.
Ikinyogote cyarishimye cyane.Umutwe wa munani :Gukunda igihugu
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Isheja n’umusaza
Iwabo wa Isheja bari baturanye n’umusaza wabagaho mu buzima
bugoye. Yiberaga mu kazu gashaje cyane kandi atabasha no
kukisanira. Yari yaragerageje gushaka ubukire nk’abandi baturanyi be
ariko ntibyamukundira. Yavugaga ko uburiye umubyizi mu kwe nta ko
aba atagize.
Umunsi umwe, Isheja avuye kwiga yumva wa mukambwe atabaza
cyane. Nuko ahita yiruka bwangu ngo arebe icyatumaga uwo
mukambwe ataka. Ahageze asanga ka kazu kenda kumugwira
atabasha kwihagurutsa. Isheja yinjiramo vuba kugira ngo amutabare
kataramugwaho.
Agezemo asanga ibiti biri hafi kumugwaho atashobora kubyikuraho,
nuko abyigizayo. Abonye akazu kagiye kubituraho, agerageza
kumusindagiza nuko amugeza hanze. Bakihagera ka kazu gahita
gahirima kagwa hasi kose. Umusaza yahise agira agahinda kenshi
ababajwe n’uko akazu ke gahirimye.
Isheja yaramwihanganishije amubwira ko ikiruta ibindi ari ubuzima.
Umusaza arahindukira ahobera Isheja amushimira ubwitange
amugaragarije uwo munsi. Aramubwira ati: “Nta cyo nkwituye, arikougira ineza ukayisanga imbere.”
2.Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Umusaza yabagaho mu buzima bumeze bute?
b) Umusaza yabaga mu kazu kameze gate?c) Ni iki Isheja yakoreye umusaza?
4.Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ni izihe mpamvu zishobora gutuma umuntu ataka?
b) Ni iki washima Isheja?c) Kuki tugomba gutabarana?
IMPUZANYITO
Itegereze amagambo aciyeho akarongo mu nteruro, mazeutahure aho ahuriye.
1. Iwabo wa Isheja bari baturanye n’umusaza wabagaho
mu buzima bugoye.
2. Umunsi umwe Isheja avuye kwiga yumva umukambwe
atabaza cyane.
3. Yiberaga mu kazu gashaje kandi wenyine, atabasha no
kukisanira.
4. Agezemo asanga ibiti bike byamwituye hejuruadashobora kuvuga maze abimuvanaho.
Menye ko:
Impuzanyito ari amagambo asobanura kimwe.
Ingero:
Kunezerwa = kwishima
Umwete = umuravaKurya = gufungura
Umwitozo
Mu magambo ari mu dukubo, hitamo impuzanyito y’ijambowahawe uryandike
1) umusaza (umwana, umukambwe, umukecuru)
2) atabasha (atavuga, adashobora, atumva)
3) bwangu (buhoro, cyane, vuba)4) atabare (aterure, akize, abwire)
KWANDIKA
a) Tondeka izi nteruro ukuremo agakuru kaboneye ukandike.Umukecuru ahamagara umwuzukuru we Muhizi.
Ayishyira nyirakuru aramushimira cyane.
Umukecuru yari arimo kugosora umuceri ku nkoko.
Inkubi y’umuyaga iraza itwara ya nkoko yagosoreragaho.Muhizi ayirukaho arayifata.
b) Andika ingingo y’ingenzi ivugwa muri ako gakuru.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Gukunda Igihugu
Umunsi umwe imvura yaraguye, umuhanda uduhuza n’intara
duturanye usibwa n’inkangu. Umukuru w’Umudugudu wacu adusaba
kwitabira umuganda rusange kugira ngo tuwusibure.
Twabadukanye amasuka, ibitiyo n’ingorofani maze tuzindukira
hamwe dutangira gusibura umuhanda. Mu gihe gito umuhanda
wari wongeye kuba nyabagendwa imodoka zitambuka. Mbere yo
kudukoresha inama, Umukuru w’Umudugudu atwigisha indirimboidutoza gukunda Igihugu yitwa Tuzarwubaka.
TUZARWUBAKA
Inyikirizo
Tuzarwubaka, tuzarwubaka abana b’Abanyarwanda,
Turugire nka paradizo ku isi yose weee, tuzarwubaka.
Igitero
U Rwanda rwa Gasabo weee, tuzarwubaka.
Urubyiruko turwubake, tuzarwubaka.
Diyasipora yose weee, tuzarwubaka.
Imiyoborere myiza weee, tuzarwubaka.
Ubukungu bw’u Rwanda weee, tuzarwubaka.
Ubutabera hose weee, tuzarwubaka.
Imibereho myiza weee, tuzarwubaka.
Abayobozi b’u Rwanda weee, tuzarwubaka.
Abayoborwa turwubake, tuzarwubaka.
Tumaze kuyiririmba, Umukuru w’Umudugudu adusobanurira ibyiza
byo gukunda igihugu. Atubwira ko umuntu ukunda igihugu yitabira
umuganda, umurimo, akanabungabunga ibikorwa rusange. Twese
twatashye twiyemeje kujya twitabira umuganda no kuwushishikarizaabandi.
2.Inyunguramagambo
Huza ijambo n’igisobanuro cyaryo ukoresheje akambi
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni iki cyatumye umuhanda usibama ?
b) Umukuru w’Umudugudu yasabye abaturage kwitabira
umuganda rusange kugira ngo hakorwe iki?
c) Umukuru w’Umudugudu yakoze iki mbere yo gukoreshaabaturage inama?
4.Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Indirimbo Umukuru w’Umudugudu yabigishije
yabakanguriraga iki muri rusange?
b) Ku bwawe kuki tugomba gushishikariza abantu kwitabira umuganda?
c) Ni ibihe bikorwa bigaragaza gukunda igihugu biri mu gace utuyemo?
INDIRIMBO
1. Ongera usome indirimbo iri mu mwandiko maze utahureibiranga indirimbo.
Menye ko:
Indirimbo igira umutwe, ibitero n’inyikirizo.Nyuma ya buri gitero basubiramo inyikirizo
2. Fata mu mutwe indirimbo iri mu mwandiko uzayiririmbirebagenzi bawe.
KWANDIKA
1. Andika mu mukono inyikirizo y’indirimbo iri mu mwandiko witwa “Gukunda Igihugu”.
Imyitozo
UMWANDIKO
1. GusomaSoma umwandiko ukurikira.
Ku ishuri tugira imitungo rusange nk’inyubako, ibikoresho, amazi,
amashanyarazi n’ibindi. Hari bagenzi bange bononaga bimwe mu
bikoresho by’ishuri n’inyubako twigiramo.
Umunsi umwe, niyemeje kujya mbatoza kubibungabunga buri gihe.
Nabagiriye inama yo kutanduza inkuta z’inyubako twigiramo no
kutangiza ibitabo. Mbasobanurira ko bagomba gukoropa neza
amashuri bagahanagura umukungugu ku madirishya. Mbibutsa
kwirinda kwangiza ingwa, intebe n’ibindi bikoresho byo mu ishuri.
Nababwiye ko tugomba kwita ku ndabo zo mu busitani tukazivomerera
tutazangiza.
Nabibukije ko no mu rugo tugomba gufata neza ibikoresho byaho.
Tukoza amasahani, ibikombe n’ibikoresho dutekamo tukanita no ku
matungo. Niba hari ibyangiritse, tukabimenyesha ababyeyi kugira ngo
babisane cyangwa babisimbuze. Nongeyeho ko gusesagura umutungo
atari byiza. Tugomba gucana amatara aho akenewe kandi tugakoresha
amazi neza.
Ndangije, bagenzi bange bankomeye amashyi binyereka ko
banyumvise. Bwarakeye dusubiye ku ishuri mbona abangizaga
ibikoresho by’ishuri ntibongeye kubyangiza. Umwarimu n’ababyeyi
bacu baranezerwa bakajya batubwira ko bashimishijwe n’imyitwarireyacu.
2.Inyunguramagambo
Uzuza interuro zikurikira ukoresheje aya magambo:Bononaga, kubibungabunga, umukungugu, gusesagura.
a) Ibidukikije tugomba_________________
b) Abanyeshuri babi_____________umutungo w’ishuri.
c) Uriya mugabo yarakennye kubera__________umutungo.d) Nahanaguye_______________ku gikapu njyana ku ishuri.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni iyihe mitungo rusange yo ku ishuri ivugwa mu mwandiko?
b) Ni bande bagiriwe inama?c) Ni izihe nama zatanzwe zo kubungabunga indabo?
4.Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Wakora iki kugira ngo ufate neza imitungo rusange?
b) Ni iki wakora ubonye mugenzi wawe yangiza umutungo rusange?c) Ni iyihe nama ukuye muri uyu mwandiko?
INDIRIMBO
Ririmba indirimbo “Tuzarwubaka” wubahiriza injyana yayo.
IMPUZANYITO
Simbuza ijambo riciyeho akarongo impuzanyito ukuye mu dukubo.
a) Uyu mwana akunda ibiryo. (umukire, amafunguro, aranezerwa)
b) Iwacu duturanye n’umukungu. (amafunguro, aranezerwa, umukire)c) Yagize amanota meza arishima. (umukire, aranezerwa, amafunguro)
KWANDIKA
1. Tondeka amagambo neza ukore interuro yumvikana mazeuyandike mu mukono.
ubuki - zihovwamo - indabo
2. Shaka ijambo ririmo igihekane vy uryandike mu mukono.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Inyamanza n’umuceri
Kera ibiguruka byagize umugambi wo kubaka uruganda rukomeye
rutonora umuceri. Nuko bikoranya inama idasanzwe ngo byige uburyo
byazubaka urwo ruganda.
Iyo nama yari iyobowe n’umusambi kuko ibiguruka byose byawizeraga
cyane. Waranguruye ijwi ubisaba gutanga ibitekerezo mu kubaka
uruganda rutonora umuceri. Inyamanza iravuga iti: “Twabanza
guhinga umuceri bityo tukabona kubaka uruganda.”
Ibiguruka byose biyikomera amashyi kuko itanze igitekerezo kiza
bigomba gukurikiza. Nyamara yabivuze ityo kugira ngo ige iwirira
kuko yawukundaga bihebuje. Umusambi washoje inama ubibwira ko
abashyize hamwe ntakibananira byiyemeza kuwuhinga.
Bukeye, ibiguruka bifite intege byaje byitwaje amasuka bihinga
umurima w’umuceri. Hashize iminsi, umuceri urera inyamanza
itangira kujya yibeta ikajya kuwiba. Rimwe igikona, inshuti magara
y’inyamanza, cyasanze iwiba igisaba kuyigirira ibanga. Cyaranze
gikoma akaruru ibindi biguruka biza byihuta ngo birebe ikibaye.
Bihageze, bisanga inyamanza yasaruye umuceri iwushyira mu mufuka
byose birayigota. Inyamanza iramwara isaba imbabazi ivuga ko
itazongera kwiba na gato. Byarayibabariye biyisaba kutazongera
kwiba ukundi.2.Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ibiguruka byagize uwuhe mugambi?
b) Ni ikihe kiguruka cyayoboye inama?c) Ni ikihe kiguruka cyabonye inyamanza yiba umuceri?
4.Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ni iki washima igikona?
b) Kuvugisha ukuri bimaze iki?c) Uyu mwandiko ukwigishije iki?
IMVUGWAKIMWE
Itegereze interuro zavuye mu mwandiko maze utahureibindi bisobanuro by’amagambo aciyeho akarongo.
1. Bukeye ibiguruka byose bifite intege byaje byitwaje amasuka.
2. Ni byiza kwambara amakanzu maremare ahisha intege.
3. Umuceri urera inyamanza itangira kujya iwiba.4. Yameshe umwenda urera.
Menye ko:
Imvugwakimwe ari amagambo asomwa kimwe,
akandikwa kimwe ariko ntagire igisobanuro kimwe.
Urugero: Gukira: - gukira indwara.- gukira ubukene
Umwitozo
Tanga ibisobanuro bibiri binyuranye kuri buri mvugwakimwe.
1. Gusoma
2. Guca3. Gusama
KWANDIKA
Andika irindi herezo rishoboka ry’ inkuru “ Inyamaza n’umuceri”
Inyamanza iramwara isaba imbabazi ivuga ko itazongera kwibana gato. Byarayibabariye ariko……….
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Nzakorera u Rwanda
Nzakorera u Rwanda
Nzaharanira kurwubaka
Nzabana n’abandi mu mahoroTuruteze imbere.
2.Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Uvuga mu mwandiko, azarwanya iki?
b) Uvuga mu mwandiko azamagana ba nde?c) Uvuga mu mwandiko azabana n’abandi ate?
4.Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Umuntu yakora ibihe bikorwa byo guteza imbere igihugu?
b) Ni iki ukora kugira ngo ubungabunge ibidukikije?c) Ni iyihe nama ukuye muri uyu mwandiko?
IMBUSANE
1. Itegereze interuro zikurikira maze ugereranye ibisobanuro
by’amagambo aciyeho akarongo.
Iwacu ni nge mukuru.Iwanyu ni wowe muto
Menye ko:
Imbusane ari amagambo afite ibisobanuro binyuranye.Urugero: Umugore / umugabo
2. Umwitozo
Simbuza amagambo aciyeho akarongo mu nteruro imbusane
zayo zikurikira: ntangiriro, yivira, kure, umurava, ubukire,ashimishijwe, ubutwari
a) Tuzaruhuka mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga.
b) Rungano yigira mu ishyamba hafi y’ishuri.
c) Mariya ababajwe n’iki?
d) Uyu mwana agira ubugwari.e) Ubukene buterwa n’ubunebwe.
Kwandika
Tondeka izi nteruro ukuremo agakuru kaboneye ukandike.
Avoka idahiye irahanuka imwikubitaho arakomereka.
Agezeyo abaganga baramwakira.
Umuturanyi wabo yihutira kumujyana kwa muganga.
Mutoni yari yicaye mu nsi y’igiti cya avoka.
Bamwitayeho arakira ababyeyi be bashimira umuturanyi.
Kwandika
Soma aka gakuru usubize ikibazo kiri hasi yako.
Ubusitani bw’ikigo k’ishuri ryacu bwari bwaramezemo ibyatsi
byinshi.
Umwarimu wacu adusaba kongera kubukorera neza.
Bukeye tuzana imfwati dukuramo ibyatsi byari byaramezemo.
Duteramo izindi ndabyo ubusitani busa neza.
Turangije umwarimu wacu aradushimira.
Ikibazo:
Vuga ingingo y’ingenzi ivugwa muri aka gakuru, uyandike mu ikayi
yawe.Imyitozo
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Ubutwari bw’impyisi
Kera mu gihugu k’inyamaswa hateye icyorezo k’indwara n’inzara
idasanzwe. Intare umwami w’ishyamba birayibabaza cyane ikoranya
inyamaswa zose zavuraga izindi. Izisaba gusuzuma no kuvura
inyamaswa zari zibasiwe n’icyo cyorezo zirananirwa.
Intare yigira inama yo kohereza urukwavu, impyisi n’ingwe kwihugura
mu mahanga. Yazohereje mu gihugu cy’Abidishyi cyari kizwiho
ubuhanga mu kuvura indwara z’ibyorezo. Umwami w’ishyamba
yazisabiye anazishyurira amahugurwa yagombaga kumara amezi
atandatu yose. Inyamaswa zigezeyo zihasanga ubukungu budasanzwe
kandi iwabo inzara ica ibintu.
Amahugurwa amaze kurangira, urukwavu n’ingwe zo zifata ikemezo
cyo kwigumirayo. Impyisi itekereza akaga yasize mu gihugu cyazo,
igira impuhwe isubirayo. Intare ibabazwa no kubona hagarutse
impyisi gusa kandi yarajyanye n’izindi. Impyisi itangira kuzivura
amanywa n’ijoro ikoresheje icyatsi yakuye mu Bidishyi.
Zimaze gukira, intare umwami w’ishyamba ikoranya inyamaswa zose
zikora umunsi mukuru. Ihagurutsa impyisi iyikora mu ntoki irayibwira
iti: “Wabaye intwari.” Inenga ingwe n’urukwavu ubugwari zagize
zishidukira ubukungu zigatererana abarwayi. Kuva ubwo inyamaswa
ziyemeza kujya zitangira igihugu cyazo zikajya zitabarira hamwe.
2.Inyunguramagambo
Uzuza izi nteruro ukoresheje amagambo akurikira: icyorezo,ikoranya, Ubugwari, impuhwe.
a) Nabonye yarembye mugirira________ mujyana kwa muganga.
b) Intare yaremesheje inama__________inyamaswa zose.
c) SIDA ni__________cyakwirindwa.d) ___________bwe bwatumye bamugaya.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni iki cyababaje intare?
b) Intare yigiriye iyihe nama ngo icyorezo kivurwe?c) Kubera iki urukwavu n’ingwe bitagarutse?
4.Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Kuki twavuga ko urukwavu n’ingwe byabaye ibigwari?
b) Ni iki kigaragaza ko intare ari umuyobozi mwiza?c) Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?
IMVUGWAKIMWE
2. Ukoresheje ijambo wahawe kora indi nteruro ifite igisobanurokinyuranye
Urugero:
gutera: Mama yateye intabire/ inkoko yateye amagi.
1. Icyatsi: umwishywa ni icyatsi kirandaranda.
……………………………………………………
2. Kubika: kuri radiyo bavuga amatangazo yo kubika.
……………………………………………………………
3. Imbata: Uyu mwana yoroye imbata ebyiri.
………………………………………………….
4. Gukira: Mucyo yari arwaye none yarakize.………………………………………………………
IMBUSANE
Simbuza amagambo aciyeho akarongo mu nteruro imbusanezikurikira: ubugwari, ishimishwa, ijoro.
a) Ubutwari bwe bwatangaje benshi.
b) Inyamanza ibabazwa n’uko ihageze kare.c) Sinkangwa n’amanywa nkora igihe cyose.
KWANDIKA
1. Uzuza interuro ukoresheje ibihekane bikurikira uyandike mumukono: pfy, ryw.
a) Inka yakapfaka____e ubwatsi ntiyabumara.
b) Bakame yarya_____e n’igikona.
2. Ongera usome umwandiko “Ubutwari bw’impyisi” utahure
ingingo y’ingenzi irimo.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Inshuti y’ibihe byose
Imparage ishaje yari imaze igihe yararembye yarabuze icyayijyana
kwa muganga. Abavandimwe ndetse n’abana bayo bose bari batuye
kure cyane.
Umunsi umwe, impara ijya kuyisura, isanga yararembye cyane
iyigirira impuhwe. Impara ibonye uko yahorose, birayibabaza cyane
itangira kuyishakira icyo yatamira. Imparage yakomeje kuremba
impara ifata umwanzuro wo kuyijyana kwa muganga.
Yagerageje gushaka ivuriro hafi y’aho impara yari ituye ariko
rirabura. Bukeye iyishyira ku mugongo ijya kuyivuza ku kandi gasozi.
Burya koko babivuze ukuri ko inshuti uyibona mu byago.
Ako gasozi kabagaho intare y’inkazi nyamara impara irihara maze
iyijyanayo. Impara iyigejeje kwa muganga ivurwa neza hashize iminsi
irakira. Abaganga barazisezerera maze zihita zisubira mu rugo zifite
umunezero mwinshi.
Mu nzira zitaha, imparage yashimiye cyane impara urukundo
n’ubutwari yayigaragarije. Irayibwira iti: “Koko inshuti ya hafi
ikurutira umuvandimwe wa kure.” Ikomeza kuyibwira ko itazigera
iyibagirwa cyangwa ngo iyihemukire. Impara na yo iyisezeranyagukomeza kuyibera inshuti y’ibihe byose.
2.Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni iyihe nyamaswa yari yararwaye?
b) Impara yatwaye ite imparage ijya kuyivuza?c) Kubera iki izo nyamaswa zagiye kwivuriza ku kandi gasozi?
4.Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Mugenzi wawe arwaye wamufasha iki?
b) Ni iki washima impara?c) Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?
IMIGANI MIGUFI
1. Soma interuro ikurikira ivuye mu mwandiko utahure icyoisobanura.
- Ugira ineza ukayisanga imbere.
Menye ko:
Iyi nteruro ari umugani mugufi. Umugani mugufi ni
interuro ngufi iba ikubiyemo inyigisho.
Urugero: Inkingi imwe ntigera inzu.Izindi ngero:
1) Abagiye inama Imana irabasanga.
2) Abishyize hamwe ntakibananira.
3) Agapfundikiye gatera amatsiko.
4) Akeza karigura.
5) Bagarira yose ntuzi irizera n’irizarumba.
6) Igiti kigororwa kikiri gito.
7) Imana ifasha uwifashije.
8) Inyana ni iya mweru.
9) Kora ndebe iruta vuga numve.
10) Ugira Imana agira umugira inama.
11) Uwitonze akama ishashi.
12) Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.Imyitozo
Itegereze amashusho akurikira uyahuze n’imigani bijyanye.
Kwandika
Soma agakuru gakurikira maze wandike ingingo y’ingenzi ivugwamo.
Gatama yakundaga guca insinga z’amashanyarazi akajya kuzigurisha.
Umunsi umwe, umusaza Gakwerere asanga arimo kuzica.
Aramwegera amubuza gukomeza guca insinga
z’amashanyarazi.
Yamubwiye ko kwangiza amashanyarazi bibujijwe kandi bihanwa
n’amategeko. Amwibutsa ko amashanyarazi ari umutungo
w’igihugu ugomba gukoreshwa neza. Gatama yahise areka
gukomeza guca insinga z’amashanyarazi. Avuga ko atazongerakwangiza ibikorwa bifitiye igihugu akamaro.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Ikifuzo cya Gasore
Gasore yari umwana ufite nyina w’umuganga, se akaba umusirikare.
Yabonaga nyina avura abantu, se arinda igihugu we akifuza
kuzabikomatanya. Yumvaga azaba umuganga akaba n’umusirikare
ngo akore imyuga y’ababyeyi be bombi.
Umunsi umwe, yumvise itangazo rihamagarira abantu kwiyandikisha
mu ngabo z’igihugu. Akibyumva abwira ababyeyi be ko agiye
kwiyandikisha mu ngabo z’igihugu. Bamusubiza ko akiri muto cyane
agomba gutegereza akarangiza kwiga.
Umunsi umwe, anyuze ku murenge ahasanga urubyiruko
rwiyandikishaga mu gisirikare. Abasaba kumwandika maze
bamubaza umwirondoro, ati: “Nitwa Gasore Antoni. Mfite imyaka
icumi, navukiye i Taba mu Kagari ka Tetero. Niga mu mwaka wa
gatatu w’amashuri abanza ndifuza kuba umusirikare.” Akirangiza
kuvuga umwirondoro we abari aho bose baratangara baraseka
barakwenkwenuka.
Bamubwira ko igitekerezo ke ari kiza nubwo bidashoboka.
Bamusobanurira ko akiri muto, agomba kwiga akazaba umusirikare
arangije. Umwana yarabyumvise arataha ariko icyo kifuzo ntiyigeze
akireka. Amaze kwiga ubuvuzi bw’indwara z’amenyo, yinjiye mungabo z’igihugu.
2.Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ababyeyi ba Gasore bakoraga iki?
b) Kuki Gasore yifuzaga kuba umuganga w’umusirikare?c) Kuki ku Murenge banze kwandika Gasore?
4.Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ni ibihe bikorwa ujya ubona abasirikare bakora?
b) Ni iki kigaragaza ko Gasore yari intwari?c) Wowe urumva uzaba iki urangije kwiga ?
UMWIRONDORO
Itegereze interuro zikurikira zavuye mu mwandiko mazeutahure icyo zivugaho.
1) Nitwa Gasore Antoni.2) Mfite imyaka icumi, navukiye i Taba mu Kagari ka Tetero.
Menye ko:
Umwirondoro ari inyandiko igaragaza ibiranga
umuntu. Mu mwirondoro wandikamo:
- Amazina yawe,
- Aho utuye (akarere n’umurenge),
- Ababyeyi bawe (so na nyoko),
- Imyaka yawe,
- Aho wiga n’umwaka wigamo,
- Icyo ukunda.
KWANDIKA
Andika wuzuza umwirondoro ukurikira.
Nitwa……………………………………………………..….
Navukiye mu Murenge wa………………………...
Mu Karere ka ………………………………….………….
Mama yitwa………………………………………….……..
Data yitwa…………………………………………………..
Mfite imyaka……………………………………………….
Niga mu mwaka wa………………………………………Nkunda...........................................................
Imyitozo
UMWANDIKO
1. GusomaSoma umwandiko ukurikira.
Imigezi y’inyamaswa
Kera igikeri cyakundaga kwangiza imigezi, inyamaswa zikabura amazi.
Intare itumaho izindi nyamaswa ngo izibaze uwangiza imitungo
rusange zihuriyeho. Zihageze yaraziganirije izisaba ko zakora
ubugenzuzi zigafata uwangiza imigezi yazo.
Bukeye inyamaswa zikajya zirinda imigezi ngo zifate uyangiza ariko
ntizamubona. Zasubiye ibwami zibwira intare ko zakoze ibishoboka
zikabura uwangiza imigezi. Irazibwira iti: “Uburiye umubyizi mu kwe
nta ko aba atagize.” Yazisabye kudacika intege inazemerera igihembo
gikomeye niziramuka zifashe uzangiriza imigezi.
Zabajije intare icyo gihembo, nuko izisubiza ko agapfundikiye gatera
amatsiko. Irakomeza izibwira ko zizakimenya niziramuka zifashe
uzangiriza imigezi yazo. Igikeri gishya ubwoba, n’isoni nyinshi, gisaba
imbabazi kemera ko ari cyo cyayangizaga. Inyamaswa ziriyamirira
ziti: “Burya koko abwirwa benshi akumva bene yo.”
Igikeri gikomeza gutakamba cyane, inyamaswa zirakibabarira kivuga
ko kitazongera kwangiza imigezi. Kiyemeza kujya kiyirinda buri gihe
no kubishishikariza izindi nyamaswa zose. Kuva ubwo ntikirongera
kwangiza imigezi n’indi mitungo rusange inyamaswa zihuriyeho.
2.Inyunguramagambo
Uzuza interuro zikurikira ukoresheje aya magambo:umutungo rusage, ubugenzuzi, igihembo, Gutakamba
a) Abayobozi b’amashuri bakora_________bareba ko amasomo
agenda neza.
b) Yahawe__________cy’uko yatsinze irushanwa.
c) Kwangiza__________ni bibi.
d) _________usaba imbabazi bituma ubabarirwa.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni iyihe nyamaswa yakundaga kwangiza imigezi?
b) Intare ibonye imigezi ikomeje kwangirika yabigenje ite?c) Inyamaswa zisubiye ku ntare zayibwiye iki?
4.Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Mukora iki kugira ngo mufate neza imigezi iboneka iwanyu?
b) Kuki tutagomba kwangiza imigezi ?
c) Igikeri kigufashije kumenya iki mu buzima busanzwe ?
IMIGANI MIGUFI
Ukurikije urugero wahawe, huza umugani mugufi n’igisobanuro cyawoUTWATUZO
Andika izi nteruro ushyireho utwatuzo dukwiye.
a) Kera igikeri cyakundaga kwangiza imigezi
b) Igikeri kisubiyeho pec) Ni iyihe nyamaswa yangiza imigezi
UMWIRONDOR0
UTWATUZO
Soma aka gakuru usubize ikibazo kiri hasi yako.
Nitwa Atete Charlotte.
Data yitwa Rugwiro Eric.
Mama yitwa Zaninka Rosine.
Navutse ku itariki 5/12/2013.
Mvukira mu Mugi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro.
Ubu nge n’ababyeyi bange dutuye mu Gatenga.
Nkunda umukino wo gusiganwa mu kwiruka.
Ikibazo: Andika umwirondoro wawe ugendeye k’uwo umaze gusoma.
1. GusomaSoma umwandiko ukurikira.
Abana ba Kanyandekwe
Umusaza Kanyandekwe n’umugore we Mupfasoni bari batuye mu
Karere ka Gasabo. Bari batuye hafi y’ibiro by’Akagari ka Nyabisindu.
Bahoraga bifuza kuganiriza abana babo ku buzima bwabo bakiri bato.
Umunsi umwe, abo bana bicaye imbere yabo babatega amatwi.
Umusaza aratangira ati: “Bana bange gusaza ni ugusahurwa.” Abana
be bumvise ayo magambo ya se bamubaza impamvu ayababwiye.
Ababwira ko bakiri bato bakundaga gukorera igihugu, bakitabira
ibikorwa by’ubutabazi. Ntibasibaga mu muganda kugira ngo bagire
uruhare mu kubaka Igihugu. Umukecuru Mupfasoni yungamo
ababwira ko bakoreye urugo rwabo barurinda inzara. Abana
bababaza icyo bakora ngo bazabe ababyeyi beza nka bo. Umukecuru
ati: “Abishyize hamwe ntakibananira kandi inkingi imwe ntigera
inzu.”Abana bumvise amagambo y’ababyeyi babo yuje impanuro
birabashimisha cyane.
Hanyuma bakajya bashyira hamwe aho bari hose, bagatahiriza
umugozi umwe. Ku ishuri wasangaga ari abana b’intangarugero
mu kwitabira ibikorwa by’ubwitange. Iyo abandi banyeshuri
bashyamiranaga, aba bana bihutiraga kubakiza. Inama ababyeyi
2.Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni bande Kanyandekwe na Mupfasoni bahamagaye?
b) Babahamagariye iki?
c) Ni ibihe bikorwa Kanyandekwe na Mupfasoni bakundagakwitabira bakiri bato?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ni iki muganira n’abantu bakuru mubana?
b) Ni akahe kamaro ko kumvira inama ugirwa n’abakuru?c) Uyu mwandiko ukwigishije iki?
INYUGUTI NKURU
Soma interuro zikurikira maze utahure aho inyuguti nkuru yakoreshejwe.
a) Kanyandekwe n’umugore we Mupfasoni bari batuye mu Karere
ka Gasabob) Bari batuye hafi y’Ibiro by’Akagari ka Nyabisindu.
Menye ko:
Inyuguti nkuru itangira ijambo ry’urwego
rw’umurimo.
Urugero: Nagiye gusura ababyeyi mu Mudugudu
wa Nyarusange, Akagari ka Mwezi, Umurenge waKarengera.
Umwitozo:
Andika interuro ikurikira ushyira inyuguti nkuru ahobiri ngombwa.
Ababyeyi ba Cyusa batuye hafi y’akarere ka ruhango,umurenge wa byimana, akagari ka kirengeri.
KWANDIKA
Tondeka izi nteruro maze uzikurikiranye wandike mumukono agakuru kavamo.
Nyina yaje kumusobanurira akamaro ku gukaraba intoki
arasobanukirwa.
Byatumaga ahora arwaye inzika agahora kwa muganga.
Ubu ntakirya adakarabye intonki kandi afite ubuzima bwiza.Kera Karake kakundaga kurya atabanje gukaraba intoki.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Ubwitange bwa Mutesi
Mutesi yari avuye ku ishuri ahetse agakapu ke. Ari mu nzira abona
uruhombo rw’amazi rwangiritse rufite umwenge, amazi arimo
kumeneka. Afata umupira we w’imbeho awutsindagira kuri wa
mwenge wavaga.
Akomeza kuwutsindagiraho kugira ngo amazi adakomeza
kumeneka. Umupira wuzuramo amazi ariko akomeza
kuwutsindagiraho atitira. Akiri aho hahinguka abagabo babiri
bajyaga guhinga. Arabahamagara abasaba ko bamufasha gusana
uruhombo rwangiritse. Baramwemerera bapfuka umwenge wavaga
maze amazi ntiyongera kumeneka.
Barangije bamushimira ubwitange yagize bwo gutabariza
abaturage bari kuza kubura amazi.2.Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni ba nde bafashije Mutesi gusana uruhombo?
b) Mutesi abona uruhombo rwatobotse yari avuye he?c) Ni iki Mutesi yakoze kugira ngo amazi adakomeza kumeneka?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Iyo uza kuba Mutesi wari kubigenza ute?
b) Ni iki kivugwa ku iherezo ry’umwandiko?c) Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?
INSHAMAKE
1. Soma umwandiko “Ubwitange bwa Mutesi” ushake ingingoz’ingenzi ziri muri uwo mwandiko.
2. Hera ku ngingo z’ingenzi wandike inshamake y’umwandiko.
Menye ko:
- Inshamake iba igizwe n’ingingo z’ingenzi zivugwa
mu mwandiko.
- Inshamake yandikwa ishingiye ku magambo
y’ingenzi ari mu mwandiko.
Urugero: Mutesi yabonye uruhombo rwatobotse
amazi ameneka agerageza gupfuka uwo mwenge
biramunanira, ahamagara abagabo babiri
barawupfuka.
UMWITOZO
Soma aka gakuru maze wandike inshamake yako mu nteruro
eshatu gusa.
Agakuru
Icyumba k’ishuri ryacu cyari kimaze iminsi kidakorerwa isuku.
Twese twasiganiraga kugisukura kigahora gisa nabi.
Umwarimu wacu yaratwegereye, atugira inama yo kugisukura.
Yatubwiye ko ari umutungo rusange tugomba kwitaho kuko
tugihuriramo twese. Bukeye twazanye imyeyo, tuvoma n’amazi
dukora isuku. Twasukuye inkuta, urugi, amadirishya ndetse
n’intebe zose.
Ishuri ryongera gusa neza, maze twese turishima ducinyaakadiho. Ubu ishuri ryacu rirangwamo isuku kuko turyitaho.
KWANDIKA
Uhereye ku mwandiko “Ubwitange bwa Mutesi” andika
agakuru k’imirongo 4 cyangwa 3 kagaragaza uburyo akundaIgihugu.
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Kabanyana na Muhoza
Kabanyana ni umwana ugira abandi inama na we akagisha inama.
Muhoza we ni umuntu utagira icyo yitaho w’intabwirwa.
Umunsi umwe bava ku ishuri, Muhoza agenda akinira mu
muhanda. Kabanyana amubujije undi amutera utwatsi. Kabanyana
aramwegera, amubwirana ubwitonzi ati: “Nshuti yange amagara
araseseka ntayorwa!” Amusubiza amwishongoraho ko ubuzima bwe
butamureba ko atanamushinzwe. Kabanyana ababazwa no kumva
Muhoza amwishongoyeho kandi yamugiraga inama nziza. Kabanyana
yarikomereje asiga amwibukije ko gukinira mu muhanda biteza
impanuka.
Kabanyana ageze mu ikorosi yumva igikamyo gikonkoboka atekereza
kuri Muhoza. Yirengagiza uburyo yamusuzuguye maze yiyemeza
kujya kumukura mu muhanda. Yahise asubira inyuma yiruka
amasigamana ngo arebe ko yatabara Kabanyana. Yamugezeho
ahita asimbuka aramushikanuza bagwa hakurya y’umuhanda bacika
igikamyo batyo.
Muhoza abonye ukuntu Kabanyana amwitangiye agira ikiniga
maze amusaba imbabazi. Kabanyana amwibutsa kujya yita ku
nama bagenzi be bamugira. Muhoza aramushimira amwizeza kobitazasubira.
2.Inyunguramagambo
Uzuza interuro zikurikira ukoresheje aya magambo:
aramushikanuza, gikonkoboka, amwishongoraho, amuterautwatsi.
a) Karisa yabwiye Karima gushora inka_________________ .
b) Ageze ahabi______________ amuvana mu kaga gakomeye.
c) Munana yasabye murumuna we kureka ubukubaganyi_______ .d) Ikimodoka cyabuze feri________ kerekeza munsi y’umuhanda.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Muhoza yakiniraga hehe?
b) Kabanyana yababajwe n’iki?c) Ni iki Kabanyana yumvise gikonkoboka?
4.Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Kuba Kabanyana yarirutse amasigamana bigaragaza iki ?
b) Ni iki wakora mbere yo kwambukiranya umuhanda?c) Uyu mwandiko ukwigishije iki?
INSHAMAKE
Soma aka gakuru ugahuze n’inshamake yako iri mu kadirishya.
KWANDIKA
1. Andika interuro ikurikira ushyira inyuguti nkuru aho zikwiriye.
kabanyana atuye mu mudugudu w’inyange, akagari ka bibare,umurenge wa kimironko.
2. Soma aka gakuru usubize ikibazo kiri hasi yako.Umusaza Gakire yahamagaye umwana we Ganza ngo baganire. Yifuzaga
kumuganirira ku mwuga w’uburobyi kugira ngo awumenye. Nuko
amwicaza hafi ye amubwira ko akiri muto yakundaga kuroba mu kiyaga.
Ganza amubaza niba uwo mwuga ushobora gutunga umuntu. Gakire
amusubiza ko ari umwuga ushora kumuteza imbere. Arongera amubwira
ko abawukora ubatunga ukanateza igihugu imbere. Kuva ubwo Ganza
akunda umwuga w’uburobyi bw’amafi akajya abyitoza. Ubu ni umurobyi
ukomeye mu gihugu hose kandi yiteje imbere.Ikibazo: Vuga inshamake y’aka gakuru maze uyandike mu ikayi yawe.
Isuzuma risoza umutwe wa munani
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Umuganda iwacu
Hari hashize iminsi ndwariye kwa masenge utuye mu Ntara
y’Uburengerazuba. Maze gukira nagarutse imuhira, banyakirana
urukumbuzi rwinshi cyane. Ako kanya umuhwituzi avuza ingoma,
avuga ko hari iteme ryangiritse. Yatanze ubutumwa ko abaturage
bose bazindukira mu muganda wo kurisana.
Bukeye twitabiriye icyo gikorwa cyo gusana iteme ryari ryangiritse.
Burya koko abishyize hamwe ntakibananira, buri wese yashyizeho
imbaraga ze. Nyuma y’igihe gito, iteme ryari rimaze gusanwa. Nk’uko
bisanzwe bigenda nyuma y’umuganda, umuyobozi w’umurenge wacu
yadukoresheje inama. Ashimira buri muntu ubwitange n’umurava
yagaragaje. Atubwira ko bigaragara ko iteme ryangijwe n’igiti
batemye kikarigwira. Bityo adushishikariza kubungabunga ibikorwa
remezo, twirinda ikintu cyose cyabyangiza.
Abaturage twese twiyemeje gukurikiza inama tugirwa n’ubuyobozi.Buri wese yiyemeza kugira uruhare mu gufata neza ibikorwa rusange.
2.Inyunguramagambo
i) Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
ii) Uzuza interuro zikurikira ukoresheje aya magambo:
kubungabunga, umurava, umuhwituzi, masenge.
a) Umunyeshuri wigana _________ atsinda neza.
b) Nagiye gusura __________ anyakiriza amata.
c) Umwarimu wacu yatubwiye ko_________ibidukikije ari
inshingano zacu.
d) Karyabwite ni _______________ wacu udukangurirakwitabira inama.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni nde wavuzaga ingoma?
b) Ni ikihe gikorwa bagombaga gukora mu muganda ?c) Abitabiriye umuganda biyemeje iki?
4.Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Vuga bimwe mu bikorwa by’umuganda ubona iwanyu?
b) Kuki tugomba kurinda ibikorwa remezo ?c) Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?
IMPUZANYITO
Andika impuzanyito z’amagambo aciyeho akarongo.
a) Twitabiriye icyo gikorwa cyo gusana iteme.
b) Ashimira buri muntu ubwitange n’umurava yagaragaje.c) Nagarutse imuhira banyakirana urukumbuzi rwinshi.
IMVUGWAKIMWE
Tanga ibisobanuro bibiri binyuranye kuri buri mvugwakimwe.
a) Intara:
b) Gukira:c) Gukurikiza:
IMBUSANE
Andika imbusane z’amagambo aciyeho akarongo munteruro zikurikira
a) Hari hashize iminsi ndwariye kwa masenge.
b) Masenge yari atuye mu Ntara y’Uburengerazuba.c) Nyuma y’igihe gito iteme ryari rimaze gusanwa.
INSHAMAKE
1. Soma aka gakuru ugahuze n’inshamake yako iri mukadirishya.
2. Ongera usome umwandiko “Umuganda iwacu” maze ukoreinshamake itarenze interuro eshanu.
IMIGANI MIGUFI
a) Itegereze aya mashusho maze wuzuze imigani ikurikira.
b) Huza iyi migani n’ibisobanuro byayo ukoresheje akambi.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Umurava wa Mugenzi
Igihe kimwe, Mugenzi yagiye gusaba akazi bamusaba kohereza
umwirondoro we. Ntiyari asobanukiwe neza umwirondoro icyo ari cyo
n’uko bawandika, ajya gusobanuza Kampire.
Kampire amusobanurira ko umwirondoro ari amakuru ku muntu.
Hagomba kugaragaramo amazina ya nyirawo. Hakanagaragaramo
igihe n’aho yavukiye, ababyeyi be ndetse n’icyo akora. Yanamwibukije
ko anavugamo icyo umuntu akunda cyangwa ikimushimisha mu
buzima bwe. Amubwira ko iyo ibyo birangiye, umuntu yandika amazina
agashyiraho umukono.
Muri iyo minsi, Mugenzi yandika umwirondoro arawohereza. Hashize
igihe gito bamutumaho bamuha akazi yasabaga. Akimara ku kabona
yashimiye Kampire cyane. Amubwira ko akazi abonye ari we agakesha
ko na we azajya afasha abandi. Mu kazi ke, Mugenzi yakoranaga
umurava kandi akarangwa n’ubwitange bukomeye.
Kuva ubwo Mugenzi yakodesheje inzu hafi y’umurenge. Nyuma
y’akazi, akigishirizamo abantu kwandika inyandiko zinyuranye zirimo
umwirondoro. Yabakaga amafaranga make cyane yo kumwunganira
mu kugura ibikoresho. Abadafite amikoro yabigishirizaga ubuntu.
Icyo gikorwa cyaramenyekanye maze ubuyobozi bw’akarere
buragishyigikira. Busaba ko muri buri murenge haboneka ibikorwa
nk’ibyo.
2. Inyunguramagambo
i) Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
ii) Uzuza interuro zikurikira ukoresheje aya magambo:umukono, agakesha, kumwunganira, amikoro.
a) Akazi afite____________ubunyangamugayo bwe.
b) Umaze kwandika umwirondoro, ashyiraho________we.
c) Nifuza_____________mu bikorwa by’iterambere.d) Nkora cyane kugira ngo nzagire________ .
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni nde basabye kohereza umwirondoro we?
b) Kuki bamusabye umwirondoro we?c) Ku kazi Mugenzi yarangwaga n’iki?
4.Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Iyo uvuye ku ishuri ni iki ukora kiguteza imbere?
b) Kuki utanga akazi yaka umwirondoro ugasaba?c) Uyu mwandiko ukwigishije iki?
INYUGUTI NKURUAndika interuro zikurikira ushyira inyuguti nkuru aho bikwiye.
mugenzi ni umuyobozi w’umudugudu wa kayumbu. atuye mu
kagari ka gacundura, umurenge wa rwerere.
INDIRIMBO
Andika inyikirizo y’indirimbo imwe mu zo mwize mu mwaka wa gatatu.
UMWIRONDORO
Andika umwirondoro wawe ugaragaza amazina yawe, amazina
y’ababyeyi, aho utuye, igihe wavukiye, ishuri wigaho, umwakawigamo n’ibyo ukunda.
Indirimbo: Turate Rwanda yacu
1. Turate Rwanda yacu itatse inema
Rwanda yacu nziza gahorane ishya
Gitego cyatatswe ubwiza na Rurema
Hose baraguharanira.
Inyikirizo:
Rwanda nziza
Ntuteze kuzahinyuka mu mahanga
Rwanda nziza
Abawe baguhaye impundu.
2. Ufite ibirunga nka Muhabura
Ni cyo gikuru mu birunga by’ino
Ni wo munara w’uru Rwanda rwacu
Aho uri hose uba ukitegeye!
3. Twavuga iki se ku mazi magari
Nka Kivu na Muhazi ya Buganza
Burera na Ruhondo byo mu Murera
Cyohoha inetesha Bugesera!
4. Hari ubwo se mwageze mu mukenke,
Ngo murore impara n’imparage se,
Hari ubwo se mwageze mu mashyamba,Ngo murore ingwe n’urusamagwe?
Urutonde rw’amagambo
Abadukana: ahagurukana bwangu.
Abaherwe: abakire cyane.
Abanga umuduri: aboha/akora umuduri.
Abikesheje: abikuye.
Abungure inama: abahe igitekerezo.
Abura n’inyoni itamba: abura n’umwe.
Abuzukuru: abana b’umwana wawe.
Aca bugufi: ariyoroshya.
Adidimanga: atavuga neza.
Agakesha: agakomora.
Agaseke: akebo gato gafite umutemeri.
Agatege: imbaraga.
Agira ishyushyu: agira ubushake bwinshi.
Ahiga: arusha abandi.
Akabakirigitira umurya: akabacurangira.
Akabisi n’agahiye: byose.
Akarasisi: uburyo bwo kugenda umujyo umwe mwiyereka.
Akarima k’igikoni: akarima k’imboga ko mu rugo.
Akubitwa n’inkuba: arumirwa.
Amadovize: amafaranga ava mu bindi bihugu.
Amagara: ubuzima.
Amajyambere: iterambere.
Amajyo: ikerekezo.
Amakenga: ubwoba buvanze n’ubushishozi.
Amakimbirane: ubwumvikane buke.
Amapfa: inzara iterwa n’izuba ryinshi.
Amaronko: ibintu ubona kubera gukora ikintu runaka bikakugirira akamaro.
Amasenga: intaho y’impyisi.
Amasezerano: ubwumvikane.
Amatsiko: inyota yo kumenya.
Amavumvu: indirimbo abavumvu baririmbira inzuki.
Amavunane: umunaniro umuntu agira bitewe n’akazi yakoze.
Amerwe: ubushake bwinshi bwo kurya ikintu.
Amikoro: ubushobozi.
Amutera utwatsi: aramuhakanira.
Amwishongoyeho: amwiraseho.
Anatengurwa: anatitira.
Arabashwishuriza: arabahakanira.
Arabunga: arabakiranura.
Arahindukira: areba inyuma areba inyuma.
Arampwitura: arankangura, aranshishikaza.
Aramuhumuriza: amumara ubwoba..
Aramushikanuza: amukurura bwangu
Aranzika: aratangira.
Arita mu gutwi: arabyumva.
Ashya ubwoba: agira ubwoba.
Ashyogoranya: aterana amagambo.
Atamutoteza: atamubwira nabi.
Atijana: atiganyira.
Atitira: atengurwa.
Awutsindagira: awushyirana imbaraga.
Babatega amatwi: baritonda baramwumva.
Babirengaho: ntibabyubahiriza.
Bagenda makeri: bagenda basimbagurika basutamye.
Bagimbutse: batangiye kumenya ubwenge.
Bakomaga: bakoraga imyambaro mu bishishwa by’imivumu.
Bamuhaga akato: baramuhezaga.
Barabahanura: babagira inama.
Barabuze amahwemo: barabuze umutuzo.
Baraducucuye: batwibye ibintu byose.Baragatora: bagafata mu mutwe.
Baraguharanira: barakurwanirira
Baragukumbuye: bifuza kukubona.
Barakwenkwenuka:baraseka cyane.
Baramamaye: baramenyekanye cyane
Baramucyurira: bamubwira nabi bamwibutsa ibibi yabakoreye.
Baramukwena: baramuseka.
Barancyaha: bangira inama.
Baravunyisha: barakomanga.
Barayihinda: barayirukana, bayisubizayo.
Basagarirana: benderezanya.
Bashoreye: bakurikiye.
Bashyamiranaga: batumvikanaga.
Batebuka: babanguka.
Batitabiraga: batashishikariraga.
Bigasukirana: bigaturana, bigahana.
Bihebuje: byiza cyane.
Bikororoka: bikabaho.
Binubira: bijujutira.
Biramuyobera: abiburira igisubizo.
Birayigota: birayikikiza bigamije kuyifata.
Bononaga: bangizaga.
Bwangu: vubavuba.
Byakudindiza: byagutinza.
Byangiza: byica.
Byirwanaho: byifasha muri byose.
Diyasipora: abenegihugu baba mu bindi bihugu.
Gahunda: uburyo bwo gukora ikintu.
Gakondo: cyasizwe n’abasokuruza.
Gikonkoboka: kimanuka kihuta cyane.
Gucuranwa: kurya usahuranwa ibiryo.
Gucyocyorana: guterana amagambo.
Guhaha: kujya kugura ibyo kurya.
Guhomvomva: kuvuga ibiterekeranye.
Guhumuza: gusoza.
Gupyipyinyurwa: gukubwa imbyiro.
Gusagarirana: kwenderezanya
Gusana: tutunganya ibyangiritse.
Gusebywa: kuvugwa nabi.
Gusesagura: gupfusha ubusa.
Gushotorana: kwenderezanya.
Gushyamirana: kugirana ibibazo.
Gutahiriza umugozi umwe: gushyira hamwe
Gutakamba: gusaba imbabazi winginga.
Gutashya: gushaka inkwi.
Guteshuka: kwibagirwa gukora ibyo wagombaga gukora.
Ibaruwa: urwandiko.
Ibibwana: ibyana by’imbwa.
Ibidukikije: amashyamba, inyamaswa, amazi…
Ibiguruka: inyoni n’ibisiga.
Ibikorwa remezo: ibikorwa by’ibanze bifitiye abaturage akamaro.
Ibikururanda: inyamaswa zigenda zikurura inda zitagendesha amaguru.
Ibinyabuzima: ibintu byose bifite ubuzima.
Ibirunga: imisozi miremire cyane.
Ibiyobyabwenge: ibintu umuntu akoresha agata umutwe.
Ibizenga: ibidendezi by’amazi.
Ibundaraye: yunamye yihishe.
Ibyiyumviro: ibyo umuntu atekereza.
Ibyondi: ubwoko bw’inguge.
Icyamamare: umuntu wamenyekanye cyane.
Icyanya: aho inyamaswa zo mu gasozi zagenewe kuba.
Icyaruhungabanya: icyarubuza umutekano.
Icyorezo: indwara ifata abantu benshi icyarimwe.
Igahinda umushyitsi: ikagira ubwoba.
Igihango: isezerano.
Igihembo: ishimwe.
Igihunga: ubwoba bwinshi.
Igihuru: ahantu hari ibyatsi bivanze n’ibiti binyuranye.
Igikombe: igihembo gihabwa abahize abandi mu mikino.
Ihiga: irusha.
Ikirangirire: umuntu uzwi cyane.
Ikirego: Ikibazo cyashyikirijwe umucamanza.
Ikiru: amande.
Ikoranya: yegeranya, ihuriza hamwe.
Imbamutima: ibyiyumviro.
Imbwebwe: imbwa y’ishyamba.
Imfura: umuntu ugira imico myiza.
Imfura: umwana wa mbere.
Imiheno: Imyobo y’imbeba.
Imikoki: ahantu hacukutse kubera amazi y’isuri.
Imikoro: imyitozo yo gukorera mu rugo.
Imitako: imirimbo.
Imitubu: inyamaswa nto iba mu mazi, iri mu bwoko bw’ibikeri.
Imitungo rusange: imitungo abantu bahuriyeho bose.
Impamba: icyo umuntu atwara agiye ku rugendo ngo aze kukirya cyangwa
kukinywa.
Impanga: abana barenze umwe bavukira rimwe ku mubyeyi umwe.
Impanuro: amagambo abwirwa umuntu bamugira inama.
Impongo: inyamaswa yo mu gasozi ijya kumera nk’inka.
Impuhwe: imbabazi.
Impumu: uguhumeka ubutitsa ubitewe n’ikintu runaka.
Impwerume: imbwa y’ingabo.
Imvi: imisatsi y’umweru.
Incyamuro: agasuka gato bateza intabire.
Incyuro: amagambo mabi abwirwa umuntu.
Indakoreka: umuntu utumva inama agirwa.
Indiri: aho udukoko cyangwa inyamaswa bitaha.
Indyabyatsi: inyamaswa zitunzwe no kurya ibyatsi.
Indyanyama: inyamaswa zitunzwe no kurya inyama.
Indyoshyandyo: ibintu bashyira mu biryo batetse kugira ngo birusheho
kuryoha.
Inema: imigisha.
Ingabo y’igihugu: umusirikare.
Inganzo: ubuhanzi buba mu mutwe w’umuhanzi.
Ingasire: ibuye bakoresha basya ku rusyo.
Ingenzi: ikintu kiza ku mwanya wa mbere kubera akamaro kacyo.
Ingeragere: inyamaswa yo mu ishyamba izi kwiruka cyane.
Ingingo: bimwe mu bice by’umubiri.
Inguge: bumwe mu bwoko bw’inyamaswa zijya gusa n’abantu.
Injyana: umugendo umwe.
Inkanda: umwambaro w’abakurambere wakorwaga mu ruhu ukambarwa
n’abagore.
Inkangu: ibitengu byatewe n’imvura.
Inkazi: inyamaswa zigira amahane cyane zirya izindi.
Inkingi: imihembezo y’urutoki.
Inkoko ni yo ngoma: ndazinduka kare.
Inkongoro: igikoresho gakondo banyweramo amata.
Insanganyamatsiko: ingingo yandikwaho/ivugwaho.
Inshingano: icyo umuntu ashinzwe gukora.
Inshuti magara: abantu bakundana cyane.
Inshwabari: imyambaro ishaje inacikaguritse.
Inshwegegeri: udusimba tuva mu migina turibwa n’abantu.
Inshywa: inzuzi ziva mu bicuma.
Intaho: aho abantu cyangwa inyamaswa zitaha.
Intimba: agahinda kenshi.
Intonganya: amahane atuma abantu babwirana nabi.
Inturo: injangwe yo mu gasozi.
Intwari: umuntu ugira ibikorwa by’intangarugero.
Intyoza: umuhanga mu kintu runaka.
Inyamabere: inyamaswa zifite amabere zonsa ibyana byazo.
Inzibyi: inyamaswa iba mu mazi, ifite umubyimba nk’uw’injangwe itungwa
n’amafi
Inzobere: umuhanga cyane mu bintu runaka.
Inzuzi: ikimera kera ibihaza, imyungu n’ibicuma.
Ipfunwe: isoni zivanze n’ikimwaro.
Irahashywa: irarwanywa.
Iranshwaratura: iranosha.
Iranshwiragiza: imbuza ikerekezo.
Irarohama: igwa mu mazi irarengerwa.
Iratontomye (intare): irasakuje.
Irayaturaga: ikura udushwi mu magi.
Irayisindagiza: iyifasha kugenda.
Irihara: irishora, iritanga.
Isatura: ingurube y’ishyamba.
Isega inanutse: imbwa yo mu ishyamba ifite umubiri muto.
Ishinge: ubwoko bw’ibyatsi bimera ku misozi itera.
Ishumi: umugozi uzirika imbwa.
Ishya: amahoro.
Ishyaka: umuhate.
Itaramamara: itarakwira hose.
Iterambere: amajyambere.
Itiyo: uruhombo runyuramo amazi.
Iyihekuye: iyiciye abana.
Kabakora ku mutima: karabanyura.
Karahava: bitangaje.
Karajujubije: karababujije amahoro.
Karatumuka: gahuhwa n’umuyaga.
Karemano: ikintu kitakozwe n’abantu.
Katitije: kateye ubwoba.
Kimeza (ishyamba): ritatewe n’abantu.
Kizira: bibujijwe.
Ku manywa y’ihangu: igihe cy’umunsi izuba riba riva.
Kubibungabunga: kubyitaho.
Kubogoza: gusaba imbabazi.
Kubuguza: gukina igisoro.
Kubungabunga: kwita ku kintu.
Kubwagura: kubyara kw’inyamaswa zibwegeka.
Kumasha: kurasa intego.
Kumwunganira: kumufasha.
Kurondogora: kuvuga cyangwa kwandika amagambo menshi atari ngombwa.
Kuryarya: gushuka umuntu umubeshyabeshya.
Kuryarywa: kubeshywa.
Kutijujutira: kutinubira.
Kuyiraririra: kuyibundikirira amagi.
Kuyisagarira: kuyibuza amahoro.
Kuzabikomatanya: kuzabikora byombi.
Kuzahinyuka: kuzasuzugurwa.
Kuzibungabungira: kuzirindira.
Kuzishimuta: kuzihiga mu buryo butemewe.
Kuziyunga: kuzongera kubana neza nyuma y’amakosa runaka.
Kuzubahiriza: kuzakurikiza.
Kwica amatwi: kugaragaza ko utumvise.
Kwinangira: kwanga guhinduka.
Kwirwanaho: kwitabara.
Kwishongora: kwirata ku bandi.
Kwiyahuza: kwiyicisha.
Magirirane: uburyo bwo kunganirana.
Marume: musaza wa mama.
Masenge: mushiki wa data.
Mbungabunga: nita.
Mu byanya: ahantu hagari.
Mu byari: aho inyoni zitaha.
Mu mihana: mu gasozi.
Mu miheno: aho imbeba zitaha.
Mu murwa: mu mugi munini.
Mu museso: mu gitondo karekare.
Mukerarugendo: abantu basura ibyiza bitatse igihugu.
Mu muzinga: aho inzuki ziba.
Mvamahanga: ikintu gikomoka mu mahanga.
Mwunge mu ryange:muvuge rumwe nange.
Nkana: ku bushake.
Ntatenguhe: ntamutererane.
Ntibanacweza:ntibanaceceka.
Ntiyirarira: ntiyiyemera.
Ntiyitaga: ntiyahaga agaciro.
Nyirakuru: umubyeyi w’igitsina gore wa data cyangwa mama.
Nyirasenge: mushiki wa se.
Pariki: ahantu habugenewe inyamaswa ziba.
Sekuru: se wa se cyangwa wa nyina.
Tuzarwubaka: tuzaruteza imbere.
Twabadukanye: twahagurukanye.
Twararusimbutse: ntirwadutwariye ubuzima.
Twaryarywe: twarabeshywe.
Ubugenzuzi: ugusuzuma uko ibintu bikorwa.
Ubugwari: ukutaba intwari.
Ubukire: imitungo myinshi.
Ubumwe: ubwumvikane mu bantu.
Ubunebwe: ubushake buke bwo gukora.
Ubushyamirane: ukutumvikana n’abandi.
Ubwitange: ibikorwa bigaragaza ubutwari.
Uducuma: udukoresho gakondo banyweramo twera ku nzuzi.
Ugororoka: umera neza, urambuka.
Ugusahurwa: ukubura ibyawe.
Umubyizi: igikorwa cy’umunsi.
Umuganda: umubyizi.
Umugara: ubwoya burebure buba ku ijosi no ku mutwe w’intare.
Umuhigo: ibyo umuhigi atahana avuye guhiga.
Umuhunda: icyuma gisongoye ku mpera zombi.
Umuhwituzi: ni uwibutsa abantu ibyo bagomba gukora.
Umujinya: uburakari.
Umujyanama w’ubuzima: umuntu ushinzwe kugira inama abaturage ku
bijyanye no kubungabunga ubuzima.
Umukambwe: umusaza ukuze cyane.
Umukannyi: umuntu wakoraga imyambaro gakondo mu mpu.
Umukenke: ubwoko bw’ibyatsi inyamaswa zikunda kurisha.
Umukono: sinya.
Umukungugu: umucucu utumuka hejuru uturutse mu bitaka.
Umunebwe: udakora akazi ke uko bikwiye.
Umurage: Umutungo uhawe n’undi muntu nk’umubyeyi cyangwa inshuti.
Umurava: Umwete.
Umuturanyi: umuturage baturanye.
Umwami w’ishyamba: Umutware w’ishyamba, umuyobozi w’izindi nyamaswa.
Umwete: umurava.
Umwirondoro: amakuru ku muntu.
Urusaku: imivugire runaka y’inyamaswa.
Uruyenzi: imvi nyinshi ku mutwe.
Urwego: umwanya ugaragaza ubusumbane bw’abantu mu bintu runaka.
Urwina: umwobo bataramo ibitoki.
Utunguka: uhinguka.
Umwishywa: umwana wa mushiki wawe.
Wigamba: wirata.
Yahorose: yananutse.
Yakapfakapfwe: yarembejwe.
Yakapfakapfye: yariye ibyatsi ibivangavanga.
Yaragikopwe: yagihawe ku ideni.
Yarahorose: yarananutse.
Yarajujubije: yarababujije amahoro.
Yaramwihanganishije: yaramukomeje.
Yararembye: yararwaye cyane.
Yarayizonze: yarayirembeje cyane.
Yarazanzamutse: yatangiye gukira.
Yaruhutse: yatuje.
Yatamira: yarya.
Yibeta: igenda yihishe.
Yigira indakoreka: irananirana.
Yinumiye: yicecekeye.
Yirengagiza: yiyibagiza.
Yiriza umunsi: ahamara umunsi wose.
Yiruka amasigamana: yiruka cyane.
Yiyambaza: yitabaza.
Yiyemera: yumva ko ari yo ibizi.
Zakoze ku mitima: bazibajijeho.
Zarikoze: zishyize hamwe.
Zibereye ijisho: zishimishije kuzireba.
Zigakwira imishwaro: zigahunga.
Zigaragariza: zereka.
Zikagororoka: zikarambuka.
Zimyiza imoso: zigira isoni / zigira ikimwaro.
Zirarira: zirara zirinze.Zitarumbywa: zitabuzwa kwera.
Ibitabo byifashishijwe
1. Clay, M. (1979), The early detection of reading difficulties, Portsmouth, NH:
Heinemann.
2. Cummins, J. (1979), Linguistic interdependence and the educational
development of bilingual children. Review of Educational Research 49:222-51
3. Dyson, A.H. (1988), Appreciate the drawing and dictating of young children.
Young Children 43(3):25-32
4. Edition Bakame (2010), Ikinyarwanda, Ikibonezamvugo cy’amashuri abanza
n’ayisumbuye.
5. Edition Bakame, (2007), Ikinyarwanda, Igitabo cy’umunyeshuri, umwaka wa
gatatu, Kigali.
6. Elley, W. (1989), Vocabulary acquisition from listening to stories, Reading
Research Quarterly 24:174-87.
7. Gay Su P. & Irene C. Fountas, (2003), Phonics lessons, Heinemann.
8. Graves, D. (1983), Writing: Teachers and children at work, Portsmouth, NH:
Heinemann.
9. Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Integanyanyigisho, (2009), Gusoma, Kwandika no
Kubara, Igitabo cy’Umwigishwa, Kigali.
10. Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Integanyanyigisho, (2015), Integanyanyigisho
z’Ikinyarwanda mu mashuri abanza: Ikiciro cya mbere, Kigali.
11. Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Integanyanyigisho,(2004), Gusoma 3, Igitabo
cy’umunyeshuri, Kigali.
12. Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Integanyanyigisho,(2004), Gusoma 4, Igitabo
cy’umunyeshuri, Kigali.
13. Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Integanyanyigisho, (2004), Gusoma 5, Igitabo
cy’umunyeshuri, Kigali.
14. Institut de Recherche Scientifique et Technologique (IRST), (2011),
Inkoranya y’Ikinyarwanda mu Kinyarwanda, MAGANEM, Kigali.
15. Kagame F., Zorzutti C.& Bonfils P. (2006), Imigani y’ikinyarwanda, Proverbes
rwandais. Proverbs from Rwanda, Éditions Sépia.
16. Ministère de l’Education Nationale, Direction Générale des Etudes
et Recherches Pédagogiques, Bureau Pédagogique, (1977), Cours de
Méthodologie Spéciale Kinyarwanda, Kigali.
17. MK. (2007), Nige neza ururimi rw’ Ikinyarwanda, Igitabo cy’umunyeshuri,
umwaka wa gatatu, Kigali.